Koloneli Emmanuel Neretse arigiza nkana cyangwa arirengagiza amateka y'u Rwanda ? (leprophete.fr)
Nzinduwe no kugira icyo mvuga ku nyandiko ya Koloneri Emmanuel Neretse yitwa « Le site « leprophete.fr » ou le mauvais usage de la liberté d’expression »yasohotse bwa mbere ku rubuga www.musabyimana.net rwa Gaspard Musabyimana, taliki ya 16 /10/2012, hanyuma tukaba twarayisohoye ku rubuga www.leprophete.fr taliki ya 17/10/2012.
Iyi nyandiko ya Koloneli Emmanuel Neretse ndumva nayivugaho nsubiza ibi bibazo 4 by’ingenzi ishyira ahagaragara:
(1)Umurongo wa Leprophete ni uwuhe ?
(2)Imyumvire ya Koloneli Emmanuel Neretse yubakiye ku yihe ngengabitekerezo ?
(3)Ese koko “ commentaires” zinyura kuri Leprophete.fr hari ubwo zafatwa nko gusebanya ?
(4)Aho Leprophete.fr yiteguye kuba yajyanwa mu nkiko ?
1. Umurongo wa Leprophete.fr ni uwuhe ?
Ndabanza gushima Koloneli Emmanuel Neretse aho yemera ko urubuga www.leprophete.fr rwakunzwe na benshi kuva rwatangira kandi akerekana n’impamvu! Abivuga muri aya magambo : « Il y a plus d’un an qu’a été lancé le site web « www.leprophete.fr ». Des articles fouillés et des analyses pointues qui étaient alors publiés dès son lancement, ont vite fait que le site fut populaire et l’un des plus consultés par les internautes rwandais. Le nombre de commentaires que les netters faisaient sur tel ou tel article a encore confirmé la popularité du site ».
Gusa igishishikaje Koloneli Emmanuel Neretse si ugushima leprophete.fr akamaro ifitiye abakunzi bayo n’abaturage muri rusange ahubwo ni ukuyinenga ahereye ku murongo wayo w’ibitekerezo we yita « orientation idéologique »! Ese uwo murongo w’urubuga Leprophete.fr urazwi cyangwa ni Koloneli Emmanuel Neretse ugomba kuwugena uko abyishakiye ?
Nk’uko bigaragara mu gice (rubrique) « Turi bande-Tugamije iki ?», intego ya mbere muri enye twahaye urubuga Leprophete.fr igira iti :
«Intego ya site www.leprophete.fr ni ukugeza ku Banyarwanda: Urubuga bavugiramo ibitekerezo byabo mu bwisanzure busesuye, nta we uniganwa ijambo ».
Nta gushidikanya ko ubu " bwisanzure busesuye, ntawe uniganwa ijambo" ari ryo BANGA rya Leprophete.fr, rikaba ari naryo ryayihaye kumenyekana no gukundwa na benshi. Bisobanuye ko ubu bwisanzure bwaje bukenewe kandi impamvu turayizi: Abanyarwanda baniganwe ijambo igihe kirekire, hakavuga bamwe abandi bagacecekeshwa , hashingiwe ku irondakoko, irondakarere cyangwa ubukire. Hari abanyarwanda benshi cyane bimwe ijambo kandi bafite icyo bavuga. Ni benshi bababajwe ku buryo bwinshi nyamara bakabura uwo baganyira ngo atege amatwi akababaro kabo. Ni benshi barenganywa bakabura aho batakira ngo basohore umujinya ubarimo, utarabangiza inyama zo mu nda ! Ni benshi bafite ubwoba bakabura uwo batabaza ngo ababwire ati komera komera, twamenye ibiri kukubaho! Leprophete yatanze akadirishya kitwa “Espace commentaire”,kugira ngo umunyarwanda wese ubyifuza afate ijambo avuge icyo ashaka, atange amakuru, anenge ibifutamye,atabaze,aganyire abandi, aruhure abandi abaterera urwenya…..atagombye kubanza gutangaza amazina ye y'ukuri ! Iyi nzira yatinyuye benshi kandi ni yo yari intego.
Ibi byiza nibyo Koloneli Emmanuel Neretse yiyemeje kurwanya kandi uwareba neza yasanga hari impamvu atashatse kuvugira ahabona zimutera gutekereza no kugenza atya.
