Perezida Jacob Zuma yarakaye kuburyo Ambasade y'u Rwanda i Pretoria ishobora gufungwa burundu !
Jacob Zuma yarakajwe n'agasuzuguro Paul Kagame akomeje kugaragariza igihugu cye !
[Ndlr:Uretse amakuru avugwa mu binyamakuru by'Afurika y'epfo, andi makuru aturuka mu baturage batuye icyo gihugu aremeza ko igihugu cy'u Rwanda cyari cyarashoboye kwinjiza intwaro muri Ambasade y'u Rwanda i Pretoria zinyujijwe mu nzira y'ububanyi n'amahanga (valise diplomatique). Izo ntwaro zagombaga kunyanyagizwa mu ntore za FPR zoherejwe muri icyo gihugu kugirango zice abanyarwanda bahungiyeyo, ibyo bikorwa bibi bigatuma Afurika y'epfo ifata icyemezo cyo kwirukana umunyarwanda wese wahungiye muri icyo gihugu. Izo ntwaro u Rwanda rwohereje nazo zafashwe n'abashinzwe iperereza mu gihugu cy'Afurika y'epfo akaba ari nabyo byongereye uburakari abayobozi b'icyo gihugu. Amakuru ava mu nteko ishingamategeko y'Afurika y'epfo aremeza ko abadepite b'icyo gihugu bari gusaba ko leta y'Afurika y'epfo igomba guhagarika burundu umubano ifitanye na leta y'u Rwanda iriho muri iki gihe].
Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Afurika y’epfo byanditse inkuru nyinshi zerekeranye n’umubano w’Afurika y’epfo n’igihugu cy’u Rwanda nyuma y’aho igihugu cy’Afurika y’epfo kirukaniye abakozi bakuru batatu b’ambasade y’u Rwanda i Pretoria ku italiki ya 6 werurwe uyu mwaka ; nyuma y’ibikorwa by’iterabwoba byo kugaba ibitero by’iterabwoba ku rugo rwa Jenerali Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’epfo bigamije kumuhitana. Ibinyamakuru byo muri Afurika y’epfo biremeza ko icyo gihugu gishobora gufata ibindi byemezo bikaze bitewe n’icyo gikorwa cy’iterabwoba kirimo n’agasuzuguro !
Nkuko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, amakuru ava mubakozi bakuru mu by’ububanyi n’amahanga muri Afurika y’epfo aremeza ko icyo gihugu cyafashe icyemezo cyo gufunga burundu ambasade y’u Rwanda iri i Pretoria muri Afurika y’epfo nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa « Sunday times » kuri iki cyumweru taliki ya 9/03/2014.
Amakuru atangwa nicyo kinyamakuru aremeza ko abakozi batatu b’ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo birukanywe bafatwa nta gushidikanya nk’intasi u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu, zari zifite inshingano yo gutegura ibitero byo guhitana abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda bahungiye muri Afurika y’epfo. Umwe muri abo batatu birukanywe akaba yari umuhuzabikorwa wari ushinzwe gutegura ibitero byibasiye abanyarwanda b’impunzi nk’uko byemezwa n’itangazamakuru ryo muri Afurika y’epfo.
Uburakari bukomeye bwa Jacob Zuma
Igitero ku ncuro ya gatatu cyo kwivugana jenerali Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’epfo ngo cyateye uburakari bukabije perezida w’icyo gihugu Jacob Zuma. Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru « City press » perezida w’Afurika y’epfo yagize umujinya mwinshi cyane akimara kubwirwa inkuru y’icyo gitero ; ubwo burakari akaba yarabutewe ni uko icyo gitero kitibasiye gusa impunzi y’umunyapolitiki yahawe ubungiro n’igihugu ayobora, ko ahubwo icyo gitero cyibasiye n’ibikorwa bya leta n’ibiro by’umupolisi mukuru w’Afurika y’epfo.
Inzu Kayumba Nyamwasa acumbitsemo ibarirwa mu mutungo wa leta y’Afurika y’epfo, mugihe cyo kugaba igitero mu rugo rwa Nyamwasa, umupolisi ushinzwe gucunga izo nyubako yafashwe gitumo n’abari bateye, bamwambura imbunda yo mu bwoko bwa « Masotera » barayitwara nkuko byemezwa n’ikinyamakuru « Sunday independent »
Icyo kinyamakuru kikaba gitanga ibimenyetso simuziga byerekana ko abakozi bakuru babiri b’ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo bari muri icyo gitero : Umwe mubanyarwanda bahungiye muri afurika y’epfo akaba yemeza ko ibimenyetso bifata abo bakozi bakuru b’ambasade y’u Rwanda byerekana ko ari Didier Rutembesa na Claude Nikobisanzwe. Andi makuru atashatse gutangazwa yemeza ko abo bakozi bombi bazwiho ibikorwa byo gutera ubwoba abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’epfo kugira ngo babahe amakuru kubanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Kubyerekeranye n’umukozi mukuru w’ambasade y’igihugu cy’u Burundi nawe wirukanywe muri iki cyumweru gishize n’Afurika y’epfo ; byagaragaye ko yakoranaga bya hafi n’intasi za leta y’u Rwanda muri Afurika y’epfo. Amakuru yizewe yakuwe mu nzego z’ububanyi n’amahanga n’ikinyamakuru cyavuzwe haruguru, yemeza ko impamvu igihugu cy’u Burundi kicecekeye kuri icyo gikorwa cyo kwirukana umukozi wacyo, cyabitewe n’uko ibimenyetso cyahawe byerekana imyitwarire y’uwo mukozi bidashidikanywaho !
Ikinyamakuru « Sunday Independent » kiremeza ko perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma yafashe icyemezo cyo kuzavugana kuri telefoni mu minsi ya vuba na Paul Kagame kugira ngo baganire kuri iki kibazo gikomeye kandi kidashobora kwihanganirwa !
Source : RFI