Hari icyo Abanyapolitiki bakwigira ku bakinnyi b’umupira ? (leprophete.fr)

Publié le par veritas

abategetsi.png

Mu Rwanda iyo ubajije umuntu umwuga we arawukubwira. Ntawe utagira umwuga. Utawufite avuga ko ari UMUHINZI .Wamukurikirana ugasanga atagira n’akarima ka metero 2x2 cyangwa atazi n’uko isuka isa ! Bishatse kuvuga ko, mu myumvire y’Abanyarwanda benshi, ubuhinzi atari umwuga nk’indi, nta we byananira, buri wese arabishoboye , ntawe ukeneye kubyiga.

 

Maze iminsi nitegereza ngasanga umwuga wa POLITIKI nawo warahindutse nk’ubuhinzi mu Rwanda. Buri wese yumva yakora politiki,agakeka ko nta shuri ribaho umuntu yabyigamo, buri wese akumva yabishobora ! Birumvikana ko iyo umuntu agize amahirwe yo guhabwa umurimo wa politiki afite imyumvire iteye ityo , abikora uko abyumva, ikiba kikaba. Ushaka kumva uko igihugu cyacu cyagushijwe mu kangaratete, abenegihugu bakaba bamaze iminsi bameze nk’intama zitagira umushumba, yahera n’aho.

 

1. Politiki yubaka igihugu yakorwa na buri wese?


Niba gusenya igihugu byakorwa na buri wese, kucyubaka byo si ibya bose!


Umuhanga mu byo gutekereza witwa Platon (wabayeho hagati ya 424-347 mbere ya Yezu) yemeraga bikomeye kandi agahora yigisha ko “Igihugu kidashobora kugira amahoro n’umudendezo kiramutse kitayobowe n’abantu bafite “impano” yo kureba kure cyane, gutekereza neza no gukunda Abenegihugu”; mu rurimi rw’igifaransa yabivuze muri aya magambo : La cité ne peut trouver de salut que dans un gouvernement de Philosophes”.


Bidateye kabiri undi mugereki utyaye mu by’ubwenge witwa Aristote (384-322 mbere ya Yezu) yerekana ukuntu abantu bose badashobora gukora neza umurimo w’ubuyobozi bw’igihugu kuko bose batahawe iyo mpano.  Kuri we, kugira ngo igihugu kibeho mu ituze kandi kijye mbere, buri muturage agomba gukora imirimo ijyanye na kamere ye. Yemeza ko mu gihugu hariho iby’ibyiciro binyuranye by’abaturage:


(1)Hari abahawe gukora imirimo y’amaboko.


(2)Hari abahawe ubushobozi bwo kumenya gukora amasiporo, bakagira ibigango, bityo bakaba barinda neza igihugu.


(3)Hari abavukanye  impano yihariye yo kuyobora igihugu.


Bene aba bafite impano y’ubuyobozi barangwa  n’uko:


*Iyo bavuze, rubanda ibatega amatwi, ikabakurikira hatagombye kwitabazwa ikiboko.


*Barenze urwego rwo guharanira utunyungu twabo twonyine ahubwo bakitangira guteza imbere inyungu rusange (Intérêt général ), zifitiye akamaro abenegihugu benshi cyangwa bose.


*Iyo bibaye ngombwa, aho kurangwa n’ubwoba bahitamo guhara amagara yabo kubera gushaka kurengera  inyungu za benshi.

 

Aristote yemeza ko ubwuzuzanye n'ubwubahane hagati y’ibi byiciro by’abaturage aribwo bushobora gutuma igihugu gitera imbere, naho ubundi iyo habayeho akaduruvayo abarwanyi bagashyirwa mu myanya y’ubuyobozi, abahinzi bakarinda igihugu, abafite impano yo kuyobora bakoherezwa guhinga imishike….nta cyiza igihugu gisarura uretse intambara zihoraho n’umwiryane w’urudaca. Aho u Rwanda rwacu si iki rukomeje kuzira , mwo kabyara mwe?!


Ese ubundi abategetsi dufite muri iki gihe babarirwa mu cyiciro cy’abakwiye kuyobora igihugu mu mahoro ? Ese  abashaka kuyobora igihugu babyitegurira he kandi bate?


2. Amashyaka ya politiki amaze iki?


Abashaka kuyobora igihugu, abiyumvamo iyo mpano bagira uko babyitoza bakagira n’inzira izwi bagomba kunyuramo.


