Mu rwego rwo kwihesha agaciro, u Rwanda ruteye indi ntambwe rusubira inyuma y'1959; UBURETWA buragarutse !

Publié le par veritas

Rucagu.pngNdlr : Abahanga barabivuze koko ngo : «  burya nta kintu gitakara kuri iyi si ngo ahubwo gihindura isura : rien ne se perd dans la nature, tout se transforme » Yezu nawe ati : «  nta gishya kuri iyi si, byose byahozeho » naho umunyarwanda ati : « umwambari w’umwana agenda nka se ! ». FPR inkotanyi yakomeje kugenda buhoro buhoro ituganisha mu cyerekezo cyo kwihesha agaciro idusubiza mu migenzo n’imiziririzo y'uburetwa yaranze abasekuru bayo bo ku gihe cya Cyami !

Uburetwa buragarutse bwiyambitse umwambaro w’amagambo asize umunyu ngo y’urugeroro,ibikorwa bifitiye igihugu akamaro,itorero,indangaciro… Iyi leta izasobanure aho iyi mikorere itaniye n’uburetwa ! Dore uko amateka aduha igisobanuro cyuburetwa : Imirimo abahutu bakoreraga abatware kandi ntibayihemberwe ; buri muryango wagombaga kugira umuntu wohereza wo gukora iyo mirimo ; umugabo wabaga yarabyaye abahungu yashoboraga kujya abohereza umwe umwe gukora ubwo buretwa, nawe akabona akanya ko kuruhuka ! Nguko uko uburetwa bw’iki gihe inkotanyi zibugaruye mu izina ryo kwihesha agaciro ! Ababyeyi bahawe igihano cy’uburetwa (TIG) none abana babo nabo bakoreshejwe uburetwa bw’umwaka wose mu izina ry’urugerero ! uwapfuye yarihuse koko ! Iyi nkuru yo gukora umwaka wose udahembwa yavuzwe na habumuremyi abenshi babifata nk’ibikino !

Abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye bagiye kujya bajya ku Rugerero aho bizatangirana n’abanyeshuri bazarangiza uyu mwaka wa 2012, bakazamara amezi agera kuri arindwi bakora ibikorwa bitandukanye bifitiye Igihugu akamaro.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface kuwa 2 Kanama2012, yatangaje ko Urugerero rugenewe urubyiruko rusoza amashuri yisumbuye ruzatangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2012 amashuri afuze rukamara amezi arindwi.

Byari bimenyerewe ko iyo abanyeshuri bashoje amashuri y’isumbuye bitabira itorero bagatozwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko nk’uko Rucagu abitangaza, ibyo bizagumaho hanyuma urubyiruko rurangije gutozwa rujye gushyira mu bikorwa ibyo rwahize.

Yongeyeho ko itorero ryahozeho mu Rwanda na mbere y’umwaduko w’Abakolini ngo rikaba ryari ishuri Abanyarwanda bigiragamo indanga gaciro na kirazira biranga Umunyarwanda warezwe neza. Akomeza avuga ko n’Urugerero rwahozeho ariko rwo rukaba urubuga rwo kwesa imihigo yahigiwe mu itorero.

Rucagu avuga ko ibijyanye n’urugerero bikinonosorwa neza ariko bateganya ko ruzajya rumara umwaka umwe, yongera ho ko kubera ko ari intangiriro, ku nshuro ya mbere 2013 Urugerero rukazamara amezi arindwi.

Urugerero ruzaba rugizwe n’imirimo ifiteye Abanyarwanda bose akamaro. Iyo mirimo izagenywa n’Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge bitewe n’igikenewe aho hantu kandi bitewe n’ibyo umuntu yize, ngo ashobora no gutanga umusanzu we akoresheje ubwo bumenyi.

Rucagu akomeza avuga ko urubyiruko rutari mu mashuri narwo ruzafatanya n’abagenzi babo mu mirimo y’amaboko.

