Urukiko rwa Douai mu Bufaransa rwanze ko Serubuga Laurent yoherezwa mu Rwanda!

Publié le par veritas

http://www.musabyimana.net/uploads/RTEmagicC_Major_SERUBUGA_Laurent.jpg.jpgPaul Kagame arahangayitse cyane , arashaka gucira imanza abo yita abanzi be bose kandi abahimbiye ibyaha ; agasaba amahanga kubimufashamo, kurundi ruhande akaba yohereje Mushikiwabo kuzenguruka ibihugu by’Afurika abisaba gushyigikira u Rwanda na Kenya ngo mu kurwanya urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruri i La Haye kandi bizwi neza ko u Rwanda rutemera urwo rukiko rukaba rwaranze no gushyira umukono kumategeko arushyiraho. None se umukuru w’igihugu uyoboye leta yifuza gucira abandi imanza ariko yo ntibayikoreho irumva uwo mutwaro izawufashwa na nde ? Ibyo nibyo bita Guhangayika !

 

Kuri uyu wa kane taliki ya 12/09/2013 ubucamanza bw’igihugu cy’Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo kwanga icyifuzo cya leta y’u Rwanda yifuzaga ko igihugu cy’ubufaransa cyohereza Colonel Serubuga Lauurent kujya kuburanira mu Rwanda ibyaha ashinjwa  n’icyo gihugu byo kugira uruhare mu gutegura  jenoside yo mu 1994. Urukiko rwa Douai mu Bufaransa rwategetse ko Serubuga ahita arekurwa.

 

Serubuga Laurent yari umuyobozi wungirije w’ingabo z’u Rwanda ariko yaje gushyirwa  mu kiruhuko cy’izabukuru muri kamena 1992. Umunyamategeko Alain Gauthier niwe uburanira ishyirahamwe ry’abanyarwanda bakorana na leta ya FPR biyemeje guhiga abahutu baba mu gihugu cy’ubufaransa ryitwa CPCR babashinja jenoside , iryo shyirahamwe rikaba rifatanyije n’irindi shyirahamwe ryitwa Survie ryiyamamaje cyane mu guhiga abanyarwanda batavuga rumwe na leta  ya Kagame Paul baba mu Bufaransa , ayo mashyirahamwe yombi akaba yaribumbiye mucyo yise FIDH, maze atanga ikirego mu 2007 ashinja Serubuga kugira uruhare mu gutegura jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994.  Umunyamategeko Gauthier akaba avuga ko Serubuga yasubiye mu kazi ka gisilikare mu mwaka w’1994.

 

Umunyamategeko Thierry Massis uburanira Serubuga atera utwatsi ibirego uwo aburanira aregwa, avuga ko Serubuga nta ruhare yigeze agira mugutegura jenoside kuko ababimushinja nta kimenyetso na gito batanga cy’uko ibyo bamurega yabikoze. Umunyamategeko Thierry yabwiye urukiko rwa Douai ko Serubuga yoherejwe mu Rwanda ashobora guhohoterwa kuko ari umuhutu ; kohereza Serubuga mu Rwanda byaba binyuranye n’amategeko agenga urukiko rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwo kumugabane w’uburayi kuko amategeko y’urwo rukiko igihugu cy’u Rwanda kitayubahiriza !

 

Kugeza ubu nta mahirwe ahari y’uko Serubuga yajya kuburanishwa na leta  y’u Rwanda nk’uko urukiko rwabitangaje, Serubuga akaba yari yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ku italiki ya 11/07/2013, urukiko rukaba rwategetse ko ahita arekurwa.

 

Serubuga Laurent akaba ari umwe mubasilikare bakomeye babayeho mu Rwanda ndetse akaba ari mubafashije Habyarimana Juvénal gufata ubutegetsi ku italiki ya 5/07/1973 ahiritse Perezida Kayibanda Grégoire.


 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article