Mario Balitolli ati :"Ntibampaniye ko nakuyemo umupira ; ahubwo babonye igituza cyanjye bagira ishyari" !

Publié le par veritas

Balitolli.png

y’umupira w’amaguru y’u Butaliyani yaraye itsinze ibitego bibiri kuri kimwe I y’u Budage maze ihita yibonera itike yo kuzahura na Espagne mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu by’I Burayi uzabera muri Ukraine kuri iki Cyumweru.


Ibitego byombi by’u Butaliyani byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino naho icy’u Budage kibonekera kuri penaliti yatanzwe umukino wenda kurangira. Mario Balotelli watsindiye u Butaliyani ibyo bitego byombi, yavuze ko iyo ntsinzi yatumye agira ijoro rya mbere ryiza mu majoro yose amaze ku Isi, ndetse ahita anayitura umubyeyi wamureze afata nka nyine ari we Silvia.


Ibi Balotelli yabitangarije ikinyamakuru BBC mu kiganiro kirekire bagiranye agira ati : “Umukino urangiye nasanze Mama mubwira ko biriya bitego ari ibye.” Yongeyeho ati : “Ibi nabitekereje igihe kirekire, by’akarusho nko kuba mama wa njye akuze ku buryo atagishoboye gukora urugendo rurerure, nagombaga kumushimisha kubera urugendo rwose yakoze aza hano”.


Yavuze ko kandi na Se azaza i Kiev kureba umukino wa nyuma. Muri icyo kiganiro kirekire uyu musore w’imyaka 21 ukomoka muri Afurika, yaganiriye ku mukino wari urangiye ndetse n’uwo ikipe ye izakina n’i ya Espagne. Ku mukino wari urangiye, Balotelli yagize ati : “Iyo u Butaliyani butsinze biba bivuga ko ikipe byakinnye yakinnye nabi. Gusa ndatekereza ko twatsinze kuko twari turenze kandi dukwiye intsinzi.”


Ubwo yamaraga gutsinda igitego cya kabiri yishimimye akuramo umupira arabihanirwa.Ibyo yagize icyo abitangazaho ashyenga agira ati : “Ntibampaniye ko nakuyemo umupira ; ahubwo babonye igituza cyanjye bagira ishyari.” Gusa intsinzi y’uyu mukino ntiyishimiwe kimwe n’abakinnyi b’u Butaliyani bose, nk’umunyezamu Buffon yabangamiwe na bagenzi be ubwo bishimiraga intsinzi ndetse na Andrea Pirlo arumva nta kirakorwa.


Italie.pngAbitangariza BBC Buffon yagize ati : “Narimbangamiwe kuko ntajya nshimishwa n’umwanya wa kabiri, kandi nari mbabajwe n’uburyo tutirinze impungenge twagize mu minota itanu ya nyuma y’umukino.” Yongeyeho ati :”Niba ufite uburyo bwo gutsinda u Budage ibitego birindwi bitsinde kuko iramutse ikwishyuye yaza kugutsinda ibindi 8 mu minota y’inyongera. Tugomba gukura mu mutwe tukamenya ko n’ubwo Football ari umukino, iyo bigeze mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’i Burayi iba itakiri umukino.”


Naho Pirlo witwaye neza muri uyu mukino yatangaje ko impamvu atishimye ari uko ategereje umukino wa nyuma. Yagize ati : “Nta cyo turakora. Nta kamaro ko kujya i Roma ukavayo utabonye Papa ! Tugomba kuvana hano igikombe.” U Butaliyani bugiye gukina na Espagne ubugira kabiri muri iri rushanwa kuko mu mikino yo mu matsinda zakinnye zikanganya igitego kimwe ku kindi.


Balotelli yagize ati : “Muri iri rushanwa nitwe kipe yonyine yabashije gutsinda igitego Espagne. Twerekanye ko tunganya niba tutabarusha, kandi turashaka gutsinda.” Yongeyeho kandi ati : “Ndifuza gutsinda, Nta cyo bimbwiye niyo nakina nabi, mpfa kuba gusa nakoze icyo nshoboye cyose. Dukwiye kuzishyira mu mutuzo tugakina umupira wacu neza.”

 

Source : igihe


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article