Meya w’Akarere ka Rusizi yirukanye abaturage mu masambu yabo

Publié le par veritas

oscar.pngAmakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ku wa 22 kanama 2012, meya w’Akarere ka Rusizi yakoresheje inama abaturage ahitwa Bugarama City , abumvisha ko bagomba kwimuka bidatinze mu masambu yabo, bakajya gutura mu butayu bw’ahitwa Kibangira, hafi y’umupaka w’Uburundi na Kongo.

Mbere yo gufata iki cyemezo, bwana Oscar Nizeyimana nta ngurane yageneye abaturage be uretse kubaha uburenganzira bwo gusakambura amabati cyangwa amategura y’amazu barimo, bakazayubakisha mu gasozi k’amakoro bategetswe guturaho, agasozi kategereye ivuriro, amashuri y’abana babo, n’ibindi bya ngombwa bya buri munsi abaturage ba Bugarama bakeneraga.

 

Impamvu yo kwimura rubanda rwari rutuye muri aka karere, ni uko ngo ibishanga iyi rubanda ya giseseka yahingagamo umuceri, bigiye kwegurirwa Leta, ubuyobozi bw’akarere bukaba ari bwo buzasimbura ibikorwa by’abaturage byari bibatunze, mbere yo kwimurirwa ku gasi ka Kibangira.

 

Bamaze kumva ijambo rya meya wa Rusizi, aba baturage bari bamaze imyaka batunzwe n’umuceri bahingaga muri icyo gishanga, babuze ayo bacira n’ayo bamira, cyane cyane ko bagiye kwimurirwa ahandi nta ngurane bahawe. Umwe mu bavuganye n’Umuvugizi, yadutangarije ko «atazi impamvu meya wa Bugarama yafashe iki cyemezo cyo kubakenesha, ntanabemerere byibura ko azabaha ingurane y’ibikoresho byari byubatse amazu yabo, bagiye kwisenyera ku ngufu za Leta».

 

Uyu muturage wavuganye n’Umuvugizi akomeza avuga ko «ubutegetsi bwabanjirije ubw’inkotanyi bwabafashaga kwiteza imbere kuko bwashoraga amafaranga menshi mu mishinga yo guhinga umuceri yari aho hafi nka Kiri, iyo mishinga ikagura imiceri yabo ku giciro cyiza, bagasagurira amasoko yandi, n’ibibatunga».

 

Ati «ntibyumvikana ukuntu FPR aho kugirango iteze imbere umuturage wo muri aka karere, ahubwo ikora uko ishoboye ikabamenesha mu byabo, ntinabagenere ingurane». Uyu muturage utarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara n’ubwanditsi bw’Umuvugizi kubera impamvu z’umutekano we, yanatwemeje ko, kubera inzara abaturage bo mu Bugarama batejwe n’ubuyobozi bw’akarere, abenshi bahitamo kumena bakambuka umupaka w’u Rwanda na Kongo, guhingirayo amafaranga. Ati «Ibi ntibyumvikana ku muturage wari usanzwe yitunze n’umuryango we».

 

 

Amiel Nkuliza, Sweden.

 


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article