Nelson Mandela aragiye adusigiye Paul Kagame nawe ubarira iminsi ye ku ntoki !
Umukambwe Nelson Mandela yaraye atabarutse,Isi yose ikaba iri kurata ibigwi n’ubutwari bye yagaragaje mu guharanira ukwishyira ukizana no kubanisha amoko atuye igihugu cy’Afurika y’epfo, aho abazungu bakandamije abirabura kuburyo butavugwa. Nyuma y’uko afunzwe imyaka 27 n’abazungu, Mandela yabaye umukuru w’igihugu azana ihumure mu gihugu, yunga abazungu n’abirabura, yigisha urukundo kandi ntiyasaba abana b’abazungu kujya bunama bagasaba imbabazi z’ibyaha abazungu bakoreye abirabura ! Ngiyo intwari tubuze tukaba dusigaranye Paul Kagame ukora ikinyuranyo k’ibyo Mandela yakoraga !
Kuri uyu munsi wo kuwa gatanu taliki ya 6/12/2013 isi yose iri kuvuga inkuru y’urupfu rwa Mandela, nibwo Paul Kagame yatangije inama y’ikinamico yitwa « Inama y’umushyikirano » i Kigali, mu ijambo Paul Kagame yavuze yashushe nk’ushaka kugaragaza ko ububasha yari afite bwarangiye,maze avuga interuro ivuguruza amagambo menshi yari amaze umwaka wose abwira abamutega amatwi, Paul Kagame yavuguruje ibyo yigishije byose mucyo yise « kwigira » agira ati : «Iyo twiyubaka, tureba n’abandi duturanye tukuzuzanya, ntabwo twatera imbere nk’u Rwanda, tudafatanyije n’amahanga, niyo twaba dukoresha ingufu zingana gute, ntibyashoboka rwose, tugomba gufatanya n’amahanga, duhereye ku baturanyi bacu ariko tukajya na kure ; agaciro dushaka kwihesha tugasangiza n’amahanga, ntabwo tubyihererana nubwo ijya kurisha ihera ku rugo. »
Iyi mvugo ya Kagame ihishe byinshi,ibihugu duturanye tubanye nabi cyane , bikaba byerekana ko « ijya kurisha ihera kurugo » yashatse kuvuga ari urwango yabibye mu bihugu bituranyi, ubu abanyarwanda bari kwirukanwa mu bihugu duturanye kubera politiki mbi ya Paul Kagame ! Mu magambo yagiye avuga mu bihe bishize, Paul Kagame yavugaga ko amahanga ntacyo avuze ko ahubwo abanyarwanda bagomba « kwigira », yavuze ko azarakaza amahanga kuburyo buhagije, kandi ko nta soni afite zo guhangana nayo ! Paul Kagame yatangiye ibikorwa byo kurwanya ubutabera mpuzamahanga, ahamagaza amanama yo gusaba ibihugu by’Afurika kwikura mu masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bifata ubusa.
Paul Kagame yohereje ingabo muri Kongo mu izina rya M23 bazikubita incuro, yahoraga avuga ko igihugu cya Kongo nta ngabo gifite ngo ahubwo kikamusaba ko ajya kukirwanirira, ati «niba amahanga ashaka ko nyarwanirira (guhagarika gufasha M23), nibampembe !» buri gihe yavuga ko ntacyamubuza kujya kurwanya FDLR muri Kongo none ubu arimo asaba ahubwo amahanga kumurwanyiriza FDLR ; Perezida Kikwete yamusabye gushyikirana n’abo batavuga rumwe, avuga ko ahubwo azamwica !! Uburyo u Rwanda rubanye n’amahanga muri iki gihe biteye agahinda , none Paul Kagame atangiye kubona ko yibeshye akaba yisamye yasandaye !
Inteko ishingamategeko ya Kongo yatoye imyanzuro yemeza ko igihugu cya Kongo cyatewe n’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda, iyo nteko kandi yatoye umwanzuro w’uko u Rwanda na Uganda bigomba kuganira n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ibyo bihugu iri kubutaka bwa Kongo nk’uko igihugu cya Kongo cyakoze ibiganiro n’umutwe wa M23 ; iki cyemezo cy’inteko ishingamategeko ya Kongo gifite amahirwe menshi yo gushyigikirwa n’amahanga kuko ntawakwifuza ko amaraso akomeza kumeneka kubera inyungu z’agatsiko kari kubutegetsi mu Rwanda katifuza demokarasi, none se niba atari ukubeshya amahanga nasaba Kagame gushyikirana n’abo batavuga rumwe nawe azabyemera ?
Perezida Kikwete, Russ Feingold uhagarariye Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, ministre w’intebe w’Ububiligi, Perezida Museveni wa Uganda, umunyango w’ibihugu bya SADC ,bose basaba Kagame Paul gushyikirana n’amashyaka atavuga rumwe nawe kugira ngo amahoro aboneke mu karere k’ibiyaga bigari, none se kuba atabatega amatwi bivuga ko ubwo abanye neza n’amahanga ?
Kanda aha wumve Kagame avuga ko azahangana n'amahanga mu nama y'umushyikirano y'umwaka ushize:
Imyaka 17 yose Kagame yayimaze asahura umutungo wa Kivu, akica n’abo ashaka muri ako karere , none ubu no gutera yo ibuye ntiyabishobora, umupaka wa Bunagana wonyine winjizaga buri kwezi amahoro angana n’ibihumbi 400 by’amadolari mu gihe Amerika yateraga inkunga ministeri y’ingabo ibihumbi 200 by’amadolari mu mwaka, birumvikana ko Kagame yari afite inyungu nyinshi cyane kubyo yasahuraga muri Kongo kurusha inkunga amahanga amuha, none dore ayo mahanga amwirukanye muri Kongo, ibyo gusahura muri Kongo se nibyo yitaga kubana neza n’amahanga ? Ese koko Kagame azashobora kubaho adasahura Kongo ? Ziriya ngabo azazitungisha iki ? None se amahanga nakomeza kumufatira ibyemezo bitewe ni uko adashaka gushyikirana n’abo batavuga rumwe nawe kugira ngo amahoro aboneke mu karere, azahanyanyaza imyaka ingahe ?
Turetse kwirarira , igihugu cy’u Rwanda nta nyungu nimwe gifite yatuma amahanga akirwaniramo, ni gito cyane, nta bukungu kamere bwinshi gifite kandi kikaba kiyobowe mu gitugu n’ubwicanyi bikabije, none se ni ikihe gihugu muri iki gihe cyakwemera kubana n’u Rwanda rushobora guharabika isura yacyo yo gufasha abicanyi ? Hari byinshi umuntu yavuga muri iki gihe bitagenda mu miyoborere y’igihugu ariko urebye uburyo Kagame Paul n’abo basangiye ubutegetsi basigaye babura ibisobanuro batanga mu mahanga ku miyoborere yabo, biragaragara ko ingama ya Paul Kagame iri mu marembera kandi intore zikazasigara zishyura amarira ya Nyangara shebuja yarigendeye kera !
Ni ngombwa ko abari mu gatsiko muri iki gihe bareba kure bagaha rubanda amahoro naho ubundi ishyamba si ryeru !
Ubwanditsi.