IBUKA ngo abacitse ku icumu ntibarabona ubutabera! Ngo barifuza ko abacitse ku icumu rya Gacaca bakora uburetwa ubuzima bwabo bwose !

Publié le par veritas

  ibuka.pngMu ijwi ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Perezida w’Umuryango IBUKA, yasabye, ku wa 15 Nyakanga 2012, mu muhango wo gusoza iminsi 100 y’icyunamo wabereye  i Nyanza ya Kicukiro, ko ikibazo cy’indishyi cyarangizwa mu rwego rwo guha abacitse ku icumu bakorewe ibyaha ubutabera bwuzuye.


Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yabivugiye imbere y’abari mu muhango wo gusoza icyunamo cy’iminsi 100, barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi,bari barangajwe imbere na Visi-Perezida wa Sena, Madamu Jeanne d’Arc Gakuba,hari na Dr Mathias Harebamungu ku ruhande rwa Guverinoma. Iki cyifuzo cya Perezida wa IBUKA yakigaragaje nyuma yo kwerekana ko imbaraga zisabwa abarokotse Jenoside zirenze izo mu gihe cy’iburanisha ryakozwe  n’Inkiko Gacaca zirangiye n’indishyi ku mitungo yononwe zitarishywe zose. Ku biteganywa ko abadafite ubushobozi bwo kuyishyura, bazakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, Perezida wa IBUKA, asanga ntacyo byaba bitwaye indishyi zivanwe mu musaruro winjizwa n’abayikora, cyane cyane ko imibare itangazwa yerekana ko binjiza za miliyoni zitari nke z’amanyarwanda.

 
N’ubwo  ntawe yatunze agatoki, Prof. Dusingizemungu yabwiye abari aho, ko hari ababareba nabi iyo bavuze ku ndishyi zigenewe abacitse ku icumu ku byaha bakorewe “ …iyo dutangiye kubivuga hari abatureba ikijisho, tuzajya tubivuga  mu kinyabupfura ariko tuzahora tubivuga.” Ngo iki kibazo cyagiye gishingwa inzego zitandukanye zirimo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,n’ubwo kitarafatwaho umwanzuro. Icyifuzo Prof. Dusingizemungu, avuga ko cyoroshye, yagitanze atya “Igihugu cyashyiraho Task Force( Itsinda ry’abantu bashyirirwaho kwiga ikintu runaka kigatanga imyanzuro ku warishyizeho) yakwiga ku kibazo cy’indishyi, igahabwa igihe cyo kuba yakirangije.”

 
Uyu mwarimu wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yerekana ko hari ibibazo byashyiriwemo aya matsinda kandi bigakemuka, bityo n’iki cy’indishyi Leta yagiha igihe gito kikabonerwa umuti “inzira yo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka igakomeza.” Visi-Perezida wa Sena, wari Umushyitsi Mukuru, yerekanye ko iki kibazo nabo bakizi nk’abashingamategeko, bityo bazakomeza ubuvugizi n’abacitse ku icumu bakabona ubutabera bwuzuye. N’ubwo atazi uburyo (forme) ikibazo kizahabwa, “ariko, kizigwa, kuko hari Urwego nshingamategeko na Guverinoma.” Madamu Jeanne d’Arc Gakuba yahaye icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuvugizi bugiye gukorwa ku buryo buhagije: 100%.

 
Iki kibazo cyavugiwe muri Kongere z’Umuryango IBUKA,inama n’amabaruwa yanditswe. Inama Mpuzamahanga yo ku wa  17 Kanama 2011, yateguwe na IBUKA ku bufatanye n’imiryango  African Rights na REDRESS.Amabaruwa yandikiwe Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko n’ifunguye yohererejwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, n’itangazo rigenewe abanyamakuru ku isozwa ry’Inkiko Gacaca. Izi nyandiko zose ni zasohotse hagati ya Werurwe na Kamena 2012. Usibye iki kibazo, inzego, ibigo n’abantu ku giti cyabo, bashimiwe ukwifatanya kwabo n’abacitse ku icumu mu gihe cy’icyunamo, by’umwihariko ubufasha batanze.


Contact email: ntamuningi@yahoo.fr

 


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Jye mbona ibyo abantu birirwa baririmba ari ugukabya,,,,abo bavandimwe bacu bacitse ku icumu ubwabo bagiye biyishyuriza ibyabo,,,,abandi barubakirwa barafashwa...baravuzwa abana babo bitaweho<br /> kuva bavutse kugeza yize akabona akazi...imyaka 18 yose bitaweho kurusha ingagi ngo ariko ntibaranyurwa...Aha Imana itugirire impuhwe kuko iyo uhemuka umenye ko ubwo buhemu bugaruka buruta uko<br /> wabukoze...Birababaje..<br />
Répondre