Kagame Paul arimo akoresha inteko ishingamategeko ngo ishyireho amategeko amufasha gusahura igihugu !

Publié le par veritas

http://www.umuvugizi.com/wp-content/uploads/2011/07/Perezida-Kagameedtd.png

             Perezida Kagame noneho agiye kwerura mu gusahura Igihugu .

 

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko muri iyi minsi Inteko ishinga mategeko y’u Rwanda irimo kuvugurura itegeko nemoro 14 na 15 rirebana n’imyitwarire y’abayobozi b’igihugu. Iri tegeko ryababuzaga kwivanga mu bikorwa by’ubucuruzi hamwe n’imiryango yabo, rikaba ryarakozwe ritegerejwe gusinywa na Perezida Kagame.


 

Ibi bikaba biri mu rwego rwa Perezida Kagame hamwe n’ibyegera bye mu gukoresha iki gikoresho cyabo cy’inteko ishinga amategeko, dore ko ari bo bagena abadepite bayijyamo, binyuze muri nyirarureshwa  y’amatora kugirango noneho berure basahure neza igihugu ntawe ubakoma imbere.

Iri tegeko riherutse kugezwa  imbere ya Kagame ryemerera abayobozi hamwe n’imiryango yabo gukora ibikorwa by’ubucuruzi, ibi kuri Kagame akaba ari nko korosora uwabyukaga, dore ko ari we mucuruzi wa mbere hamwe n’umuryango we, bakaba bafite ubucuruzi hafi ya bwose mu gihugu, aho bagisahura nk’aho bafite uwo batanguranwa na we.

Kugeza ubu perezida Kagame n’umugore we Nyiramongi ni bo bihariye ubucuruzi bw’icyayi mu gihugu hose, inganda hafi ya zose zahoze ari iza Leta, Perezida Kagame akaba yarazigurishijeho akoresheje icyitwa «Rwanda Mountain Tea». Musaza wa Jeannette Kagame, ari we Richard Murefu, yahawe isoko ryo kugemurira lisansi na mazutu minisiteri y’ingabo bitanyuze mw’ipiganwa, akaba ari na we wahawe isoko ryo kugemurira amavuta indege z’ubucuruzi bwo gutwara abantu, ari bwo “Rwanda Air”.

Mwishywa wa perezida Kagame ari we Byusa, yihariye amasoko yo kubaka inyubako hafi ya zose ziri mu gihugu, ubu busahuzi akaba abukorana na nyirarume Paul Kagame. Undi mwishywa wa Perezida Kagame witwa Maurice Kayitare, yihariye ubucuruzi bw’itumanaho ryitwa «Fibre Optic». Ibi akaba yarabikoze afatanyije n’abacuruzi bo muri  Koreya y’epfo.

Perezida Kagame akaba na none ari umwe mu baherwe batunze amabanki menshi mu Rwanda, akaba ari na we ufite imigabane minini muri Banki ya Kigali, iyi banki akaba yarayigezeho nyuma yo gukoresha igikoresho cye Gatera James, ari we muyobozi wayo, ibi bakaba barabigezeho na none bamaze kumenesha abacuruzi b’ababiligi bari bafite imigabane myinshi muri iyo banki, bitwa «Belgolaise».

Amazu ambasade z’u Rwanda mu Bwongereza no mu Budage, akaba ari ay’umuherwe Perezida Kagame, akoresheje amasosiyete atandukanye, ubu bujura akaba abukorana na ba ambasaderi b’u Rwanda babarizwa muri ibyo bihugu, ku buryo bazi neza ko bakodesha amazu ya perezida Kagame.
  
Ibyerekeranye n’iri vugurura ry’iri tegeko ryemerera abayobozi b’igihugu hamwe n’imiryango yabo gukora ubucuruzi mu gihugu, bikaba biri mu nyungu za Perezida Kagame kurusha undi wese, dore ko ari we wihariye ubucuruzi hafi ya bwose buri mu gihugu, na mbere y’uko iri tegeko rigezwa imbere y’Inteko ishinga amategeko.

Gasasira, Sweden.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article