MU RWANDA ABIHAYIMANA NIBIGARAGAZE N’ABIHAYEKAGAME BAGARAGARE

Publié le par veritas

 

papa-benoit-xvi.jpgAho u Rwanda rugeze ibintu biragenda bigana ahantu habi ; abantu bafite ubwoba, igitugu kirimo kirarushaho guhindura isura , aho gushaka amashyi y’abaturage ,abanyagitugu barashaka  kumena amaraso yabo bayobora  kuko bamaze kubona neza ko uko byagenda kose abaturage badashobora kubakunda ; ko n’abaturage babaha amashyi baba bihakirwa ngo barenze umunsi kubera ubwoba ; iyo badasabwe gukoma ayo mashyi kungufu.

 

Imiryango ivugira abaturage yaracecekeshejwe :

 

Nyuma yaho Madame Victoire Ingabire atahukiye ngo aze kwiyamamariza umwanya w’umukurur w’igihugu , yavuze ijambo rimwe ryateye abanyagitugu bari kubutegetsi kugira ubwoba maze batangira gukaza igitugu n’ibinyoma bataretse n’ibitutsi ! Madame Victoire yaravuze ati «  Nje kumara ubwoba abaturage » ubwo umunyagitugu kagame ahita avuga ngo azahura n’urukuta rw’amategeko ! Njye mbona atari amategeko ahubwo ari urukuta rw’amabwiriza ! Ubwo  Madame Victoire Ingabire yagezwaga imbere y’ingirwabacamanza yavuze ati « ndashaka kumena urwo rukuta rw’amategeko »! Kubera ubwo bwoba bwose abanyagitugu batewe na  Madame Victoire Ingabire na Ntaganda Bernard babonye bagomba kubikiza babashyira muri gereza , ariko nabwo ntabwo byabujije umunyagitugu kagame gukomeza kugira ubwoba, ! Ubwo yatangiye kurwana n’itangazamakuru, abanyamakuru barafungwa , abandi baricwa abacitse ku icumu barahunga ; Ubwo Kagame n’intore ze batangira kwibasira imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka HRW ; LIPRODHOR,LDGL n’indi miryango, ubu abantu baranigwa ntihagire uvuga, nta burenganzira buri mu gihugu , nta tegeko rikurikizwa , byose bikurikiza icyifuzo cya kagame ; urugero natanga ni uko amazu y’abantu bayamaze bayasenya ; none kubera ubutegetsi bw’ikinyoma buhanganye n’abanyarwanda bavugira hanze ibibera mu gihugu ,butangiye kuvuga ngo abaturage nibo bisenyeye amazu kugirango bahabwe amabati ! Iryo tegeko ryo gusenya amazu nta mudepite numwe waritoye, ni icyifuzo gusa cya kagame ; niba se iyo leta ifite ingufu ikaba ifite n’amabati ,yayafashe ikubakira abaturage amazu meza nkayo abo bakegesi babamo , nyuma bakajya basenya nyakatsi ! Ni ubwo inzu aba ari nyakatsi , ntibihagije guhabwa amabati kugirango wubake inzu y’amabati, niba ari uko abayobora u Rwanda batekereza , ubwonko bwabo bwaratokowe ; inzu igizwe n’ibintu byinshi ,ibiti cyangwa amatafari, imisumari cyangwa isima, inzugi, amadirishya … mbere yo gutanga amabati no gusenya inzu z’abantu izo ngirwabayobozi zabanje kureba ikiguzi kibyo bintu ? Iyo batera hejuru ngo barize kandi barateza igihugu imbere , ngo bakurikiza amategeko, ko mbere yo kujya gusaka inzu y’umuntu byanditse mu mategeko bikagira ni uko bikorwa, noneho itegeko ryo gusenya ariya mazu ya nyakatsi riteye gute ? Ariko ngo igihugu ni paradizo daa !

 

Kiriziya y’u Rwanda nigaragaremo Abihayimana :

 

 Ntihinyurwa.jpgNtabwo navuga ibya kiliziya ngo mbirangize kuko kiriziya ,irenze umuryango w’uburenganzira bwa muntu , ikaba irenze n’ubutegetsi bwose kuri iyi si ! Kiliziya niya Nyagasani , mu mateka yose yahuye n’imiyaga myinshi (ibigeragezo) ariko nta na kimwe kigeze kiyihungabanya.

