Musenyeri Agustini Misago, umwepiskopi wa Gikongoro, yatabarutse.

Publié le par veritas

Mgr MisagoAgustini Misago yavukiye muri paruwasi ya Nyagahanga muri diyosezi ya Byumba mu w’1943. Yize amashuri abanza aho i Nyagahanga, yiga ayisumbuye muri seminari nto yo ku Rwesero. Seminari nkuru yayize mu Nyakibanda, ahabwa ubupadiri le 25/07/1971. Kugera mu w’i1974 yigishije mu iseminari nto yo ku Rwesero, mu w’1974 ajya kwiga “Sciences patristiques” i Roma muri “Institut patristique «Augustinianum»”.

 

Yatahukanye impamyabushobozi y’ikirenga (doctorat) mu w’1980, ajya kwigisha mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda, aba na “Préfet des études”.

Mu kwa kabiri 1985 yabaye umuyobozi (Recteur) wa seminari nkuru yo mu Nyakibanda,

Le 24/04/1992 Nyirubutungane Papa Yohani Paulo wa 2 amutorera kuba umwepiskopi wa diyosezi nshya ya Gikongoro.


Yahawe ubwepiskopi le 28/06/1992. Intego ye yari “Omnia propter Evangelium”, bisobanura ngo “Byose bigiriwe Inkuru Nziza”.


Le 07/04/1999, ku munsi wo gutangira icyunamo cy’abazize itsembabwoko ryo mu Rwanda mu w’1994, uwari perezida wa Repubulika y’u Rwanda icyo gihe, Bwana Pasteur Bizimungu, yaramwandagaje avuga ko nawe yagize uruhare muri ubwo bwicanyi bw’indengakamere. Hashize icyumweru, le 14/04/1999 Musenyeri Agusitini Misago yafashwe nabi cyane, arafungwa, araburana, aratsinda, afungurwa le 15/06/2000.

 

N’ubwo yari asanzwe asemeka, mu munyururu, aho yamaze amezi 14 arengana, ni ho yavanye ubwehe bwo kurwara umutima, ku buryo afunguwe byabaye ngombwa ko ajya kwivuza i Buraya. Amaze koroherwa, yasubiye kuyobora diyosezi ya Gikongoro. Kuri uyu munsi le 12/03/2012, yabyutse nk’abandi bose, avuga misa, afata icyayi, ubundi ajya mu biro. Hagati ya saa tanu (11h00) na saa sita (12h00) nibwo bamusanze mu biro bye yitabye Imana ariko icyamwishe ntikiramenyekana.


Ababanye na Musenyeri Agustini Misago mu mashuri no mu kazi, bahamya ko yari umuhanga cyane kandi akaba “Rudakangwa imirimo”. Ikindi cyamurangaga ni ukutagira uburyarya. Atabarutse afite imyaka 70 gusa. Imana imwakire, imuhe iruhuko ridashira. Atabarutse twari tukimukeneye, turamusabira. Nawe kandi arasabira ku Mana diyosezi ya Gikongoro, Kiliziya yo mu Rwanda, u Rwanda n’Abanyarwanda bose.


Igendere, Musenyeri Agustini Misago, ntituzakwibagirwa.


 
 

Source :Ubuyobozi n’ubwanditsi bw’urubuga www.leprophete.fr.

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article