"Ntinya Imana yonyine kuko ntazi icyo integanyirije kandi ikaba yakora igitangaza igakiza u Rwanda !" (Twagiramungu Faustin)
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 07/03/2014 Bwana Faustin Twagiramungu Perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba na Perezida w’Impuzamashyaka CPC yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru w’ «Ikondera info» aho yasubije ibibazo byinshi bitandukanye abantu bibaza muri iki gihe.
Icyo kiganiro kibanze ku bintu 3 aribyo : Amakuru avugwa muri iki gihe - gahunda ya leta y’u Rwanda n’amahanga ijyanye no kwibuka n’ibyerekeranye na politiki n’amashyaka. Twagiramungu yashimiye «Ikondera info» kuko imufasha kugeza ibitekerezo bye ku banyarwanda aho bari hose ku isi ndetse no mu Rwanda.
Kubyerekeranye n’amakuru avugwa muri iki gihe , Ikondera info yabajije Bwana Faustin Twagiramungu uko yiteguye uruzinduko rwa perezida Paul Kagame azagirira mu gihugu cy’Ububiligi mu nama yatumiwemo kuva taliki ya 2 Mata kugeza ku italiki ya 4 z’uko kwezi 2014. Twagiramungu Faustin yasubije ko yiteguye urwo rugendo rwa Kagame mu Bubiligi nkuko yiteguye urugendo Kagame Paul yigeze kugirira i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.
Urwo rugendo rwo mu Bufaransa rwakiriwe n’imyigaragambyo y’abanyarwanda yateguwe n’amashyaka FDU na RNC amashyirahamwe anyuranye n’abandi banyarwanda benshi bari i Burayi baboneraho bajya muri iyo myigaragambyo ; Twagiramungu yagize ati : «Tuzajya kwakira Kagame tugiye kumwamagana, ntabwo tuzaba tugiye muri rwandaday, tuzakora ibyo bita mu kinyarwanda -gutsindagira imihanda-, imihanda ya hano mu Bubiligi cyangwa i Bruxelles tuzayitsindagira bitinde ariko tumwamagane». Twagiramungu yatangajwe n’uko abaperezida cyangwa se abami bo mu bihugu bikomeye bashimishishwa no gutumira Kagame nk’uko no mu Bufaransa Perezida waho François Hollande ngo yavuze ko ashaka ko Kagame amusura !
Twagiramungu yavuze ko Kagame ataruta perezida Bgabgo cyangwa Charles Taylor bari muri gereza kuko batakoze ibyaha bingana n’ibyo yakoze cyane ko we n’abo yishe yagiye abivuga ibigwi ! Twagiramungu avuga ko ngo bazatumira Kagame ngo kuko na Robert Mugabe ngo nawe yatumiwe muri iyo nama ariko Twagiramungu avuga ko nta byaha bikomeye Mugabe yakoze nka Kagame !Twagiramungu yagize ati : «ngo ibyo bamukundira ngo ni uko muri 1994 ngo batatabaye mu Rwanda, bagahora bafata mouchoir bakamuhanagura ngo amarira y’abantu bapfuye ngo kuko batatabaye ! Ayo marira bamuhoza natwe nibayaduhoze erega ! » Twagiramungu yavuze ko igihe kigeze kugira ngo habe isesengura ryo kumenya iyo communauté internationale iduteza umuntu utwica icyo aricyo !
Kubyerekeranye no kwibuka Twagiramungu Faustin asanga nta munyarwanda utarapfushije uwe cyangwa ngo apfushe inshuti ye, akaba ariyo mpamvu asanga kwibuka ari ngombwa. Twagiramungu asanga génocide ari ijambo abazungu bitwaza nk’ubukoloni bushya ku birabura, ndetse inkotanyi zo zikaba zarashyizemo n’ubundi buhanga bwo kuvumbura ijambo « génocidaire » ritabagaho mbere y’1994 ! Twagiramungu akaba atangazwa n’uko abazungu bemera ko mu Rwanda hapfuye abatutsi miliyoni kandi umubare w’abatutsi bangana batyo utarabagaho mu Rwanda mu mwaka w’1994 !
