Mu gihe Ubuholandi bwahagaritse inkunga yabwo ku Rwanda , Kagame na Museveni bakomeje kohereza ingabo zabo muri M23 !
Ndlr :Kubera ko ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (Monusco) ejo kuwa kane ziriwe zirasa ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo mu izina rya M23 zikoresheje indege za kajugujugu, byatumye ejo u Rwanda rwohereza abandi basilikare benshi bitwaje ibisasu bikomeye bambukira ahitwa Kabuhanga, hagati aho igihugu cya Uganda nacyo ejo kinjiye kumugaragaro mu ntambara ya Congo mu gufasha ingabo z’u Rwanda mu izina rya M23 ,izo ngabo za Uganda zigera ku 1500 zinjiriye mu makamyo 6 ya Fuso zinjirira ahitwa Kitagoma muri Busanza na Kabira ! Ese ibi bihugu bishobora kongera gutera Congo nka mbere bidafite uburenganzira bw’igihugu k’igihangange ku isi cya leta zunze ubumwe z’Amerika ? Biragoye kubyemeza, ariko hagati aho iyi ntambara ya Congo iri ku gatwe ka Kagame Paul nkuko ibihugu by’amahanga bikomeje kubyemeza ! Ubuholandi bukaba buhise buhagarika imfashanyo yabwo bwahaga Kagame !
Leta y’Ubuholandi ishingiye kuri raporo z’impuguke z’umuryango w’abibumbye (UN) zishinja Leta y’u Rwanda gufasha abarwanyi bigometse kuri Leta ya Congo, yahagaritse inkunga ya miliyoni eshanu z’ama Euro (zingana na 3 764 109 000 z’amafaranga y’u rwanda) yagenerega u Rwanda nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuholandi kuri uyu wa kane.
Icyemezo cya Leta y’Ubuholandi gikurikiye icya Leta z’Unze Ubumwe za Amerika ku cyumweru gishize yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo inkunga ya 200 000$ yageneraga guhugura ingabo z’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibyo Leta ya Amerika yagendeyeho ari amaraporo adafite ishingiro. Abakoze izi raporo kuva kuwa gatatu w’icyi cyumweru bari mu Rwanda aho baje gukora irindi perereza ryimbitse kuri raporo batangaje ku Rwanda, bakaba batarasohora ibyo babonye.
Mme Ward Bezemer, Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuholandi yatangaje ko inkunga yahagaritswe by’agateganyo ari iyafashaga u Rwanda guteza imbere inzego z’Ubutabera n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri Leta.
Leta y’Ubuholandi iratangaza ko iza kuganira n’izindi Leta zigize European Union kuri iyi nkunga, gusubizaho iyi nkunga ngo bikaba bisaba u Rwanda guhagarika ubwo bufasha baha abigometse muri Congo cyangwa kugaragaza ko ntabwo babaha.
Leta y’u Rwanda kugeza ubu ntacyo iratangaza kuri iki cyemezo cy’Abaholandi, gusa u Rwanda rukaba rwarakomeje kugaragaza ko nta bufasha ubwo aribwo bwose igenera umutwe wa M23 ugizwe n’abacongomani bavuga ikinyarwanda.
Ministre Louise Mushikiwabo avuga ku cyemezo Amerika yafashe, muri icyi cyumweru yagize ati: “ Byari kuba byiza US cyangwa undi mufatanyabikorwa wacu afashe icyemezo gishingiye kubimenyetso, kidashingiye ku birego n’ibivugwa”.
Intambara ikomeje hagati ya M23 n’ingabo za Leta zifatanyije n’ingabo za MONUSCO, imaze gutuma abantu barenga 260 000 bahunga ingo zabo, muri izi mpunzi ubu 14 419 (kugeza kuri uyu wa gatanu kuko nibura abagera kuri 20 baza buri munsi) bahungiye mu Rwanda nkuko tubikesha Ministeri ifite impunzi mu nshingano zayo.
Reuters © 2012
Jean Paul Gashumba