KUKI BIGIZA NKANA : Ngo Rusesabagina ntiyadutabaye kuko yaducaga amafaranga mbere yo kutwakira muri Mille Collines!

Publié le par veritas


Hotel Mille Collines


 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Source: leprophete.fr

 

Kimwe mu byaha bikomeye bishinjwa Rusesabagina ngo ni uko yakaga mafaranga abahungiye muri Hotel Mille Collines ! Uwabeshya we ntiyafata akanya agahimba ikinyoma cyenda gusa n’ukuri ?! Mu by’ukuri kuki Leta y’i Kigali yisunga injiji mu kubeshya ?

N’ubwo muri mata 1994, Indege ya Habyarimana imaze kuraswa na FPR Inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame, igihugu cyahise gicura imiborogo, ubuzima bwarakomezaga, abadapfuye bagakenera kurya, kuryama, kwivuza…Aho bishoboka imirimo myinshi yarakomeje nk’ubucuruzi, kuvura, gucumbikira abantu…..


Mille Collines yari Hoteli , nayo yakomeje imirimo yayo yo kwakira abantu, kubacumbikira no kubitaho. Kandi Mille Collines yari isanzwe ari Hoteli itari iya buri wese, yari isanzwe ari iy’abifite. Ubusanzwe icyumba kimwe cyarihwaga amadolari 150 ku ijoro rimwe : Ni amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi mirongo icyenda (90.000) !

 

1.GASAMAGERA Wellars ukomoka za Mushubati ngo ararega Rusesabagina ko yamurihishije ibihumbi 180 by’amafaranga y u Rwanda!

Twibutse ko ayo mafaranga ahwanye n’ayo umuntu umwe yariha icyumba cya Mille Collines amajoro abiri gusa ! Gasamagera we yahingutse muri Mille Collines ari kumwe n’umugore we n’abakobwa be icyenda (9 filles ) ! Kandi ntiyamaze muri iyo Hoteli ijoro rimwe gusa ahubwo yahamaze amezi atatu! Acumbikiwe, agaburirwa….naringiye kongeraho ngo byamufashije no kurindirwa umutekano mu gihe abandi Banyarwanda b’inzirakarengane batagira ingano bicwaga, babuze n’uwo baha amafaranga menshi ngo abarokorere ubuzima ! Data umbyara iyo aza kubona uwo aha ayagura indege ariko akamukiza umuhoro, ntiyari kuzuyaza kuyatanga !


None uyu mushinyaguzi wafashijwe, we, n’umugore we n’abakobwa be 9 bose, arihandagaje ngo arashinja! U Rwanda rugeze kure bikabije!

2. Ubonye na Makuza Bertin ngo arijujuta!


Uyu we yaje muri Mille Collines azanye n’abantu 33 bashakishwaga bikomeye n’Interahamwe, ku buryo byabaye ngombwa kujya bahindurirwa icyumba hafi ya buri joro ! Nyamara disi ndabona asa n’uwabyibagiwe!


Dore amwe mu magambo amusohokamo: “Uwo Rusesabagina yahaje nawe ali impunzi nka twe avuye Diplomate, yari aje gufata lisansi, kuko we yari ashinzwe gestion ya Diplomate, ahageze asanga urugo rwasigayemo abasore, arabohoza, abohoza inzu natwe aratubohoza. Aje atangira kwishyuza, abafite ama chèques turayamuha, aliko amafaranga ntiyashoboye no kuyafata, aho birangiriye twasanze amafaranga yacu akili kuli compte, aliko abamuhaye amafaranga (mu ntoki) yarayafashe. Kuvuga rero ko yaturokoye, nta bushobozi yari afite, twarinzwe na pression FPR yali ifite y'abantu bari ku Mahoro, basa n'abadushingana, bati abo nibagira icyo baba mwibuke ko natwe dufite abandi….”


Twibaze impamvu


(1)Ko biragaragara ko nta mafaranga ya Bertin Makuza Rusesabagina yafashe, uyu mugabo aravuza induru kubera iyihe mpamvu? Aragira ati : “ twasanze amafaranga yacu akili kuli compte”! Hanyuma se ?