2. Imyumvire ya Koloneli Emmanuel Neretse yubakiye ku yihe ngengabitekerezo ?
Ntibigoye kubona ko Emmanuel Neretse ari muri babandi barezwe mu iterabwoba, gucecekeshwa no kwimwa ijambo . Uko yarezwe kandi ni nako yabayeho , ni nako ashaka ko abandi babaho bapfutswe umunwa , mu 2012! Hari ibitekerezo bye bibiri bibyerekana:
« D’habitude, tout commentaire devrait, avant d’être publié, au moins être lu par le modérateur ».
«Ubusanzwe nta commentaire n’imwe yakagombye guhita itabanje kugenzurwa n’ushinzwe gucunga urubuga » ! Iri tegeko sinzi aho ryanditse, azahatubwire natwe tuhamenye ! Haba he handi se, uretse mu mutwe we gusa ?
Ubu buryo ashyize imbere bwo kugenzura ibyandikwa n’ibivugwa na rubanda babwita « Censure » cyangwa « autorisation préalabre » ! Censure ni ukumvisha abaturage ko ntacyo bagomba kuvugira mu ruhame cyangwa gutangaza hatagize ubanza kugenzura ngo abakosore kugira ngo hato batavuga ibidashimishije umutegetsi cyangwa umunyembaraga runaka! Autorisation préalable ni ukumvisha abaturage ko ntacyo bagomba gukora kabone n’iyo byaba ari ukurengera uburenganzira bwabo, batabanje kubiherwa uburenganzira na Leta ibarenganya cyangwa umunyamaboko runaka ! Imyumvire nk’iyi igira ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’abanyagihugu n’ubw’abantu ku giti cyabo, bahatirwa kubaho mu iterabwoba : iyo nta jambo ugira mu gihugu cyawe , uba usa n’utariho, uba uri agatebo bayoza ivu !
Nibyo mubona bikoreshwa mu Rwanda iki gihe , ngo abanyamakuru ntibashobora kwandika ibyo Leta y’Agatsiko idakunze, ngo nta wanenga imikorere idahwitse y'umutware, ngo nta wakwerekana ko Leta iri kurenganya rubanda... , babyandika bagafungwa cyangwa bakicwa. Ngo abaturage ntibashobora gukora imyigaragambyo Leta ibarenganya itabanje kubibahera uruhushya rwanditse ! Ishyano riragwira ni ukuri !
Iyi mikorere kandi ikunze kugaragara mu gisilikari aho batozwa ko umusilikari muto ategekwa kumvira buhumyi umukuriye, atagombye gutekereza ! Abatabizi bo bakumvira abayobozi babo n’iyo babategetse gukora nabi, nko guhohotera abaturage bashinzwe gucungira umutekano ! Ushaka kumva uko jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa yahera n’aha !
Iyo Koloneli Emmanuel Neretse asaba padiri Thomas kugira abaturage yima ijambo akariha abavuze ibimunogeye gusa , nta handi aba aduhishe ! Icyo gihe birumvikana ko nta commentaire n’imwe ivuga padiri Thomas n'inshuti ze yahita kereka izimuvuga ibigwi gusa ! reka mbwire Koloneli Emmanuel Neretse ko iyo politiki y’ubwikanyize n’igitugu ariyo twanze , tukaba twariyemeje no kuyirwanya. Kandi nta n’icyakorwa ngo dusubire inyuma tuyiyoboke !
Koloneli arakomeza akivamo nk’inopfu iyo agira ati :
« Ensuite, la ligne éditoriale fut brouillée et est souvent incohérente. Il n’est pas rare de voir un article défendant un tel point de vue directement suivi d’ un autre défendant le contraire, mais tous les deux sous la plume et/ou avec l’aval des administrateurs du site sans aucune explication comme quoi il s’agirait d’un débat ou mise en garde sur la nouvelle orientation idéologique du site ».
