Mu Rwanda Gacaca ikomeje kugarika ingogo, Ntete Jules Marius ati :"Data aramutse azutse yangaya ko ntacyo nakoze !"

Publié le par veritas

 

026 ifungwaTaliki 18 Kamena 2012 mu Rwanda hashojwe ku mugaragaro ibikorwa by’inkiko gacaca ku rwego rw’igihugu bikaba byarashojwe na perezida Kagame aho yashimye ibyo gacaca zakoze ngo abazinenga bo hanze ntibabura ariko ngo we azi ko zabagiriye akamaro. Nyamara iyo witegereje ako kamaro usanga nta gahari ahubwo hari abazikoresheje mu buryo bwabo no mu nyungu zabo bwite bityo ahanini zikaba zarahindutse igikoresho cya bamwe cyo kwikiza abo badashaka no kwigwizaho imitungo aho kugirango zibe koko ubutabera bwunga nk’uko yari indirimbo yamamaye igihe izi nkiko zatangiraga kuvugwa mu Rwanda.

 

gacaca-attendence.jpgUrugero rwa hafi kandi rwa vuba twatanga ni urw’umugabo witwa Ntete Jules Marius uvuka mu Murenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo uherutse kujya aho i Karama maze asakuma abaturage baho ajyana muri gereza ya Karubanda ategeka abayobora gereza kwakira abo bantu ngo bakatiwe na Gacaca naho byahe byo kajya ahubwo ko yifashishije polisi n’inkeragutabara yabafataga avuga ngo “data aramutse azutse yangaya ko ntacyo nakoze”. Aba bantu abenshi bari barigeze gukatirwa na za gacaca barafungwa barangiza ibihano barataha. Iyi nkuru ikaba yaranditswe n’urubuga Rwanda Liberation ariko kubera ko bamwe mu batifuza ko amakuru y’akarengane gakorerwa abanyarwanda ajya ahagaragara barwinjiyemo bararwangiza aba kandi barimo n’uriya Ntete kubera umwanya afite muri perezidansi yifashishije bamwe mu basanzwe bangiza imbuga nk’izi maze bararwangiza. Tukaba twarafashe ingamba zo gushaka ukundi twakomeza kugeza amakuru ku banyarwanda cyane cyane ajyanye n’akarengane kabakorerwa dore ko kamaze gukura kagasagamba.


Inkiko gacaca ngo zakatiye n’abitabye Imana mbere ya jenoside kubera gushaka kwigarurira imitungo bari batunze!

 

justice.jpgNtabwo ari uru rugero ruri hejuru aha gusa kuko hari n’abaciriwe imanza bagafatirirwa imitungo kandi barapfuye mbere y’uko jenoside iba ni ukuvuga mbere ya 1994. Twavuga nk’umuvandimwe wa Nyakwigendera Juvenal Habyarimana witwaga Melane Nzabakikante wakatiwe n’urukiko gacaca rwa Rubaya aho yahamijwe icyaha cyo kurya inka z’abatutsi muri jenoside ya 1994 kandi bizwi neza ko yitabye Imana muri 1989. Ese koko ibi ni byo bita ubutabera bwunga? Undi twatangaho urugero ni uwitwaga Muhire Antoine wari utuye mu Mudugudu wa Rugando, Akagali ka Ndekwe, Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, Intara y’Uburasirazuba wahamijwe icyaha cyo gusahura imitungo y’abitwa Mukagatare, Mukantagwabira, Mukabakema G. Hamwe na Kabagwira bose batuye muri ako kagali ka Ndekwe, Umurenge wa Remera. Aya makuru tukaba twarayabonye twifashishije bamwe mu bakozi b’inkiko gacaca batashatse ko twavuga amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo dore ko banaduhaye kopi y’irangizarubanza rwa Muhire Antoine na bariya bamurega. Igitangaje ariko muri uru rubanza ni uko mu iperereza twakoze twasanze Muhire Antoine yaritabye Imana taliki 15 Gashyantare 1992. Mbese ibi nibyo perezida Kagame avuga ko yashimye? Minisitiri Karugarama we yemeza ko hari ibitaragenze neza ariko ngo bikaba bitabuza ko gacaca zagenze neza? Niba icyari kigambiriwe ari ugufatira imitungo y’abitabye Imana mbere y’uko jenoside ibaho ubwo ni uko gacaca yagenze neza.

