Madame Mary Robinson: Intambara siwo muti w'amahoro, ese Kigali yaba yiteguye gushyikirana na FDLR?
(Ku ifoto madame Robinson na Mushikiwabo i Kigali)
Amakuru dukesha ikinyamakuru « lepotentiel » aremeza ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 01 Gicurasi 2013 , leta y’u Rwanda yandikiye umuryango w’abibumbye iwusaba gukuriraho ibihano abacongomani bo munyeshyamba za M23 bahungiye mu Rwanda ; abacongomani basabirwa gukurirwaho ibihano ni Jean Marie Runiga na Baudouin Ngaruye bari abayobozi mu mutwe wa M23.
Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko abo bacongomani basabirwa gukurirwaho ibihano basuwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, ibyo mu mahanga ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Gicurasi 2013. Muri iryo sura Ministre w’impunzi n’ibiza Madame Mukantabana séraphine yagize ati : « Turasaba akanama gashinzwe umutekano ku isi gukuriraho ibihano kuri bamwe mu bayoboke b’umutwe wa M23 bari hano kuko biyemeje kuva muri uwo mutwe wa M23 » ! Dukurikije ibyiyumviro by’uyu muyobozi ,kuriwe birahagije kuvuga ko wavuye mu mutwe wakoreyemo ibyaha, noneho ibyaha wakoze uwurimo bigahita bihanagurwa, mbega ubutabera !!
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka nibwo akanama gashinzwe amahoro ku isi kafatiye ibindi bihano bishya umuyobozi w’umutwe wa M23 Jean Marie Runiga n’umwe mubayobozi b’ingabo Baudouin Ngaruye kubera ibikorwa byo guhohotera abagore n’abana bikorwa na M23.Ibyo bihano ni ukubuzwa gutembera no gufatirwa imitungo. Icyo kinyamakuru kivuga ko u Rwanda rwabanje kubeshya ko nta nyeshyamba zo muri Congo zahungiye kubutaka bwayo ko, izari zahahungiye zose zasubiye muri Congo.
Ikinyamakuru « l’avenir » cyo kibutsa ko kuba u Rwanda rufite kubutaka bwarwo Jean Marie Runiga na Baudouin Ngaruye bihita bishyira u Rwanda mu makosa yo kuba rucumbikiye abantu bahawe ibihano n’umuryango w’abibumbye ,ibyo bikaba bigomba gukurikirwa n’ibihano nk’uko amasezerano yo kugarura umutekano muri Congo no mu karere k’ibiyaga bigari abivuga. Ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono ku italiki ya 24 gashyantare 2013 Addis Abeba mu gihugu cya Etiypiya. Madame Mary Robinson, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akaba arimo gukora ingendo mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari kugirango arebe uko ibyo bihugu byubahiriza amasezerano byashyizeho umukono kuwa 24/02/2013.
Urwanda se rwaba noneho rwiteguye gushyikirana na FDLR ?
(ku ifoto: FDLR mu mashyamba ya Congo)
Ubwo yakiraga Madame Mary Robenson, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yavuze ko ari byiza ko ONU ishyiraho umutwe wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo harimo M23 na FDLR, ariko akaba asanga kurwanya iyo mitwe hakoreshejwe intwaro atari igisubizo kirambye ko ikibazo kigomba gukemuka kuburyo bwa politiki. Icyo gitekerezo cya Louise Mushikiwabo na nicyo Madame Mary Robinson abona kigomba gutangwa mu gukuraho umutekano muke mu karere kose !
Niba aba bayobozi bombi babibona kimwe ubwo twaba twizeye ko leta y’u Rwanda igiye kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR byo kugarura amahoro muri Congo no mukarere kose. FDLR yakomeje kuba urwitwazo mu myaka irenga 10 yose, u Rwanda rugaba ibitero muri Congo rugamije kuyirimbura ariko bikaba byarananiranye. Amaherezo kandi niko bizagenda, burya ngo intangiriro y’uruhara n’imisoso, ubwo abayobozi b’u Rwanda bumvaga intambara ishobora kurangiza byose batangiye kubona ko imishyikirano ari ngombwa ! Niba Congo ishyikirana na M23 kuki Kagame atashyikirana na FDLR ikibazo kikarangira ! Niba ibintu bitagenze gutyo ,aba bayobozi baba bari kubeshya icya Semuhanuka !
Biragoye kwemera ibyo u Rwanda ruvuga muri iki gihe , kuko amahanga yose amaze kubona ko arirwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke mu karere ; bitangiye no kugaragara ko Kagame Paul adashaka gufatanya n’abandi mugushaka ibisubizo kuko, igihe cyose intumwa zije kumureba ahita azikwepa akajya kwihisha muri Amerika. Ubwo Bosco Ntaganda yihishaga muri Ambasade y’Amerika i Kigali, umunyamabanga mukuru wa ONU yagombye gutumiza ikitaraganya Kagame Paul wari wagiye kwihisha muri Amerika yepfo kugira ngo yemere imbona nkubone ko atazabangamira iyoherezwa rya Ntaganda i la Haye ! No muri iki cyumweru ubwo Madame Robinson yazaga i Kigali Kagame yagiye kwihisha i Los Angeles muri Amerika ,ibibazo bikomeye abisigira Mushikiwabo kugira ngo igihe cyose hazafatwa icyemezo Kagame adashaka azabone uko akigurutsa avuga ko abafashe icyo cyemezo nta bubasha bafite !
Amaherezo y’inzira ni mu nzu, uko yakwihunza kose ibibazo by’umutekano muke yateje mu karere amaherezo bizamugeraho !
Ubwanditsi