Twagiramungu asanga abanyarwanda bose barapfushije kandi bagomba kwibuka kimwe abantu babo bishwe, akaba atangazwa n’intambara iriho mu Rwanda yo kurwanira abapfuye ! Twagiramungu yagize ati : «Si numva ukuntu umuntu w’umuperezida w’igihugu, yemera ko abantu barwanira abapfuye ! Utegeka igihugu nagitegeke adashyiramo ibintu by’amoko ngo ajye mu bazima, ajye no mubapfuye ! Abantu nibibukire umunsi umwe, akaba ari nayo mpamvu igaragaza ko ikintu abantu bita ubwiyuge cyabuze muri iyi myaka 20 !» Twagiramungu asanga biteye isoni guhindagura amazina ya génocide yabaye mu Rwanda kugira ngo ihabwe izina rya génocide y’abatutsi ngo igereranywe na génocide y’abayahudi !
Twagiramungu atanga ingero zigaragaza ko na génocide y’abahutu yabayeho akaba atanga ingero z’abahutu FPR yiciye i Kibeho ndetse no muri Congo nk’uko byemezwa na raporo mapingi ya ONU yasohotse ku italiki ya 1/10/2010, Kagame Paul akaba yarategetse ko iyo raporo ishyirwa mu kabati bagafunga nyamara bikaba bitazashoboka ! Twagiramungu ati «Isabronecca muri Bosiniya hapfuye abantu ibihumbi 6 ariko ubwo bwicanyi bwiswe génocide kandi aho hantu hubakwa n’urwibutso, kuki abantu ibihumbi 8 biciwe i Kibeho batibukwa ? »
Kubyerekeranye na politiki n’amashyaka, Twagiramungu yemera ko ari umunyapolitiki kandi akaba azapfa ariwe,akaba afite gahunda yo kwigisha urubyiruko politiki. Twagiramungu yagize ati : «njyewe ndishakira abana bato, umugani wa yezu ati nimureke abana bato bansange »
Twagiramungu yavuze ko CPC (Coalition des Partis pour le Changement) ari ihuriro rigitangira ariko rigomba gukomera, akaba yarasobanuye intego n’imigabo n’imigambi ya CPC muri aya magambo : «ikizere ni cyose, CPC ntibereyeho kugira ngo izasenyuke, nta nubwo uwashaka kuyisenya azabishobora, kuko CPC izashyigikirwa n’abanyarwanda kandi ishyigikirwe n’abanyamahanga, ahubwo nkaba mbwira abanyarwanda bose ari abari mu gihugu, ari n’abari hanze ko bagomba gushyigikira uwo mu bebe witwa CPC, igakura, ikajya ahagaragara, ikavana abanyarwanda mu kaga. Icyo dushaka ntabwo ari ugufata imbunda, ntabwo ari ugufata amacumu n’imyambi, ikintu cya mbere ni ugukora uko dushoboye twese tugashyira hamwe, tukumvisha ubutegetsi bwo mu Rwanda ko bugomba kwemera bugashyikirana n’abanyarwanda bari hanze, cyane cyane bugashyikirana n’abagowe cyane bari mu mashyamba ya Congo ».
