Mu Rwanda aho kuregwa Ingengabitekerezo wakwica abantu ubahoye kudakora irondo nkuko byagenze mu murenge wa Kigoma !
Ndlr :Iyo umuntu yumvise ibibera mu Rwanda agira ngo ni inzozi kandi ari ukuri kuzuye ! Nyuma y’imyaka 18 FPR iririmba intsinzi abantu baracyarara amarondo kugahato ndetse bamwe bakaraswa ngo ni uko basibye gukora irondo. Ubusanzwe irondo risobanura umutekano muke, u Rwanda rufite umutekano usesuye ariko irondo rikomeje kubuza benshi amahwemo , aho ntacyo abayobozi bahishe abaturage gituma babaraza irondo kandi hari umutekano ? Igitangaje kandi kibabaje ni uko abo bayobozi bica abaturage ngo ni ukubera irondo basabirwa gufungwa iminsi mike mu gihe uregwa ko yatekereje cyangwa yavuze kukarengane gakorerwa igice kimwe cy’abanyarwanda (Ingengabitekerezo) afungwa imyaka n’imyaka ataragezwa n’imbere y’umucamanza ! iyi nkuru y’urubanza rw’abaregwa ko bishe abaturage kandi ari abayobozi irashushanya neza aho kwica umuntu cyangwa abantu byoroshye kurusha uwavuze ibibazo by’ivanguramoko bigaragara mu nzego zose z’u Rwanda :
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’’umurenge wa Kigoma, Festus Habyarimana, mu karere ka Huye yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa kane kugira ngo amenyeshwe ibyaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.
Muri uru rubanza, uyu muyobozi arareganwa n’abandi bantu bane barimo abapolisi babiri n’inkeragutaba ebyiri. Aba ni Rugamba Frank na Uwiragiye Fabiola (abapolisi) ndetse na David Ngezahayo na Karemera Steven, wari uzwi ku kabyiniririo ka Maridadi, bombi bo mu mutwe w’Inkeragutabara (Reserve Force). Aba bagabo bose bakurikiranywe ku rupfu rw’abaturage babiri bo mu murenge wa Kigoma bapfuye barashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 02/07/2012. Ubushinjacyaha buvuga ko Sebera Laurent na Innocent Mutuyimana yari abereye se wabo bishwe barashwe ubwo iri tsinda ryari riyobowe n’umuyobozi w’umurenge wa Kigoma ryari riri muri gahunda yo kugenzura irondo. Iki gihe, ngo bagiye gukinguza Sebera ahagana saa sita z’ijoro nawe yanga gukingura. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko kuri uyu wa kane ko ubwo Sebera yasohokaga ari bwo yarashwe; mucyo bwo bwise “umugambi” wari wacuzwe mbere wo kumwica. Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko n’ubusanzwe uyu munyamabanga nshingwabikorwa wa Kigoma yari afitanye amakimbirane na Sebera, kuburyo ngo hashobora kuba ari ho havuye uru rupfu. Ibi byatumye ubushinjacyaha busaba ko aba bagabo baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe bugikusanya ibimenyetso.
Ariko, abaregwa bo bateye utwatsi ibivugwa n’ubushinjacyaha bemeza ko ibyabaye batari babigambiriye. Festus Habyarimana yabwiye umucamanza ko ibyo bakoze byari mu nyungu z’abaturage n’umutekano wabo. Ngo ubwo bari mu kugenzura izamu, bageze kwa Sebera bumva abantu bajujurira mu nzu bajya kureba ibyabaye; ngo ntabwo bari bajyanywe no kumwica. Naho Uwiragiye Fabiola, umupolisi uregwa kurasa abapfuye, yabwiye urukiko ko yabikoze yitabara ubwo aba bagabo babiri (Sebera Laurent na Innocent Mutuyimana) babirukankanaga n’imihoro maze bakamutema mu mutwe inshuro ebyiri. Ku bwa Uwiragiye, ngo nta kindi yari gukora. Ngo yahise rero ahindukira arabarasa.
Umunyamakuru wa Igitondo.com wari murukiko avuga ko uyu mupolisi yagaragaye mu rukiko apfutse ku gice cy’inyuma (ibumoso) cy’umutwe; ahashobora kuba hari ibikomere. Ibi byatumye abaregwa basaba kurekurwa urubanza rugakurikiranwa bari hanze kuko bemeza ko “nta bimenyetso simusiga” bigaragaza ko bari bagambiriye kwica aba bagabo-bo bavuga ko byabaye nk’impanuka kandi bakaba baritabaraga.
Umucamanza aratangaza umwanzuro we kuri iki cyifuzo (gufungwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo) kuri uyu wa gatanu.
Source : Igitondo