Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Bubiligi aherutse kwiyama ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu !

Publié le par veritas

Minister Vanackere Steven aherutse kwiyama ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Masozera Robert ko atagomba kuvogera inzego z’ubutabera z’u Bubiligi.

Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga n’ ubuterwererane w’u Bubiligi , aherutse kwiyama ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Masozera Robert, abinyujije mu ibaruwa yamwandikiye. Muri iyo baruwa yamwiyamaga , yamwihanangirizaga kutavogera inzego z’ubutabera z’u Bubiligi, anamwihanangiriza kandi kutavanga ubuyobozi mu kibazo kireba ubutabera.

Ibi byabaye nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, yandikiye ibaruwa N.323/06.06/FM/fK yo kuwa 21/10/2011, yandikira Ministre w’ “Affaires Étrangère,Commerce extérieur coopération”.  Iyo baruwa iragira iti” Comme Monsieur l’Ambassadeur l’a communiqué au Chef de Protocole, l’Ambassadeur du Rwanda a appris avec étonnement et surprise que tous ses comptes bancaires , y compris le compte courant de fonctionnement ont été bloqués à la suite d’une saisie conservatoire portée à la connaissance de notre banquier par l’Huissier de justice”. Tugenekereje mu kinyarwanda,”ambasaderi yamubwiraga ko batunguwe, bakanatangazwa n’uko amakonti y’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yafunzwe bisabwe n’umuhesha w’urukiko “.

N’uburakari bwinshi, leta y’u Bubiligi nayo yasubije ambasade mu ibaruwa yanditswe na Service Public Fédéral, Affaires étrangères ,Commerce extérieur et coopération au Développement N.32486/1 yo ku wa 21/10/2011 igira iti :” En tant que mandataire du pouvoir exécutif et compte tenu du principe de séparation des pouvoirs en Belgique, il n’appartient pas au Ministère des Affaires Étrangères d’intervenir dans une procédure judiciaire.” Nawe yamusubije atya mu Kinyarwanda” nk’uhagarariye ubutegetsi nyubahirizategeko, nkurikije ihame ry’uko ubutegetsi butandukanye kandi buri butegetsi bwigenga mu Bubiligi, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ntiyakivanga mu kibazo kireba ubutabera.”

Ng’uko uko ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ikomeje gusiga umugani mu bihugu by’i burayi, ikomeza kwiha amenyo y’abasetsi , aho inageze aho ishyira agahato kuri bamwe mu batera- nkunga bayo ba mbere kuba bayitabara mu bikorwa bigayitse by’ubwambuzi , guverinoma y’u Rwanda yakoreye umuturage wayo. Ubutegetsi bwa Kigali bwamenyereye kwivanga mu mikorere y’ubutabera, bukaba bukangurira u Bubirigi kugera icyirenge mu bwacyo. Nyamara bukiyibagiza ko ibi bidashoboka, mu gihe ibyo bihugu aribyo byakunze kuza ku isonga mu gukangurira igihugu cy’u Rwanda kugira ubutabera bwigenga no kureka inzego z’igihugu gukorera mu bwigenge.

Kugeza ubu ikibazo cya rwiyemezamirimo Gatera Gaspard nicyo gikomeje kubera leta y’u Rwanda ingorabahizi , kikanakomeza gukurura bombori bombori hagati y’ u Rwanda n’u Bubiligi. Yaba inyandiko zitandukanye zagiye zandikwa n’inzego zitandukanye za Kagame harimo inteko nshingamategeko , Minagri hamwe na Minijust ubwayo, bose biyemereraga ko bafitiye uyu rwiyemezamirimo ideni kandi ko bagombaga kumwishyura bidatinze.

Mu Rwandiko uwari perezida w’inteko nshingamategeko icyo gihe, yandikiye minisitiri w’intebe amubaza impamvu leta yambuye umuturage . Ibyo bigaragazwa mu ibaruwa nomero 750/00/P/CD/SP/AM/2007 yo kuwa 30/05/2007 . Amabaruwa nk’aya yakurikiranye n’andi akunzwe kwitwa ayabunzi “Arbitrage” aho habaye amanama atandukanye hamwe na za Proce – verbal d’audience, arizo nyandikomvugo , zabaye hagati ya Agro Consult Sarl ya Gatera, hamwe na leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minagri, yewe na Mandateri wa leta yabaga ahibereye.

Imwe muri za Gihamya yerekana uburyo Inteko yatabarije umuturage wambuwe .

