Mu rwego rwo kwihesha agaciro, u Rwanda ruteye indi ntambwe rusubira inyuma y'1959; UBURETWA buragarutse !
Ndlr : Abahanga barabivuze koko ngo : « burya nta kintu gitakara kuri iyi si ngo ahubwo gihindura isura : rien ne se perd dans la nature, tout se transforme » Yezu nawe ati : « nta gishya kuri iyi si, byose byahozeho » naho umunyarwanda ati : « umwambari w’umwana agenda nka se ! ». FPR inkotanyi yakomeje kugenda buhoro buhoro ituganisha mu cyerekezo cyo kwihesha agaciro idusubiza mu migenzo n’imiziririzo y'uburetwa yaranze abasekuru bayo bo ku gihe cya Cyami !
Uburetwa buragarutse bwiyambitse umwambaro w’amagambo asize umunyu ngo y’urugeroro,ibikorwa bifitiye igihugu akamaro,itorero,indangaciro… Iyi leta izasobanure aho iyi mikorere itaniye n’uburetwa ! Dore uko amateka aduha igisobanuro cy’uburetwa : Imirimo abahutu bakoreraga abatware kandi ntibayihemberwe ; buri muryango wagombaga kugira umuntu wohereza wo gukora iyo mirimo ; umugabo wabaga yarabyaye abahungu yashoboraga kujya abohereza umwe umwe gukora ubwo buretwa, nawe akabona akanya ko kuruhuka ! Nguko uko uburetwa bw’iki gihe inkotanyi zibugaruye mu izina ryo kwihesha agaciro ! Ababyeyi bahawe igihano cy’uburetwa (TIG) none abana babo nabo bakoreshejwe uburetwa bw’umwaka wose mu izina ry’urugerero ! uwapfuye yarihuse koko ! Iyi nkuru yo gukora umwaka wose udahembwa yavuzwe na habumuremyi abenshi babifata nk’ibikino !
Abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye bagiye kujya bajya ku Rugerero aho bizatangirana n’abanyeshuri bazarangiza uyu mwaka wa 2012, bakazamara amezi agera kuri arindwi bakora ibikorwa bitandukanye bifitiye Igihugu akamaro.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface kuwa 2 Kanama2012, yatangaje ko Urugerero rugenewe urubyiruko rusoza amashuri yisumbuye ruzatangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2012 amashuri afuze rukamara amezi arindwi.
Byari bimenyerewe ko iyo abanyeshuri bashoje amashuri y’isumbuye bitabira itorero bagatozwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko nk’uko Rucagu abitangaza, ibyo bizagumaho hanyuma urubyiruko rurangije gutozwa rujye gushyira mu bikorwa ibyo rwahize.
Yongeyeho ko itorero ryahozeho mu Rwanda na mbere y’umwaduko w’Abakolini ngo rikaba ryari ishuri Abanyarwanda bigiragamo indanga gaciro na kirazira biranga Umunyarwanda warezwe neza. Akomeza avuga ko n’Urugerero rwahozeho ariko rwo rukaba urubuga rwo kwesa imihigo yahigiwe mu itorero.
Rucagu avuga ko ibijyanye n’urugerero bikinonosorwa neza ariko bateganya ko ruzajya rumara umwaka umwe, yongera ho ko kubera ko ari intangiriro, ku nshuro ya mbere 2013 Urugerero rukazamara amezi arindwi.
Urugerero ruzaba rugizwe n’imirimo ifiteye Abanyarwanda bose akamaro. Iyo mirimo izagenywa n’Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge bitewe n’igikenewe aho hantu kandi bitewe n’ibyo umuntu yize, ngo ashobora no gutanga umusanzu we akoresheje ubwo bumenyi.
Rucagu akomeza avuga ko urubyiruko rutari mu mashuri narwo ruzafatanya n’abagenzi babo mu mirimo y’amaboko.
Ku ruhande rw’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri APPACOP ku Muhima, bavuga ko Urugerero ubwarwo atari ikibazo ahubwo basaba ko hagabanywa igihe ruzamara.
Source : igihe.com