 

Ntabwo twakomeza kurondora ibibazo byabaye muri gacaca kuko yasize abantu benshi mu gihirahiro ku buryo ku mpande zombi hari abatari bacye bibaza amaherezo yabo bikabayobera. Nk’uko twabivuze kandi hari n’abafatiriwe imitungo yabo nyamara nta manza zigeze ziba ngo bahabwe irangiza rubanza ahubwo ari imipangu yapangiwe mu biro, mu tubari n’ahandi. Twavuga nk’uwitwa Mukamabano Felicité  utuye mu Karere ka Kicukiro akaba acunga inzu ya Musaza we witwa Mugenzi Joseph uba ku mugabane w’Uburayi, taliki 14 Gicurasi 2012 yatunguwe no guhagarikwa gucunga iyo nzu ndetse ishyirwaho ingufuri n’agatsiko k’abantu bayobowe na Mucyo Lambert ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyarugenge akaba ari murumuna wa Mucyo Jean de Dieu umuyobozi wa komisiyo yo kurwanya jenoside. Uyu mugabo yafashe abitwa Ngarambe Nkeramugaba, Murebwayire na Kibugenza (ashobora kuba ari amazina ya baringa) abagira abakuriye inteko (nayo ya baringa) maze akora icyo yise irangizarubanza ngo rwaciwe taliki 18 Ukwakira 2010 bityo ngo uwitwa Mugenzi Augustin akatirwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’inzu ye ngo irafatirwa.Mucyo.png Icyaje gutangaza abantu ni uko uwo bita ko baciriye urubanza atitwa Mugenzi Augustin ahubwo yitwa Mugenzi Joseph. Iyo ngirwarangiza - rubanza ntibayihaye nyir’ugucunga inzu ahubwo barayimweretse bamubwira ko nta burenganzira agifite kuri iyo nzu kandi ko n’iryo rangiza rubanza adashobora kuribona. Akaba yari yayizaniwe n’umuyobozi w’Akagari ka Nyakabanda II, umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge akaba ari naho inzu iherereye kandi ababikurikira hafi bemeza ko iyo nzu ishaka kubohozwa na Mucyo Lambert. Uyu mukecuru yaje kwitabaza inzego zose z’ubuyobozi kugeza ku Karere birananirana kugeza aho yitabaje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu agaha perezida kopi urubuga Rwanda in Liberation Process rwashoboye kubonera kopi.

 

Abategetsi bo hejuru bari bafite inshingano muri gacaca nabo ngo ntibatanzwe mu kwishakira imitungo y’ababatijwe “Ruharwa”

 

 

 Si aba gusa kuko hirya  no hino mu gihugu abantu bagiye barenganywa ku buryo bugaragara tukaba tutavuga buri muntu ariko hari n’abagiye bitabaza urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca ngo rubarenganure ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Twavuga nk’umusaza bita  Kadogi wigeze kuba Bourgmestre wa  Nshili wakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko ubu akaba abarizwa muri gereza ya Mpanga nyamara kubera akarengane kamukorewe muri urwo rubanza aza kwandikira umunyamabanga  nshingwabikorwa w’inkiko gacaca Mukantaganzwa Domitille amusaba kumurenganura. Kubera ariko ko ikibazo cye cyarimo imbaraga z’abategetsi idosiye yashyinguwe ubutazabikurwa kugeza n’aho uwo bashakanye yagiye kenshi ku rwego rushinzwe inkiko gacaca maze Mukantaganzwa akamukurira inzira ku murima amubwira ngo niyitahire atuze imodoka zitazarinda no kumugongera i Kigali yambuka imihanda ngo ntarusha umugabo we ubwenge kuko ngo ntako atagize birananirana. Akaba yaramumenyeshaga ko dosiye yashyinguwe n’abanyamaboko kumurusha ko we ntacyo yayikoraho. Ubu nibwo butabera bwunze abanyarwanda koko?

