Mu Rwanda inzara iranuma , ibiciro by'ibiribwa birahanitse!

Publié le par veritas

Twiyambaze-google.png

Kuva u Rwanda rwabaho kuri iyi leta ya Kagame Paul ngo niho abanyarwanda bishimye kuva babaho nkuko Kagame yabyivugiye ngo kuko yabazaniye ikoranabuhanga rya interneti na telefoni zigendanwa (ariko si u Rwanda rubikora niho isi igeze) ; Perezida Kagame we akaba anakoresha imbuga za twitter na facebook abwira abafana be ibyo ashaka kubabwira.Ariko hejuru y’ibyo, nibwo bwa mbere mu Rwanda abaturage batangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ziterwa n’imirire mibi ; ubu abaturage barimo bapfa umusubizo bikitwa ko bazize izindi ndwara kandi ari inzara ! Ikoranabuhanga n’amazu meza biri Kigali ntabwo bitunga umunyarwanda ahubwo biramuhuhura !

Abanyarwanda muri rusange inzara ibageze ahabi! Uretse abaherwe ba FPR bakize byahebuje kubera kwitwaza jenoside bagizemo uruhare rugaragara, Abanyarwanda b'ingeri zose, baba abo mu mijyi, baba abo mu cyaro, inzara, imilire mibi n'umucyeno bibagejeje aharindimuka! Koko, nkuko Kagame yabivuze, Urwanda rugeze ku muteremuko uruganisha m'urwa Bayanga! Abanyarwanda barya kabili k'umunsi kandi barya indryo yuzuye ni mbarwa!

Ibiciro byarahanitse, ibintu ni bike ku masoko, abantu baracyennye kubera kubura akazi, imishahara ni mito kandi n'abashoboye kwikorera ku giti cyabo Leta ibabuza uburyo ibabuza guhinga ibibatunga, ibahoza ku nkeke y'imisoro n'iterabwoba.

Dore bimwe mu biciro by'ibicyenerwa mu buryo bw'imibereho ya buri munsi:

Ikiro k’ibijumba:200frws

igitoki: 180

ifu y'igikoma cy'amasaka: 700; iy'ingano: 800; iy'ibigori: 500; iya Sosoma: 1000

ifu y'ubugari: 400

ibishyimbo: 400 na 500

ibirayi: 160

umunyu: 200

inyama: 2000

isukari: 800

umuceri: 800

Icupa ry'urwagwa: 400

Icupa rya primus: 700

Icupa rya mutzig: 900

Icupa rya fanta: 300

ibindi bintu

litiro y'amata y'ikivuguto gisanzwe :500

Litiro y'ikivuguto cyo mu ikaragiro: 1000

Litiro y'inshyushyu: 500

agacyebe gato ka sauce tomate: 200

akadobo gatoya y'inyanya: 2500

icupa rya 75cl ry'ubuto ni 150

umugati: 600

isabune ya 100gr: 10

ikibiliti cy'imyambi: 30

umufuka w'amakara: 7500.

Ngo Urwanda rurakize, ngo rwihagije mu biribwa kuburyo rurimo rurashakisha amasoko yaho rwacururiza ibisaguka kubyo abaturage bacyeneye!

Michel Niyibizi (DHR)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

nibyo koko Kagame aravuga ukuri, n'ubwa mbere abanyarwanda Bishimye kuko bose barabana mu mahoro, abana bariga, nta mwana wirukanwa mwishuri azira ubwoko bwe nka Ngoma ya bahutu biririrwaga
birukana abatutsi mwishuri ngo ntibakwiye.

ikindi kandi iterambere Kagame amaze kugeza ku banyarwanda rirashimwa n'Isi yose, ubukungu bwariyongereye, uburezi bwageze ku gipimo cyo hejuru. Donc muri make byose ni byiza.

Gusa ikibababaje nuko mwebwe ba nyiri iyi website mutabona ibyo igihugu cyanyu kimaze kugereho, mwirirwa mwandika critics gusa, mbese mwebwe ko mbona nta na kimwe mushima, nukuvuga ko kuri mwebwe
ntacyo abanyarwanda bamaze kugeraho?

muhindure imvugo yanyu ya buri gihe yo gusebanya no kuvuga ibinyoma, kuko abanyarwanda twarajijutse cyane, ntituzabumva kandi ntacyo muzageraho, mwebwe mujye mwandika gusa mute igihe cyanyu
ubusa, mubure kugaruka mu gihugu mufatanye nabanyarwanda kubaka igihugu mu kirirwa mwandika ubusa burimo nibinyoma gusa.

ku bijyanye nibiciro, urebye neza urwanda nirwp ruhagaze neza mu biciro muri aka karere. uze kureba ibiciro mu bindi bihugu bya baturanyi hanyuma ugereranye nibyo mu  rwanda. kandi izamuka
ry'ibiciro bituruka akenshi kubituruka kuri Petrol kandi iki gihe byarazamutse cyane.

Répondre
M

Murakoze kuba mutwandikiye inkuru nziza ku nzara imeze nabi mu Rwanda. Ngira ngo kuvuga ko inzara itariho byaba ari ugukabya. Ariko ngira ngo nanone ntibiragera kandi ntibishobora kongera kugera
aho tuvuga amagambo atabaza nk'ayahozeho nka Gikongoro mu kangaratete. Ntabwo nzi neza igihugu ubamo niba ari Cote d'Ivoire kuko ariho iriya photo yasohotse mu kinyamakuru Rumeurs d'Abidjan;
ariko ngira ngo ibihe byose ntabwo abantu baba banezerewe nko kumwero.

Répondre
E

nta sabune y'amafaranga 10 ibaho, umufuka w'amakara biterwa naho uri kuko aho njye ndi umufuka ni 10000

Répondre