Perezida w’ishyaka RDI – Rwanda Rwiza Bwana Faustin Twagiramungu arifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire w’2013.

Publié le par veritas

 


 

Banyarwada ,Banyarwandakazi,

 

Mfashe ijambo nk’umuntu w’umunyapolitiki w’Umunyarwanda. Ndifashe kandi nk’Umuntu mukuru w’ishyaka ryacu ryitwa RDI Rwanda Rwiza, ngirango mbifurize mwese umwaka mwiza w’2013, nywifurize cyane abarwanashyaka bacu bo muri RDI, ishyaka ryabasore n’inkumi, ishyaka rizakurikirwa n’abangavu n’Ingimbi, kubera ko ari bo benshi mu Rwanda, kugira ngo bazakomeze barwane ishyaka ryo kuvugisha ukuri, barwane ishyaka ryo gucengeza ubutabera mu Banyarwanda no mu bayobozi b’u Rwanda, barwane ku buryo bwo gukomeza gukurikirana mateka yacu, ntibayafifike, bayavuge uko ari, maze babone uburyo bwo kumvikana.

 

Abanyarwanda rero bose, uyu mwaka w’2013 uzababere muhire, nkaba ngira ngo cyane uzabere muhire abantu b’impunzi, abatarashoboye kwicwa na babandi babahigaga bavuga ko babarasa, barokotese bakaba bari mu mashyamba ya Congo, ubu bakaba barwanira kugira ngo basubire iwabo. Abo tubifurije gukomeza kwizera Imana, no kugira ishyaka ryo gutaha iwabo i Rwanda.

 

Nkifuriza Abanyarwanda bandi b’impunzi bari mu bihugu bitandukanye, byaba ibihugu by’Africa, byaba se ibihugu by’Iburayi ndetes n’Amerika, Australia, Nouvelles Zélandes n’ibindi bihugu nk’ibyo. Nabo tubifurije kugira umwaka mushya muhire w’2013. Ariko si bo bonyine. Tuwifurije n’izindi mpunzi,  cyane cyane impunzi z’abanyapolitiki, bazira ko mu by’ukuri bashatse kuvugisha ukuri mu gihugu cya bo, berekana ibitagenda ku butegetsi buriho.

 

Abo bamwe barafunze abandi bacitse igihugu, abandi ntibatinyuka no kuvuga. Abafunze rero cyane turagira ngo twifurize umwaka mushya w’2013 abantu nka  Madame Ingabire, tubyifurize Ntaganda, tubyifurize Mushayidi, tubyifurize n’abanyamakuru barimo Agnès Nkusi cyangwa se  Mukakibibi Saidati, n’abandi nk’abo, tubyifurize n’abandi banyapolitiki tudashoboye kuvuga amazina ariko tutibagiwe nka ba Niyitegeka bafungiye ubusa. Tukaba tubifuriza ko uyu mwaka uzaba umwaka wo kwizera ko nibura, Perezida wa Repubulika yagira atya akagira ikigongwe.

 

Umwaka rero w’2013, turawifuriza nonone Abanyarwanda bose, ari abakire ari n’abakene. Abakene bo mu Rwanda turabizi ni bo benshi, abakene bo mu Rwanda turabizi ntibagira amafaranga yo kwishyura amashuri y’abana ba bo, ntibagira amafaranga yo kwishyura ibitaro cyangwa se ababavura. Yemwe bamwe ntibagira n’ibyo barya mu bukene. Abo bose nibakomeze bagire icyizere na bo tubifurije kuzagira umwaka mwiza w’2013. Ni kimwe n’uko tuwifuriza abakire.  Abakire bari mu guhugu, bakijijwe no kuba barakoze neza, cyangwa se bakaba barakijijwe no gufata umutungo w’igihugu bakawugira uwabo. Abo bose na bo ntitubifuriza kutabaho. Turabifuriza kubaho no guhindura imitegekere y’igihugu, bagategeka Abanyarwanda neza, kugira ngo na bo bazashobore kwirwanaho, ab’abakene na bo bazashobore kugira icyo bageraho, no bo bakire mbese biramutse bibabereye.   

Ndagira ngo ariko ngaruke ku banyapolitiki bari hanze, abo banyapolitiki harimo bamwe b’imena. Mu by’ukuri bagombye kureba uburyo habaho ubwumvikane, mu Banyarwanda bari mu gihugu, bari mu butegetsi, n’abo bari hanze.

 

Harimo uwahoze ari umukuru w’igihugu, witwa Ndahindurwa Kigeli wa 5, yahoze ari mwami w’u Rwanda, harimo Sebarenzi, wahoze ayobora inteko y’u Rwanda, hakabamo ndetse n’uwitwa Nyamwasa, wahoze ari umukuru w’ingabo z’u Rwanda, hakabamo n’abandi. Abo bantu bose ndasaba ko muri uyu mwaka w’2013, umukuru w’igihugu n’abafasha be, niba bashaka ubwumvikane mu gihugu, bagerageza uburyo bwose ko abo Banyarwanda, ari abari mu mashyamba, ari abari mu bindi bihugu, ari n’abari mu gihugu ubwa bo badafite ubavugira, bose bashyira hamwe kugira ngo twubake igihugu cyacu. Abataha bagataha, bagahabwa ibyubahiro bibakwiye cyangwa se bakaba Abanyarwanda basanzwe.

 

Abo bose rero ndagira ngo, Banyarwanda Banyarwandakazi, ncuti z’ishyaka ryacu RDI-Rwanda Rwiza, dusabe ko uyu mwaka 2013 wazaba umwaka w’amahirwe. Ntukongere kuba umwaka nk’uwo tuvuyemo, umwaka w’ibitutsi, umwaka wo kugayana,umwaka wagaciro kuri bamwe (ariko nta gaciro mu gasuzuguro), ukaba ari umwaka twagizemo imyaka 50 y’ubwigenge, ariko tukumva ko imyaka 32 yayibanjirije ntabwigenge bwariho, mbese tukareka kugayana muri uyu mwaka.

 

Uyu mwaka rero nanone ntitwabura kuvuga ko ari umwaka wabaye ikirangirire mu bikorwa bimwe na bimwe, haba ku byerekeranye n’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge, tukaba dushimira Abanyarwanda bose bagize umutima wo kugira ngo igihugu cyacu kigere kuri ubwo bwigenge. Ni kimwe n’uko tutabura gushima abambere bayoboye umutwe wa FPR, na bo bari bafite icyo barwanira, na yo ikaba imaze imyaka 25. Bityo rero, nkarangiza ngira nti Umwaka mwiza, umwaka wo kuvugisha ukuri, umwaka w’amahoro, umwaka w’ubutabera, umwaka wo gutaha iwacu i Rwanda.

Murakoze.

  

Bruxelles kuwa 31/12/2012

Twagiramungu Faustin

Perezida wa RDI Rwanda Rwiza

 


 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article