Umurongo wa Leprophete wibukijwe haruguru. Kandi Padiri ushinzwe leprophete awuzi kurusha Koloneli ! Kuri Emmanuel Neretse, nta nyandiko zivuguruzanya zigomba guhita ku rubuga rumwe, ngo ariko leprophete yo irabyemera! Iyi gahunda yo kwemera inyandiko "zitavuguruzanya gusa" twasaba Koloneli E.N ko yayikoresha ku rubuga rwe na Musabyimana gusa, ntawe uzabateraho amahane, ariko bahe Leprophete.fr amahoro.
Niba leprophete.fr yariyemeje guha abantu bose ijambo se yakwangira iki gutambutsa ibitekerezo by’abantu banyuranye kabone n’iyo byaba bivuguruzanya ? Kuki Koloneli afata abaturage nk'abana bato cyane badashobora kumva ibitekerezo binyuranye ngo bihitiremo ikibanyuze ! Demokarasi yazaza ite? Aha rero niho Koloneli agaragarije ikibazo gikomeye cyane cyakoze ishyano mu Rwanda igihe Emmanuel Neretse yari mu bategetsi bo hejuru bayoboraga igihu , n’ubu kandi icyo kibazo kikaba kigisenya igihugu :“Les ravages du systême de la pensée unique”et “la peur du débat contradictoire”!
Iyo abaturage bakomeje gupfukiranwa, ntibahabwe urubuga ngo bagaragaze ibitekerezo(idées) n'ibyiyumviro ( ressenti) byabo, ngo bashobore kujya impaka mu bworoherane, ntibashobora kubana mu mahoro, haba hasigaye gufatana mu mihogo . Niko byakunze kugenda mu Rwanda.
Guhatira abaturage bose gutekereza kimwe nk’amatungo ni ikibazo si igisubizo ! Bishatse kuvuga ko nta muturage ufite uburenganzira bwo gutekereza ibinyuranyije n’ibyo umutegetsi ruraka yavuze cyangwa yategetse ! Uwihaye ubwigenge bwo gutekereza no kuvuga ibinyuranyije n’ubutegetsi (orientation idéologique!) cyangwa n’ibyo abandi Banyamaboko bashaka, afatwa nk’umwanzi, nk’inyangarwanda, nk’IGIPINGA, nka ADUI ....! Ushaka kumva uko u Rwanda rwashyizwe kuri “mteremko “ kuva kera yahera n’aha !
Gusa rero icyo tutakwirengagiza mu byo Koloneli Emmanuel Neretse avuga ni uko uburenganzira bwo gutekereza no kuvuga icyo ushaka butagomba kubangamira cyane uburenganzira bw’abandi!
3. Ese koko “commentaires” zinyura kuri leprophete.fr hari ubwo zikabya mu gusebanya ?
Byaragaragaye ko hari abantu basa n’aho ari ba Gatumwa bifashisha Leprophete.fr bakandika Commentaires zishobora gufatwa nko gusebanya cyangwa guharabika abandi . Mu nama y’ubwanditsi twarabisuzumye dusanga bitagomba kugirwa ikibazo kidasanzwe ku buryo Leprophete.fr yahagarara cyangwa ikavuguruza umurongo yihaye wo kurengera uburenganzira bwo gutekereza no kuvuga icyo ushatse (Liberté d’expression) . Twasanze Commentaires zisa n'iziteye ikibazo :
*Zandikwa ahanini n’abantu bagamije guhungabanya imigendekere myiza y’urubuga leprophete.fr bagamije ko rwahagarikwa. Nuko bagahuragura amagambo atari mazima cyangwa yuje ibinyoma asa n’agamije guhesha isura mbi urubuga leprophete kugira ngo barwangishe abakunzi barwo.
*Twansanze bishobora guturuka no ku mpamvu y’uko Abanyarwanda benshi bapfukiranwe igihe kirekire , ntibatozwe kungurana ibitekerezo mu mutuzo ahubwo bakigishwa gutukana, no kubeshyerana.
*Twabonye ko ubwo Abanyarwanda babonye urubuga bisanzuriraho mu gihe cy’imyaka itatu bazaba baramenyereye ibyo kujya impaka bagamije kubaka. Iyo myaka 3 y’igerageza twihaye ntirashira.
Hagati aho ariko twafashe imyanzuro ikurikira :
*Gukomeza gushishikariza abakunzi ba Leprophete.fr gutanga ibitekerezo byabo, bakavuga ukuri mu bwubahane, badatukana kandi badasebanya.