Ku ruhande rw’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri APPACOP ku Muhima, bavuga ko Urugerero ubwarwo atari ikibazo ahubwo basaba ko hagabanywa igihe ruzamara.

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Numvise ikiganiro Siméon wo ku Ijwi rya Rubanda yagiranye na Padiri Thomas kiranshimisha cyane kuko
cyasobanuye byinshi , ariko nk'umukristu mbabazwa cyane ni uko Siméon yahamagaye Umushumba wa Diocèse ya Cyangugu ngo agire icyo abivugaho asanga yarabaye IKIRAGI ! uwo mushumba yasubije Siméon
ko "NGO BENE IBYO NTAJYA ASHOBORA KUBIVUGA" !!! (kudashobora kuvuga = Kuba ikiragi !!) Banyarwanda ko FPR itumaze kubantu bigende gute? Koko na Musenyeri muzima ashobore kwandika ariko ananirwe
no kuvuga ibyo yanditse ?

ABAKRISTU B'ICYANGUGU TUGOMBA KUJYA MU CYUNAMO CYA MUSENYERI WACU WABAYE IKIRAGI !!!!!

Répondre
N

Nyamara motel ikeneye REVISION !! mudushakire akazi ahubwo ibi byo
kwinyuramo mubireke !!! mwatubwiye ko ubukungu bwacu bumeze nza murwego rwisi !!! abashomeli ahubwo bagombye guhembwa !!! naho ibyo kutujyana mubu TIGISTE byo mubyibagirwe !!! hahahaha this is
humanrights abuse gukoresha umuntu ikintu kugahato atagishaka !!!! UBWO RERO MURASHAKA KUZAJYA MUTUGABULIRA IBIGOLI NKABA TIGISTE !!!!!! Abenshi kandi muzi ko tutabimenyereye !!! muzajya se
mutubonera amata ?? cg frite ? , nkeka ko ibyo bireba abalihiwe na leta wenda da babisobanure neza , kuko uwilihiye , akomereza muli ULK nahandi , yarangiza agashikisha muli za project cg
akikorera , iyo milimo nizaba yandikiwe abanyarwandabo bose nzayikora , aliko nabwo kereka nimushyiraho ko utazayikora akubitwa , kuko ntinya inkioni nakwemera , cg nkihitiramo kujya kwa uncle
kampala cg ngahunga !!! » (mimi)

« Amezi 7 ? nayo nimake , ibwami se ko harabahaga ubuzima bwabo bwose !!!
nkanswe ibi byo bizakorwa nabo barangije amashuli gusa !!! ahubwo ´nibabikosore gato hatangire , abahembwa ubu, nyuma hazakulikireho abo basore nyuma !!! » (yes)

« Ariko abize muri leta nubwo nabo batanga cash ariko ntizingana na bize muri
prive birya bakimara ndumva rero leta itagomba kujya kubakoresha iyo mirimo kuko ntacyo yabamariye izakoreshe abize muri leta ntabona bagiye kuba abatigiste. » (#####)

« Aliko aba banyakubahwa ibyo bavuga barabizi , abo bahembwa se babanje bagakora
ayo mezi , barya ayo bakoreye mbere !!! noneho ahubwo abatarakoraho na limwe akaba alibo bahembwa kugirago babashe no kwigulira ipantalo ???? nihe kwisi wabonye umuntu akora adahembwa mbese kwisi
???? abo bakuru bacu nibaduhe urugero , aliko ibyo utashobora kuki wumva ko undi yabishobora !!! RAHIRA ??? Nababwiliki . (YOUNG)