 

Ibibazo gacaca yateje ntibigira ingano naho kuba Tharcisse Karugarama abeshya ko abanyarwanda bikemuriye ibibazo ni imvugo ya politiki ya demagoji kuko n’ibyo abeshya ko abacitse ku icumu bahawe indishyi nabyo ni ya demagoji kuko imitungo ifatika yarihishijwe hafi ya yose niyo yubatse inzu z’abategetsi na n’ubu hakaba hari abagifite inyota yo gukizwa n’ubwo bwambuzi nka Mucyo Lambert. hari nanone umusaza witwa Jean Rwabahizi wahoze ari umushoferi wa ambassaderi w’Ubufaransa ubu ufungiye na we i Mpanga akaba yarakatiwe burundu y’umwihariko. Uyu muntu ngo yashinjwe ko ngo yatwaraga abafaransa muri jenoside. Intandaro y’iri fungwa ariko ni inzu ye y’umuturirwa iri i Remera hirya gato y’ahitwa ku gisimenti aharebana neza n’aho urwego rw’igihugu rwari rushinzwe inkiko gacaca rwakoreraga (n’ubu ruracyahabarizwa n’ubwo gacaca zafunzwe). Uyu mugabo ngo yaba yarazize iyo nzu ye aho Mukantaganzwa wari ushinzwe inkiko gacaca yayimusabye ngo ibe ingurane atazafungwa ariko umusaza aranangira bimuviramo gufungwa anakatirwa icya burundu.

 

Ibi ni bike mu bibazo byinshi tutabasha kurondora gacaca yasize kuko hari n’abasizwe batazi iyo bari babuze imanza babura n’indishyi kandi iby’abo bashinja ko babakoreye ibyaha byaramaze gutezwa cyamunara. Karugarama abeshya ko igice kimwe cyagiye mu kigega cy’abarokotse ariko ngirango ababikurikira neza bibuka impagarara amafaranga yavaga muri izi ndishyi yigeze guteza ku buryo ikibazo cyageze kwa Kagame, muri minisiteri y’ubutabera ibintu bigashyuha, Karugarama n’abamwungirije muri iyo minisiteri bagashyirwa mu majwi ariko dosiye ikaza koherezwa mu kabati kari munsi y’utundi twose ku buryo itazagaruka bibaho. Abavuga ko gacaca yakemuye ibibazo ni abubatse imiturirwa mu ndishyi nako mu bwambuzi bakoze naho ba nyagupfa barapfuye barashyika. Ingaruka rero zikaba zitazabura haba mu gihe cya hafi cyangwa icya kure.

 

Gusa umuntu yakwibaza ati niba abantu baraciye imanza nta mategeko bize ndetse Karugarama akaba anahamya ko kwiga amategeko atari ngombwa ngo icya ngombwa ari ubutabera byaba bimaze iki kwiga amategeko niba n’abatarayize baca imanza kugeza n’aho bakatira abantu igifungo cya burundu kandi kikubahirizwa? Ngaha rero aho tuvuga ko gacaca zatesheje agaciro ubutabera bw’u Rwanda. Abibeshya ko bize amategeko mumenye ko ntacyo mwakoze kuko n’abatarakandagiye no mu ishuri barazica kandi bihanukiriye. Niba mbeshya mubaze Karugarama cyngwa mwumve Imvo n’Imvano kuri BBC Gahuza yo kuwa 23 Kamena 2012 mwiyumvire uko Karugarama abatesha agaciro. Birashoboka ko hari benshi bavuga ngo ese wowe ko uvuga gusa umuti utanga kugirango ubwo butabera bushoboke ni uwuhe ngo imanza zishobora gufata imyaka magana atatu zirangire mu gihe gito nk’icyo gacaca zamaze.

 

 

Umuti ni uko hari gukoreshwa ubundi buryo wenda n’iyo zikomeza kwitwa gacaca ariko imikorere igahinduka. Muti gute? Kubera ko hari amakuru avuga ko hari ibihugu byari byemeye gutanga inkunga hagahugurwa abanyeshuri barangije ayisumbuye (dore ko benshi ubu ari abashomeri), bagafatanya ndetse n’abize amategeko bagahabwa amasomo nibura umwaka umwe cyangwa ibiri bakaba ari bo bajya guca izo manza kandi ngo imishahara n’ibikoresha byagombaga gutangwa n’ibyo bihugu. Leta ariko ku bw’izindi nyungu yanze icyo gitekerezo ihitamo gukoresha hamwe na hamwe abantu batazi no gusoma no kwandika. Mbese umuntu nk’uwo yavuga ko afite ikihe gipimo cy’imitekerereze ku buryo yakatira umuntu igihano cyo gufungwa burundu? Ahasigaye ni aha Kagame na Karugarama njye ndegutse.

 

 

Inkuru ya Rwanda in  Liberation Process

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article