Twagiramungu avuga ko igihe kigeze Paul Kagame akava mu nyenyeri akajya hasi akegera abanyarwanda, akaba asanga imvugo yo kuvuga ko muri FDLR harimo abicanyi agomba kuyishyira hasi, abana bo mu mashyamba ntibakomeze kuririmba ko u Rwanda rwafashwe n’indyarya zigize inyaryenge ! Twagiramungu yabivuze muri aya magambo : «abo bantu, njyewe kuri njye bagomba gutaha mu gihugu cyabo.Icyo kwitwaza ngo harimo abantu b’abicanyi, nta bicanyi babarimo baruta abari i Kigali, bazaze dukore inventaire, nibasanga abicanyi bo mu mashyamba baruta ab’i Kigali, njyewe bazanshyire kurukuta bandase ! Abo bantu bo mu mashyamba nta nubwo bari batera ku bitanda ngo bajye kwica abantu baryamye mu mahoteli ! »
Twagiramungu avuga ko yatangiye gukunda politiki kuva kera ariko akaba yarumvaga azaba uwihaye Imana, ntabe Padiri gusa ahubwo akaba Musenyeri.Twagiramungu yumva politiki ariyo izamwica ariko akaba atumva ahubwo impamvu akiriho !
Twagiramungu Faustin avuga ko yanga ikinyoma, akaba yabivuze muri aya magambo : «njyewe nkunda abantu, ariko reka nkubwize ukuri, ikintu nanga ni ikinyoma ,umenya ari nacyo gituma nkora politiki ; kuko iyo mbona nk’ibinyoma bya perezida Kagame, utinyuka akabwira abantu ko ntabantu yishe kandi azi neza ko tuzi ko ariwe wabishe ibimenyetso bigaragara! Icyo kinyoma gitumye abanyarwanda bagera habi ! kubeshya abazungu, ukazana imirambo y’abahutu ukayerekana ngo abangaba ni abatutsi bapfuye ! Ukabona abantu bareremba mu kiyaga cya Victoria, tuzi abantu batemaguwe bakajugunywa mu Kagera, ukajyana abantu bagafotora ngo dore uko BAGICA babikoze ! »
Twagiramungu yavuze ko atinya Imana ko adatinya abantu kuko gupfa muri politiki yabirahiriye, Twagiramungu yemeza ko adatinya Kagame kuko bizwi ko igihe azashakira azamwica ! Akaba avuga ko azavugisha ukuri Kagame nashaka azamwice ! Twagiramungu yavuze ko atinya Imana muri aya magambo : « ntinya Imana, sintinya abantu,kuba ndi muri politiki gupfa ho narabisinyiye,mpfuye abantu bandirira si benshi, wenda naririrwa n’umuryango wanjye gusa, umuntu ushobora gutinyuka kunyica ntawundi uretse Kagame n’uwo azatuma kunyica, umuntu werekanye kumugaragaro ko yica abantu naba nkimutinyemo iki se ? Ntinya Imana kuko ntazi ibyo integanyirije kandi nkaba nyitinyira ko ishobora gukora ibitangaza ikaba yakiza u Rwanda ».
Twagiramungu avuga ko kugeza ubu ntacyo yamariye abanyarwanda kuko bapfuye bakababara bikomeye ntashobore kubakiza kimwe n’uko ntacyo yamariye abe, ariko mu buryo bwa politiki akaba ntako atagize , yavuze ikintu cyamushimisha muri aya magambo : «nzagira icyo nkora wenda ariko abanyarwanda bazabivuga narapfuye,njyewe nashimishwa n’uko mbonye umunsi umwe abantu bose bahunze bahungutse baje mu Rwanda ntamaraso amenetse, muri abo bantu hakazamo n’abantu bakuru, hakazamo n’umwami Kigeli umaze imyaka 54 ! Biriya birirwa batubeshya ngo abatutsi baratsinze, niba baratsinze se kuki batamuzana ? Batsindiye inda zabo gusa».
Twagiramungu yasoje asaba abanyarwanda gushyira hamwe asaba abo mu mashyamba gushyira hamwe bakagira politiki inoze, bakagira umugambi mwiza bagafatanya n’abandi nk’abanyarwanda ndetse n’amashyaka bagahagurukira rimwe bakubaka igihugu cyabo aho kuzapfa basize abari mu mashyamba bahigwa n’abanyekongo ndetse n’abari mu gihugu !
Kanda aha wiyumvire ikiganiro cyose
Source: Ikondera info