Aho Ibuka ntiyaba ishaka gusaba igihugu cy'ubufaransa kureka igikorwa cy'ubutabera cyo kumenya uwahanuye indege yarimo Prezida Habyarimana na mugenzi we w'u burundi ?

Publié le par veritas

Ihanurwa ry'indegeNdlr : Kuwa kabiri taliki ya 11/01/2012 nibwo impuguke zifashishijwe n'abacamanza Marc Trévédic na Poux zashyize ahagaragara ubushakashatsi zakoze bwo kwerekana aho indege yari itwaye Prezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we Cypriano Ntaryamira yarasiwe n'uburyo yarashwemo, abo bashakashatsi batanze amazina y'ahantu 6 iyo ndege yashoboraga kurasirwamo. Leta y'u Rwanda n'abayiburanira bishimiye iyo myanzuro y'impuguke ndetse bumvisha amahanga yose  ko indege yarasiwe mu kigo cya gisilikare cy'i Kanombe, bishatse kuvuga ko Habyarimana Juvénal yishwe n'ingabo ze, ariko iyo raporo ikagaraza ko intwaro yakoreshejwe yakorewe mu gihugu cy'Uburusiya ikagurwa n'igihugu cya Uganda, ubwo leta y'u Rwanda n'abayiburanira bagasobanura ko Habyarimana yishwe n'intagondwa z'abahutu zibifashijwemo n'abanyamahanga.


Kugeza ubu nicyo gitekerezo Leta y'u Rwanda yumvikanishije ku isi yose ikaba yarahise ivuga ko igiye gusaba ubutabera bw'ubufaransa guhanagura icyaha kubakurikiranwa mu guhanura iyo ndege. None umuryango wa Ibuka nawo uzanyemo agashya, urashaka kumvikanisha ko iyicwa rya Habyarimana atariyo ntandaro ya jenoside (niko amahanga yose abizi kandi niko abyemeza) ko jenoside y'abanyarwanda yatangiye kera(1990); biramutse ari uko bimeze Prezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriano nabo  bari kumwe nabo baba barazize jenoside kuko abahanuye  iyo indege  barimo  nabo bakoraga jenoside icyo gihe; mbese Ibuka irasaba iki abafaransa ? nta munyarwanda cyangwa umunyamahanga utemera ko jenoside yabaye mu Rwanda , ikibazo ni ukumenya uwahanuye iriya ndege, aho Ibuka ntiyaba ishaka gusaba Ubufaransa kureka igikorwa cy'ubutabera cyo kwerekana uwahanuye iriya ndege ?  Kuki se Ibuka isaba abafaransa kwemera ko Ihanurwa ry'indege atariryo ryateye jenoside ntibisabe ibindi bihugu kandi ariko nabyo bibyemera ? nimwisomere icyo Ibuka isaba abafaransa buri wese yishakire igisubizo k'iy'Inshoberamahanga :  

 

Umuryango Ibuka mu gihugu cy’u Bufaransa urasaba u Bufaransa kudakomeza kwitiranya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana. Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Umuryango Ibuka-France washyize ahagaragara kuri uyu wa 11 Mutarama, werekanye ko washimishijwe na raporo iherutse gutangazwa n’umucamanza Marc Trévidic n’itsinda bari bafatanije.


Muri iri tangazo, Umuryango Ibuka-France urasaba u Bufaransa kudakomeza gufata ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari umukuru w’u Rwanda na mugenzi we w’u Burundi nk’impamvu ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo yari yarateguwe ikanashakirwa uko yari gushyirwa mu bikorwa. Nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga, abagize Umuryango Ibuka-France barishimira ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’umucamanza Trévidic, kuko byagaruriye icyizere abarokotse bari babangamiwe no gutungwa agatoki na raporo yo mu 2006 yari yakozwe na Jean Louis Bruguière wari ufite izindi nyungu zibyihishe inyuma ; ikindi ikaba igarurira agaciro abagabo n’abagore bari barashyizweho isoni n’ikimwaro na raporo ya Bruguière.


Umuryango Ibuka-France usaba u Bufaransa kugaragaza uruhande buriho, uragira uti : “Dutegereje ko ibi bizahagarika abakundaga kwirengagiza ukuri, bagora ubutabera. Ibyacaga intege bikanabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zo kwibuka ; bikabangamira ingufu z’ubumwe bw’abarokotse biveho, habeho ingufu z’ubutabera no gukurikirana abapfobya n’abahakana Jenoside”.


Ubufaransa bwemeye ko Jenoside yabayeho ariko Umuryango Ibuka-France ubunenga ko bukomeza gushyigikira abayipfobya. Umuryango Ibuka-France uragira uti : “Turasaba Perezida w’u Bufaransa gufata ingamba zihamye zo kurangiza burundu ingaruka n’ibibazo bijyanye n’uruhande u Bufaransa buriho kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ibibazo bijyanye nayo”.

 

source : Igihe 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> Ndabashimira kuba mutugezaho zimwe mu nkuru nziza zasohotse kuzindi mbuga, Nagiraga ngo mbasabe kujya munakora nawe izanyu nkuru z'umwimerere. Ikindi ngirango mbabaze niba mugira aho muhurira<br /> n'abanyamakuru b'UMUVUGIZI, muzabatubarize impamvu nta makuru yabo aheruka kurubuga. Amagambo yabaye menshi bavuga ko benshi mukakoranaga nawo binjiwe na Leta y'u RWANDA kuburyo babaye<br /> nk'abinjiwe na VIRUS bityo ngo bose bisigaye bibagora kubona amakuru! Mudukurikiranire amakuru y'abo ku UMUVUGIZI. Murakoze<br />
Répondre