Hari uburere n'ubumenyi bya ngombwa abantu bigira mu mashuri. Kuyoborwa n’umuntu utazi no kwandika izina rye, mu kinyejana cya 21, ni agahomamunwa ! Ibi ntibishatse kuvuga ko kwiga amashuri ahanitse byonyine bitanga impano yo kuyobora igihugu ariko nta n’uwahakana ko amashuri ateza imbere impano kamere ya yindi  ihabwa abantu bamwe na bamwe . Kumenya amateka y’igihugu (Histoire), amategeko (Droit), Ubukungu( Economie) indimi z’amahanga, ubumenyi bw’isi (géographie), ubumenyi bwa muntu (sociologie, anthropologie), uburere mboneragihugu (Civisme), kumenya uko ubuyobozi bwiza bukora ( administration)…ibyo byose ntibyizana mu mutwe mu buryo bwa cyimeza , byigwa mu mashuri. Abitegura kuyobora abandi neza bagomba gutinyuka bagahangana n’intebe y’ishuri, bakajijuka. Iyo abayobozi batajijutse bafashe ubutegetsi , nta kindi kibaranga uretse  kwihagararaho birenze igipimo, politiki yabo ikaba iyo KWICA nabi abaturage bakagombye kurengera no guteza imbere !

 

Uretse abishuka, birazwi ko « politiki » (Politikos, politeia,politiké=gucunga neza igihugu n’ibya rubanda )  ariyo  « science » ikomeye kurusha izindi kuko igizwe n’uruhurirane rw’ubumenyi bunyuranye (connaissances transversales) ikagerekaho no gusaba ko umunyapolitiki nyawe agira impano ya kamere ! Na none si ngombwa ko umuntu umwe agira ubwo bumenyi bwose mu mutwe we ariko iyo ari umuyobozi agomba kwitabaza kenshi abajyanama bafite ubumenyi we adafite(cerveau collectif)  kugira ngo bamurikire ibyemezo agomba gufata.


Umutwe wa politiki naryo ni irindi shuri ry’abitegura kuyobora igihugu. Intego y’abantu biyemeje gushinga ishyaka rya politiki ni ugufata ubutegetsi no kuyobora igihugu. Nyakubahwa Bernard Ntaganda umukuru w’ishyaka PS-Imberakuri, ufungiye akamama mu Rwanda, yigeze gusubiza umunyamakuru ati : « Ntabwo twashinze ishyaka rya politiki tugamije gukora ishyirahamwe ry’abahinzi b’ amateke…turashaka ubutegetsi ». Ibi yavuze ni ukuri kuzima.

 

Abiyemeje kuba abategetsi b’igihugu bibumbira mu mitwe ya politiki inyuranye hakurikijwe ishusho bashaka guha igihugu cyabo. Hari abashyira imbere kwita ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane rubanda rugufi (tendance socialiste), hakaba n’abaharanira ko abakire barushaho gukira, abakene bashaka bagapfa (capitalisme sauvage). Politiki y’Agatsiko-Sajya kari ku butegetsi mu Rwanda guhera mu 1994 yo ifite umwihariko wo guharanira ko UMUNTU UMWE GUSA  n’umuryango we n’inshuti ze zonyine, ari bo babaho bigwijeho umutungo wose w’igihugu, abandi banyarwanda bashaka bagapfa nabi cyangwa se bakemera guhinduka abacakara babo.

 

Tugarutse ku mashyaka ya politiki ashingwa n’Abanyarwanda , hari ikibazo cy’insobe cyakunze kugaragara : gushinga ishyaka rya politiki ubwabyo ntibihagije. Koko rero hari abamara gushinga ishyaka cyangwa kuryinjiramo bakagira ngo umurimo wabo barawurangije, ubundi bakicara , bakinywera byeri,  bagategereza ko hazabaho imishyikirano kugira ngo bahabwe imyanya batagokeye ! Ishyaka rishaka kugera ku butegetsi ribivunikiye rigira inshingano zizwi rikagira imyumvire yihariye na « stratégie » itsinda cyangwa itsindwa. Reka tubisuzume neza .

 

3. Ishyaka rya politiki ni nk’ikipe y’umupira w’amaguru.

 

Mu by'ukuri ushaka kumenya neza uko ishyaka rya politiki ryakagombye gukora kugira ngo rigere ku ntego yaryo yakwitegereza ikipe y'umupira w'amaguru.


Kugira ngo habeho Ikipe y’umupira w’amaguru itsinda ibitego, igatwara ibikombe mu rwego rw’igihugu n’urw’isi hagomba iki ? Dore iby’ingenzi :

 

(1)Abantu nibura cumi n’umwe (11) biyemeza : bagomba kuba atari ibimuga, bafite ubuzima buzira umuze.

