Mwene Samusuri avukana isunzu! M23/RDF nayo irasaba zone Tampon nk'inkotanyi mbere y'1994!

Publié le par veritas

http://s1.lemde.fr/image/2013/07/15/534x267/3447939_3_bbde_des-militaires-congolais-combattent-contre-le_10bf03c64eeac12e99f625fc7295642a.jpgIgihugu cy’u Bwongereza, kibinyujije mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza kiraburira abanyamuryango bawo kudahirahira ngo batemberere mu karere ka Rubavu gaherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda , polisi ya Kagame yo ikavuga ko icyo cyemezo giharabika u Rwanda; nyamara ubwongereza sibwo buyobewe ko igihugu cy’u Rwanda aricyo gihungabanya umutekano w’akarere kose, ko kandi intambara iri muri Congo ishobora kwambukira mu Rwanda mu kanya gato cyane !

 

Nta cyizere cy’amahoro  kigaragara ko kizava  mu mishyikirano y’umutwe wa M23 na Leta  ya Congo iri kubera i Kampala mugace ka Munyonyo. Nyuma y’aho umutwe wa M23 utangiye ibyifuzo bigaragara ko ari ibya leta y’u Rwanda, aho M23 isaba ko izashyira intwaro hasi ari uko FDLR itsinzwe burundu kandi n’abatutsi b’abakongomani bahungiye mu bihugu bituranye na Congo cyane cyane mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda batahutse basubira mu byabo, ubu M23 irasaba leta ya Congo gushyiraho agace katarangwamo ibikorwa bya gisilikare (zone tampon) kagomba kujya hagati y’aho ingabo za Congo zigenzura, n’igice cy’ubutaka bwa Congo M23/RDF igenzura.

 

Aya makuru y’uko M23/RDF yifuza kugumana agace uwo mutwe wafashe yatangajwe na Réné Abandi imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga i Kampala n’ubwo imishyikirano iri kubera mu muhezo kugira ngo itangazamakuru ritavangira intumwa z’impande zombi mu myanzuro zigomba gufata. Intumwa za Leta  ya Congo zikaba zikomeje gutangazwa n’ibyifuzo bya M23/RDF binyuranye cyane n’impamvu zatumye ifata intwaro cyangwa se ibyifuzo yatangaga mu minsi ishize zo kujya mu gisilikare no mu nzego nkuru za leta  ya Congo.M23/RDF ikomeje gutanga ibyifuzo birimo urujijo mu gihe iyo mishyikirano isigaje iminsi igera kuri 12 gusa !

 

Rene-Abandi.pngIbyifuzo M23/RDF igeza kuri leta  ya Congo biragaragaza ko uyu mutwe udashaka guhagarika intambara ku neza n’ubwo udahagaze neza kurugamba ! Abakurikiranira hafi ibyifuzo bya M23/RDF barasanga ari amayeri nk’arya y’inkotanyi aho zabonaga zimerewe nabi kurugamba zigasaba guhagarika intambara zikabanza zikisuganya zamara kubona akabaraga zikongera zikarimbura abantu !

 

Kuva mbere hose ,yaba leta  ya Congo cyangwa inshuti zayo ndetse n’umuryango w’abibumbye , bose basaba umutwe wa M23/RDF gushyira intwaro hasi kugira ngo leta  ya Congo ishobore kugenzura ubutaka bwayo bwose. Ibyo byifuzo byose nibyo M23/RDF ikomeje gusuzugura, abantu benshi bakaba bibaza ukuntu abashumba (nk’uko babyivugiye ngo nibamara gushyira intwaro hasi) bazabuza ingabo za Congo kugenzura ubutaka bw’igihugu cyose ! Imyitwarire y’uyu mutwe ikaba igaragaza ko ikibazo cyawo kizarangizwa n’intambara !

 

Kuba umutwe wa M23/RDF usaba ko ugomba gushyira intwaro hasi ari uko FDLR bayitsembye n’impunzi z’abatutsi b’abakongomani bamaze gusubira mu byabo, none uwo mutwe ukaba usaba akarere k’umutekano ,biragaragaza ko ikibazo cya M23/RDF kitazakemurwa mu mahoro ! Ministre Crispus Kiyonga wa Uganda uyoboye imishyikirano agaragaza ikizere ko iyo mishyikirano izagera ku myanzuro ishimishije byaba bitabaye ,intwaro zikazongera kuvuga !

 

Ubwanditsi

 

  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article