Kubera gutinya gufatwa, Perezida Kagame yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Norvège
Amakuru yizewe agera ku Umuvugizi, yemeza ko perezida Kagame yatinye kwitabira inama yari yatumiwemo ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu gihugu cya Norvège, kubera gutinya gucakirwa, agafungwa, abazwa ibyaha by’ubwicanyi yagiye akorera abanyarwanda batandukanye.
Iyo nama yitwa «Norwegian African Bussiness Summit 2012», yari igamije kwigirwamo ibibazo bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, u Rwanda rukaba rwari muri ibyo bihugu byari byatumiwe. Perezida Kagame akaba yari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro, nyamara kubera gutinya ko yashoboraga kuhafungirwa, yisubiyeho ku munota wa nyuma, ahitamo gukwepa urwo ruzinduko.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi yemeza ko abarimo gutegura urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame, barimo na ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, Madamu Sebudandi Venancia, na maneko Mugisha Lauben, bahawe ubutumwa ku munota wa nyuma ko Perezida Kagame atakitabiriye urwo ruzinduko.
Ibihugu byo muri Scandinavia, ari byo Sweden, Norway, Denmark, na Finland, bizwiho kutajenjeka ku bijyanye no kubahiriza amahame ashingiye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo bikaba nta gushidikanya ko byashoboraga gufata Kagame, nk’umuperezida uzwiho kuba yarakoreye ubwicanyi abaturage ashinzwe kuyobora, ndetse n’abo mu bindi bihugu byo hirya no hino kw’isi. Iyo nama yo muri Norvège iyo ayizamo, nta gushidikanya ko yari guhita afatwa, agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga.
Si ubwa mbere Perezida Kagame atinye kugenderera ibihugu byo muri Scandinavia kubera gutinya ubutabera mpuzamahanga. Mu mwaka ushize yari yatumiwe muri imwe mu nama yagombaga kubera muri Sweden, aho yagombaga kuba umushyitsi mukuru, na none akaba yaraje gukwepa iyo nama ku munota wa nyuma, kubera gutinya ko igihugu cya Sweden cyashoboraga kumushyikiriza ubutabera mpuzamahanga, kubera ubwicanyi simusiga yagiye akorera abanyarwanda doreko mu rubuga mpuzamahanga, Sweden izwi nk’igihugu cyakataje mu guca umuco wo kudahana.
Gasasira, Sweden