« imigambi sinyigaya ubwo abashinzwe babonyeko ishobora kugira akamaro. Ariko se
ko batatubwiye n'ikindi gikomeye ; Umwana yashoboraga kubona akazi muri icyogihe nyuma y'ibyumweru bitatu, akishakira uburyo azatangira yiboneye ibyangombwa bimufasha gutangira ishuli. Ubu rero
abana babakene barahaguye nanone. Niba ababyeyi badashobora kubona udufaranga, we kubera udushuli yari amaze akaba yarikubona aho atera ikiraka bakamuha naduke ariko agashobora kugira icyo
yiyunganira, akajya kw'ishuli afite,byibura n'ikaramu yo kwandika mukaba mugiye kumufata icyo gihe cyose ataribushobore kuzagira icyo yimarira nawe mubona bizagenda bite kuri wamwana w'umukene ?
Aha twari dukeneye kumenya mwe icyo mumuteganiriza ! Murakoze kuduha igisubizo cyanyu. » (mbitegamaso)

"mutegure na condoms nyinshi sinon hazajya hajya 300 haveyo 450"
(xxx)

"imirimo ifitiye igihugu akamaro amezi arindwi ( igice cy'umwaka ukwezi 1 ),
hanyuma urubyiruko myself nkuramo iki nka materiel kugirango nanjye niteze imbere . hashyirwaho agahimbazamusyi . urubyiruko rubashe no kwigurira pantalon , shose etc....... ntawubyanze ariko
inyungu materiel ku mpande zombi birakenewe. Murakoze" (UMUGWANEZA Jeanne)

"Ibaye imirimo nsimburagifungo se ? ko mbona izamara igihe kirekire."
(dada)

"Ibyo nibyo ariko ikiruta bajya babikorera mu tugari batuyemo bagateza imbere
aho batuye kandi bagataha iwabo kugirango bigabanye umutwaro wo kubagaburira nibyo ba consoma mubyigeho neza nubundi vacance ntacyo baba bakora itorero jye ndarishyigikiye ni ryiza habaho umwanya
wo gukora, uwo kuganira, mbese ababyeyi rwose ntitwabyanga byizwe neza." (umucyo)

"Stop exploiting our children !" (kweli)

"impossible,gukora amezi arindwi,kubuntu ?ni stage se ?niki bizamarira abo
banyeshuri ?cyereka niba bazajya bakora muri domain zabo,bikabungura ubumenyi. cg niba bose muzabaha bourse !naho niba ari ukubumba amatafari,no gukora ama tirase y'indinganire,sinunva kuntu
nakwiga nirihira,nirya nkimara,narangiza nkaza nkamara amezi arindwi nkorera ubuntu ncukura imiringoti,kandi aribyo nanze nkagana ishuli,nkaho nashatse ikimbeshaho !ibyo bazabishyiremo
abazishyurirwa na leta muri university,naho mugihe ntacyo leta izanfasha ngo ninge,sinunva ukuntu nakorera ubuntu amezi arindwi !ni tige se ?" (true)

« Ariko se koko ubu si ubuhubutsi, nigute umuntu yakwicara agatekereza atabanje
gukusanya ibitekerezo akishyiriraho itegeko atabajije abo birebe ? Amezi arindwi yose umuntu akora adahembwa, kandi nyiri ukubishyiraho adashobora kwigomwa nawe ngo akore ayo mezi yose adahembwa
? Ubundi se kuki hari abantu bagomba gukorera ubuntu mu gihe abandi bafite imishahara iri hejuru cyane ? » (Mazina)

Répondre
S

Birababaje kandi biteye agahinda...aho umuntu avuga ngo agiye gukora imirimo ifitiye igihugu akamro adahembwa kandi batarigeze bamurihira nibuze ngo tuvuge ko bishyuraga ibyo Leta
yabatanzeho...uretse ko bisanzwe ari ni inshingano ya Leta nubwo ijya ibyigurutsa ikongera kubigira iturufu amatora yegereje...UBU NI UBURETWA MU MAZINA YABYO UWANZE BAKAMWEREKA IKIMOTERI
GIFUMBIRA UMUNABA DA...KOKO UWAPFUYE YARIHUSE...FPR MURAYIBONYE...IZABUMVISHA KUGEZA UBWO MUZIHAGURUKIRA MUKIRASANAHO

Répondre