Perezida Kaguta Yoweri Museveni asize nkuru ki mu Rwanda.
Perezida wa Uganda Kaguta Yoweri Museveni yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yakoreraga mu Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara risoza uru ruzinduko ndetse no mu kiganiro aba ba perezida bombi bagiranye n’abanyamakuru , nta kintu kidasanzwe cyagaragaye cyatumye Perezida Museveni asura u Rwanda. Nkuko Ikinyamakuru Umuvugizi cyabikurikiye , ibibazo abanyamakuru babajije aba bakuru b'ibihugu ,byagaragaraga ko ibyo bibazo babiteguriwe n'abandi bantu nyuma bakabibaha ngo babibaze. Naho abanyamakuru bakoreshwa n’inzego za Kagame baharabitse Museveni mbere y’uruzinduko rwe ntacyo babajije, baruciye bararumira.
Uruzinduko rwa perezida Museveni mu Rwanda rwabayeho nyuma y’ibintu bitandukanye byagaragazaga ko abo baperezida bombi batagicana uwaka. Kugeza ubwo yaba perezida Kagame ubwo yarahiriraga kongera kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2010 ndetse no mu irahira rya perezida Museveni muri 2011, Perezida Kagame na Museveni nta wigeze ahakandagiza ikirenge.
Ibi bibazo byose n’ibindi bitandukanye ikinyamakuru Umuvugizi cyagiye cyigaragaza nta washidikanya ko ari byo byari byazinduye Perezida Museveni, n’ubwo u Rwanda rwagaragaje ko uruzinduko rwe rwari mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame nk’uko nta soni asanzwe agira yasabye Perezida Museveni gusura bimwe mu bikorwa bye bimwinjiriza amafaranga we n’umugore we birimo uruganda rw’Inyange . Perezida Museveni avugana n’abanyamakuru yabaye imfura, mu rwenya rwinshi nk’uko asanzwe asetsa, ntiyatinye gukomoza ku magambo yerekanaga ko rwose habayemo igihu mu mubano w’ibihugu byombi.
Dore uko mu ijwi rya Perezida Museveni agaragaza ko ibintu bitari byiza hagati y’ibihugu byombi:
Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabibatangarije, abaperezida bombi bagize ibiganiro mu muhezo nta tangazamakuru na rimwe rihari. Ibyo biganiro byari ibyo kwemeranya ko bagiye guhagarika urusaku rwarangwaga hagati y’ibihugu byombi bishinjanya ibintu bitandukanye bigamije guhirika ubutegetsi kuri buri ruhande. Babitegetswe n’igihugu cy’u Bwongereza. Kugeza magingo aya, ikinyamakuru Umuvugizi kiracyashakisha ibyaba byaravugiwe muri uwo muhezo w’abo baperezida bombi. Dore ko abanyamakuru bagaragaje ko hari bintu byavugiwe muri uwo muhezo ariko byahishwe. Perezida Museveni yanze ababera ibamba yanga kugira icyo abahishurira.
Ijwi ry'uko Museveni ashwishurije abanyamakuru:
Perezida wa Uganda Kaguta Yoweri Museveni yaboneyeho gutumira mugenzi we Kagame kuzasura Uganda. Kuva Kagame yajya k’ubutegetsi abifashijwemo na Perezida Museveni nta ruzinduko rw’akazi aragirira muri Uganda uretse kujyayo agiye mu manama. Igihe Kagame azazindukira muri Uganda nticyatangajwe.
Bamwe mu nararibonye ziri i Kigali zavuganye n’ikinyamakuru Umuvugizi bagereranije uru ruzinduko rwa perezida Museveni mu Rwanda nk’urwo yigeze kuhagirira ku bwa Habyarimana mu mwaka wa 1986.
Kanda kuri VOA wumve iyi nkuru ku ijwi ry'amerika: Inkuru ya VOA
Kyomugisha, Kampala (umuvugizi)