N’ubwo leta y’u Rwanda yaje kumenesha uyu rwiyemezamirimo nyuma yo gukorana amasezerano atandukanye na Minagri hamwe na mandateri , ikanaza kwiyandikira izindi mpapuro za rwihisha yivuguruza ibyo yari yiyemereye mbere ko ifitiye uyu mucuruzi ideni kandi ko yari initeguye kumwishyura mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, abakurikiranira hafi ibyaba baburanyi bombi bemeza ko bizagora leta y’u Rwanda gusibanganya za Proces Verbal yiyandikiye ubwayo zigera kuri eshatu, ikanaza kugera naho yandika urundi rwandiko yise “Proposition de transaction” igaragaza ko yari yiteguye kuriha umwenda w’ amafaranga yagombaga uwo rwiyemezamirimo ahwanye na 109.497.915frw.

Proposition de transaction

Ayo makuru kuri icyi cyibazo ikinyamakuru Umuvugizi gikomeje gutohoza, yemeza ko ibi bimenyetso byose bigaragarira umuhisi n’umugenzi, ko ibyo leta y’u Rwanda ubwayo yisinyiye mbere y’uko yambura ikanamenesha umuturage wayo, aribyo ubutabera bw’u Bubiligi bwashingiyeho bufunga amakonti y’ ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi , kugeza igihe leta y’u Rwanda izacyemurira icyo kibazo cy’ubwambuzi cyangwa ikagaragaza ibimenyetso simusiga ko itambuye uyu muturage.

Ibi bikaba byaratumye amaraso ahagarara muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi , aho nayo ikomeje kwibaza amaherezo y’iki kibazo. Andi makuru yatugezeho, yemeza ko perezida Kagame yatanze amabwiriza y’uko bagomba kwihagararaho, bagakomeza kwambura uyu rwiyemezamirimo kubera ko baramutse bamwishyuye, byaba intandaro ikomeye y’aho n’abandi bagiye bahemukirwa na leta ye, banyanyagiye hirya no hino mu mahanga, nabo bahita bayirega nk’uko uwo rwiyemezamirimo yabikoze. Ibyo nibyo byatumye ambasaderi ahabwa amabwiriza yo kuburana urucabana mu rwego rwo kwihagararaho .

Johnson, Europe.(Umuvugizi)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Amakuru aturuka ahantu hizewe aratumunyesha ko uRwanda rwa Kagame rwaba ruri hafi guca umubano n'igihugu cy'uBubiligi.Intandaro yabyo ikaba yarabaye icyemezo inzego z'ubutbera z'uBubiligi
zafashe ubwo zafungaga amakonti y'ambasade y'uRwanda mu Bubiligi kugirango bahatire uRwanda kwishyura umwenda rwarimo.

uRwanda rero narwo rwahise rufunga amakonti y'ambasade y'uBubiligi mu Rwanda ndetse ngo Bwana Masozera ambasaderi w'uRwanda mu Bubiligi ngo yaba ari Standby yitegura gutaha mu rwa Gasabo.

Kagame baramushutse ngo aratinyitse ngo ni igihangange ku isi nawe aba gito arashyekerwa arabyemera ndetse aranabigendera none akomeje kuyagera mu gatukuru.Burya koko gusingiza umutegetsi
ni ukumuroha.Gucana umubano n'uBubiligi ni izindi ngorane ziyongera ku kibazo cy'ubukungu kiremereye kandi gikomereye uRwanda.

Tubitege amaso

Répondre
N

On remarque que le développement humain tel que mesuré par l'indice du PNUD, s'est détérioré dans tous les
pays de la région. le cas du Rwanda n'est pas une exception.

Classement en 2011 Classement en 2010

Rwanda: 166 Rwanda: 152
Burundi: 185 Burundi: 166
Tanzanie: 152 Tanzanie: 148
Uganda: 161 Uganda: 143
Kenya: 143 Kenya: 128
DRC: 187 DRC: 168

Répondre
U

N'ABANDI BARACYAMBURWA :

Iyi Radio nimwe mu radiyo yigenga akomeye ikorera mu Rwanda ikaba yumvikanira muri FM i Kigali kuri 89.7 amakuru amwe akaba avuga
ko ari ya Madame Jeannette Kagame Umufasha wa President wa Repubulika.

Abanyamakuru bagera kuri 20 birukanywe uyu munsi nta mperekeza yemwe naya nyuma y'ukwezi ntayo babonye mubo twabashishe kuganira
nabo badutangarije ko bamaze amezi atatu ndetse anarenga badahembwa,bakaba bibaza uko babyifatamo bikaba byabayobeye.

Umuyobozi wayo Albert Rudatsimburwa we aravuga ko nta mikoro bafite yo gukoresha abanyamakuru benshi,ngayo nguko i Kigali.

Répondre