 

Mu Rwanda rero byifashe bite !, uko abategetsi bw’ibigitugu bugendaga butoteza abaturage naniko butoteza kiliziya buyigerekaho ibibi byinshi kugirango abagize kiliziya batavuga ; abasenyeri barishwe abandi barafungwa , abandi babarega ubwicanyi, abapadiri bo ntacyo navuga, barishwe, barafungwa abacitse ku icumu barahunga , abasigaye umutima uba mu mutwe. Njye uko mbona kiliziya isigaye mu Rwanda ni kiliziya ya hahamutse, haba kubihayimana , haba kubakirisitu basanzwe bitewe n’iyo propadanda yo gushyira ibibi byose kuri kiliziya. Byose FPR ibikora ibizi kuko izi imbaraga za kiliziya ; ariko uko byagenda kose urumuri rwa Kristu ruracyahari. Abihayimana bahinduye gahunda bakiha kagame nibagende bakomeze bahahamuke , naho Abihayimana bashaka kuyikorera nibajye mubakristu !, abo bakristu rero aho bari bagomba kuhabasanga kandi harazwi : ni mumagereza , mubuhungiro no mu ijuru !

 

Abihayimana nibareke kuba ibikange basange abakristu aho bari , bemere bafungwe bajye gusohoza ubutumwa bw’Imana mu mazu y’imbohe n’ahandi hose ! Bimaze iki kwitwa uwihayimana ariko ugakomeza kugira ubwoba bwa Shitani ! Hari ingero nyinshi ziribikorwa mu Rwanda abihayimana bagomba kwamaganira kure :

 

-         Guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu buryo bwose.

-         Kutagira ubwoba bw’abica umubiri ariko badashobora kugera kuri Roho

-         Kwamagana abambura abaturage utwabo

-         Kwamagana ababeshyera abandi, abere bakaba abicanyi kabuhariwe , maze abicanyi bakarekurwa !

 

Abihayimana mu Rwanda bagomba kwigisha igihe n’imburagihe, aho bari hose bagakomeza kubaA.Emile nsengiyumva abihayimana ; Padiri ufunze azakomeze abe padiri yigishe abo bari kumwe, uwahunze , yigishe impunzi, n’uwitabye Imana kandi azagende nka aho kugenda nkigisambo kihakanye Yezu kumusaraba ! Padiri Nsengiyumva Emile (Photo ci contre) kimwe nabandi benshi bafunzwe mu Rwanda bagomba gukomera mu kwemera kwabo ni ubwo barimo batotezwa !

Ntabwo byakumvikana ko ijambo ry’abanyagitugu ryasiba ijambo ry’Imana, abihayimana nibemere bajye muri za  gereza bafungwe, nibemere bahunge, abatabyemera nibibere abihayekagame ! Naho ibintu nibikomeza uko biri kiliziya igaceceka , abakirisitu bazaba nk’intama zitagira umushumba kandi twagombye kugira Abihayimana bayobora ubushyo bwa Nyagasani ! None se ko Yezu yitanze akadupfira afite imyaka 33 gusa , Abihayimana bavuga ko bakurikiza yezu akaba ariwe bahagarariye ; bagombye kugenza nkawe mu Rwanda !

 

Abakristu nabo nibabe abakristu koko, bajye inyuma y’Abihayimana bave inyuma y’abihayekagame ; Kiliziya yahanganye na NERO n’abandi bameze nkawe ; ntabwo rero abakristu cyane cyane Abihayimana babona babanigana intama bagaceceka !

Iyo kiliziya idashoboye kuvugira umukene, n’urengana ntabwo iba ikiri kiliziya Gatolika !Koko, abakene basenyerwe amazu, abantu barengane kuburyo bwinshi mu Rwanda abihayimana baruce barumire ! Nibemere bafungwe ! Nibemere bapfe nka yezu ariko bakore nkawe ; kubona Kinyamateka idatabariza abaturage barengana, ngo batayigira nk’umuseso , ubundi se ubwo imaze iki niba ibibi bikomeje gukorwa ?

 

Abihayimana mu Rwanda nibabe nka Petero wahuye na Yezu arimo ahunga ngo barimo bica abakristu, maze Petero akabaza Yezu ati URAJYA HE NYAGASANI ? undi ati « ngiye aho urimo uhunga (i Yeruzaremu) » undi ati « aho kugirango ujyeyo bongere bakubambe njye nsubiyeyo », ni uko Petero asubirayo maze bamuramubamba ! Ngabo Abihayimana dushaka ubu mu Rwanda ! Ibyo abihayimana babikoze urugomo rw’ubutegetsi bwahagarara !

 

 

 

UBWANDITSI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article