(2) Twibuke ko icyo gihe Rusesabagina iyo abishaka aba yaragiye i Gitarama ariya ma chèques akayaha Banki, ikamuha amafaranga! Byarakorwaga. Kuba atarabikoze, yabitewe no gutinya Bertin Makuza?


(3) Ko Bertin Makuza yiyemerera ko yazanye abantu 33 bose muri iriya Hoteli , yaje atekereza ko bazarya iki ? Ubu se asobanura ko ibyabatunze mu gihe cy’amezi atatu bahamaze byaturutse he? Indashima we!


(4) Ko Bertin yihaye kuririra ngo abatanze intica ntikize y’udufaranga , aremeza ko iyo abo bose baza kuba bari iwabo mu rugo amezi atatu yari gushira batagiye mu isoko ngo bahahe ibyo kurya ?


ICYITONDERWA:


Ndagira ngo mumenye kouyu umugabo Bertin Makuza yari umucuruzi ukomeye! Yari Propriétaire wa RWANDAFOM, akaba yari ayifatanije na SERUBUGA na RWAGAFIRITA! Aho bahungiye ubu yarayibohoje ayigira iye wenyine!


Ibi byose birerekana kamere nyayo y’uyu mugabo! Umuntu wishimira ko yacumbikiwe muri Hoteli , we n’abantu be 33, akitabwaho , akagaburirwa, mu gihe cy’amezi atatu yose, ntatange n’ifaranga iri rimwe! Umuntu nk’uyu yamarira iki abandi n’igihugu?


Kereka niba IGIHAKE cyaragarutse mu Rwanda, hakaba hari abacakara bagomba gukora bakagoka noneho hakaba na BANYAGUHIRWA bagomba kurya ibyo bataruhiye! Birashoboka ko abantu bihandagaza bakavugira mu bitangazamakuru ubugoryi nk’ubu, ariko baba bumva ibintu! Ubwo reka dufate ko ariyo myumvire yo mu RWANDA RUSHYA!


Umwanzuro


(1)Mille Collines ntiyari CARITAS RWANDA, bishatse kuvuga ko mu nshingano zayo gufasha imbabare bitarimo! Kumva ko wajya muri Hoteli ikorera amafaranga utegereje ko bakugaburira, bakakwitaho ku buntu, ni ubutesi n’ uburere bubi bitangaje! Imyumvire nk’iyo yagirwa gusa n’abantu b’ibisambo kabuhariwe bamenyereye gutungwa n’ibyo batakoreye !


(2)Igitangaje ni uko Mille Collines yo yaretse gukorera amafaranga ikitangira abantu bagera ku 1400(igihumbi magana ane , mu gihe cy’amezi atatu ! Abazi gukora imibare namwe mwumve! Nyamara, INDASHIMA…..ziriho !

(3)Icyo Rusesabagina azira Wellars Gasamagera akivuga muri aya magambo :

Arangije abihinduramo politiki, ngo avugira abativugira, ngo mu Rwanda barakandamijwe, bivuye muri senema, bivuye mu nkuru, bivuye mw'ikinamico, bivuye muli Fondation itagira epfo na ruguru, ati noneho ndashaka n'ubutegetsi.


Paul Kagame na FPR ye bifitiye ubwoba ko imidari ihabwa Rusesabagina yatuma amenyekana, bikazamufasha kubona uko agaragaza ibyaha bikomeye by’ubwicanyi no gusahura igihugu, bityo amaherezo bikazatuma agera ku butegetsi ! Ngiyo impamvu y’ukuri, ibindi ni ibifitirano byo gushaka gusebya Rusesabagina kandi yaragiriye benshi neza.


Twanze ikinyoma, ukuri ni kwitwe ukuri! Rusesabangina nta maraso afite ku biganza bye, nabishimirwe, abashinjabinyoma ba Kagame, bafunge kinwa!


BIRACYAZA.


Chantal Kibibi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article