Mu Rwanda inzara iranuma , ibiciro by'ibiribwa birahanitse!
Kuva u Rwanda rwabaho kuri iyi leta ya Kagame Paul ngo niho abanyarwanda bishimye kuva babaho nkuko Kagame yabyivugiye ngo kuko yabazaniye ikoranabuhanga rya interneti na telefoni zigendanwa (ariko si u Rwanda rubikora niho isi igeze) ; Perezida Kagame we akaba anakoresha imbuga za twitter na facebook abwira abafana be ibyo ashaka kubabwira.Ariko hejuru y’ibyo, nibwo bwa mbere mu Rwanda abaturage batangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ziterwa n’imirire mibi ; ubu abaturage barimo bapfa umusubizo bikitwa ko bazize izindi ndwara kandi ari inzara ! Ikoranabuhanga n’amazu meza biri Kigali ntabwo bitunga umunyarwanda ahubwo biramuhuhura !
Abanyarwanda muri rusange inzara ibageze ahabi! Uretse abaherwe ba FPR bakize byahebuje kubera kwitwaza jenoside bagizemo uruhare rugaragara, Abanyarwanda b'ingeri zose, baba abo mu mijyi, baba abo mu cyaro, inzara, imilire mibi n'umucyeno bibagejeje aharindimuka! Koko, nkuko Kagame yabivuze, Urwanda rugeze ku muteremuko uruganisha m'urwa Bayanga! Abanyarwanda barya kabili k'umunsi kandi barya indryo yuzuye ni mbarwa!
Ibiciro byarahanitse, ibintu ni bike ku masoko, abantu baracyennye kubera kubura akazi, imishahara ni mito kandi n'abashoboye kwikorera ku giti cyabo Leta ibabuza uburyo ibabuza guhinga ibibatunga, ibahoza ku nkeke y'imisoro n'iterabwoba.
Dore bimwe mu biciro by'ibicyenerwa mu buryo bw'imibereho ya buri munsi:
Ikiro k’ibijumba:200frws
igitoki: 180
ifu y'igikoma cy'amasaka: 700; iy'ingano: 800; iy'ibigori: 500; iya Sosoma: 1000
ifu y'ubugari: 400
ibishyimbo: 400 na 500
ibirayi: 160
umunyu: 200
inyama: 2000
isukari: 800
umuceri: 800
Icupa ry'urwagwa: 400
Icupa rya primus: 700
Icupa rya mutzig: 900
Icupa rya fanta: 300
ibindi bintu
litiro y'amata y'ikivuguto gisanzwe :500
Litiro y'ikivuguto cyo mu ikaragiro: 1000
Litiro y'inshyushyu: 500
agacyebe gato ka sauce tomate: 200
akadobo gatoya y'inyanya: 2500
icupa rya 75cl ry'ubuto ni 150
umugati: 600
isabune ya 100gr: 10
ikibiliti cy'imyambi: 30
umufuka w'amakara: 7500.
Ngo Urwanda rurakize, ngo rwihagije mu biribwa kuburyo rurimo rurashakisha amasoko yaho rwacururiza ibisaguka kubyo abaturage bacyeneye!
Michel Niyibizi (DHR)