*Umuntu wese wabona Commentaire yosohotse imuvuga ibitari byo ashobora gusaba ubuyobozi bwa leprophete.fr gushishoza bukareba niba koko idakwiye gusibwa kandi byagiye bikorwa.
4. Ese leprophete.fr yiteguye kuba yajyanwa mu nkiko ?
Iyo Jean Leonard Rugambage ajyanwa mu nkiko ntaraswe urufaya hari ikibazo cyari kuba kirimo? Iyo Charles Ingabire ajyanwa mu nkiko ntatsindwe ishyanga hari ikibazo byari gutera ? Urukiko rubereyeho gukiranura abantu no kurengera uburenganzira bwabo! Urukiko si igikangisho nk’uko bamwe babyibwira! Icyakora nibwiraga ko byamaze kugaragarira bose ko iterabwoba rishoboka ku bandi, ariko ko abapadiri bashinze leprophete.fr bo bikukiye kera !
Abashinze Leprophete.fr bazi amategeko, harimo n’ agenga itangazamakuru. Kuko biyemeje kwitangira rubanda, bazi neza ko bashobora no kubazwa ibijyanye n’ubwitange bwabo! Ikindi kandi ni uko bazi ubutumwa butoroshye bwo kuba UMUHANUZI ! Nta wiyemeje kuba umuhanuzi utinya inkiko, yewe n'umusaraba umushengura ibitugu aremera akawuheka, cyane cyane iyo azi neza ko bishobora kugirira rubanda rw'Imana akamaro ! Ni ubutumwa.
Nkaba mboneyeho akanya ko gusaba Koloneli Emmanuel Neretse ko yaba ategura Dosiye yerekana neza uko Leprophete.fr yamusebeje, uko yamusenyeye urugo cyangwa igahombya “business” ze bwite!
Ikindi Koloneli agomba kumenya ni uko urukiko ruzabanza kumusaba gukora inyandiko ivuguruza (droit de réponse) inyandiko cyangwa Commentaire ahamya ko zimusebya maze rugasaba na Leprophete kuyitangaza! Kandi n’ubu birakorwa hatagombye icyemezo cy'urukiko!
Nkaba ariko mboneyeho no kumwihanangiriza ko yakwirinda kurima ibisinde ngo abyikoreze leprophete.fr! Ayobewe se ko “ibikorwa bibi n’imyitwarire idahwitse bizwi na bose” kuko bikorerwa ku karubanda ( en public), biba bitakiri ibanga, bityo akaba ari ntawe uhanirwa ko yabyanditse cyangwa yabiganiriye n’undi ? Bityo rero twamaganye “Intekerezo-kinyoma”(sophisme) izwi ku izina rya “ni nde ubizuze yo kabura ubugingo !”, ikoreshwa cyane n’Abanyarwanda, aho uwivugiye amahano yeretswe cyangwa yahagazeho ahindurwa umunyacyaha uyakoze yigaramiye ! Uvuze ko nyina w’umwami yapfuye si we uba amwishe ! Kereka niba koloneli Emmanuel Neretse we afite ukundi yabitwemeza!
Koloneli rwose nyemerera nkubaze akabazo k'amatsiko : Iyo rubanda idutunze agatoki (Vox populi,vox Dei !) , aho kwihutira kwiha amenyo y'abasetsi, aho ikiruta si uko twabanza gukubura mu mbere, tukisubiraho, mu gihe bigaragaye ko ari twe ubwacu twishyira hanze ?
Umwanzuro
Leprophete.fr ni urubuga rugamije gusubiza Abanyarwanda bose ijambo. Uzi uko Abanyarwanda bapfukiranwe mu myaka yashize, akaba atayobewe n’ibibazo bikomeye bafite muri iki gihe ntiyagakwiye gutangazwa n’ibyo bandika muri “Commentaire” binigura, bagaya ibitagenda, bayaga, barira, batabaza,…. Aho kwikoma ibyo bavuga si ukujijisha, gushinyagura,kwigiza nkana cyangwa kwirengagiza amateka y’u Rwanda?
Nifurije amahoro abakunzi bose b’urubuga UMUHANUZI!
Padiri Thomas Nahimana.