 

(2)Hagomba Umutoza (Entraineur) :uyu ntatoranywa hakurikijwe uburanga bwe , ubukire cyangwa se ubugwaneza bw’umutima. N’ubwo iyi mico ari myiza cyane ariko si cyo cy’ingenzi gikenewe kuri sitade. Hakenewe ubumenyi buhanitse mu byerekeye gutoza ikipe y'umupira .

 

(3)Imyitozo


Ibanga rikomeye ni aha riri.  Kurunda abantu 11 utoraguye hirya no hino ntibihagije ngo bakore ikipe. Bagomba kubyitoza kenshi, buri munsi ! Mu gihe cy’imyitozo , ba bantu 11 biga gukina umupira. Ariko kumenya gukina wenyine ni byiza ariko ntibihagije, umukinnyi atozwa gukinana n’abandi. Aha niho umutima w’ikipe uherereye.


Mu myitozo buri mukinnyi agenda agaragaza buke buke impano yifitemo (potential) ingufu ze (strengths) n’intege nke ze (weaknesses).  We ubwe arabibona na bagenzi be bakabibona. Nicyo rero umutoza aheraho afasha abakinnyi kugabana imyanya mu kibuga, buri wese agakina mu mwanya ujyanye n’ibyo ashoboye, hakurikijwe impano ye . Uzi gufata umupira n’amaboko kurusha abandi agirwa Nyezamu; Uw’ibigango ushoboye kubera nyezamu Ingabo imukingira agashyirwa mu bakabiri , bityo ,bityo.


Iyo bigeze ku mukinnyi urusha abandi kwinjiza umupira mu izamu ry’umwanzi ho birushaho kuryoha: abandi bakinnyi bose barwana inkundura  bagamije kugera imbere y’izamu ry’umwanzi, iyo bahageze bakora uko bashoboye ngo baterekere umupira wa mukinnyi uzi kwinjiza ibitego. Iyo bagize amahirwe kikajyamo, ikipe yose isagwa n’ibyishimo, kuko Intsinzi aba ari iy’abakinnyi bose muri rusange, n’iya buri mukinnyi w’ikipe ku buryo bw’umwihariko. Abakinnyi ntibarakarira uwatsinze igitego, ntibamugirira ishyari ahubwo baramwishimira kuko abatera ishema.


(4). Imyumvire n’imyitwarire y’umukinnyi(esprit sportif)


Umukinnyi wese asabwa kumva neza ko ibibera mu kibuga ari UMUKINO, atari urugamba rusesa amaraso! Iyo uwo mu ikipe mukina agukubise icenga ukitura hasi, ntuhaguruka ngo umukubite ikofi umukure amenyo! Iyo agucenze nturakara umuranduranzuzi, iyo ahushije umupira akagukubita igicamurundi ntufata icyuma ngo umutsinde aho! Urabyemera, ukihangana, bikagusetsa , ukakira neza ko akurushije amayeri, ukamwigiraho, ubutaha nawe ukamukubita icenga rya karahabutaka, umukino ukarushaho gushyuha no kuryohera abafana.

 

Politiki nayo ni nk'umukino w'irushanwa ry'abantu bashakira icyiza igihugu cyabo. Umunyapolitiki mwiza ntagomba guhora azinze umunya, yica igiti n’isazi…agomba kugira urwenya, akakira neza ibyo bamunenga , atagombye kwica, gukomeretsa, gufunga…. abamwifuriza kuyobora neza kurushaho igihugu cyabo!  



(5). Abafana


Abafana baba benshi bitewe n’umukino w’ikipe. Baba benshi cyane, bagakunda ikipe yabo, bakayishyigikira bayiha morale ndetse n’amafaranga bitewe n’uko itabakoza isoni, ahubwo igahora itsinda. Abafana bafite icyo bapfana n’abakinnyi kuko habayeho umupira utagira umufana n’umwe uwureba sinzi uko uwo mukino wakwitwa !Abafana nabo ntibabaho hatariho ikipe bafana .


Icyakora aho ibanga rikomeye riri ni ahangaha: Umutoza ntashinzwe kurangara, ngo ate igihe cye yiruka ku bafana nyamwinshi ahubwo arashikama akita gusa ku murimo we wo gutoza abakinnyi 11 ! Umukino mwiza w’ikipe ni wo ukwega  abafana benshi .

Hari abanyamashyaka bateshwa kwita ku Ikipe-nyobozi y'ishyaka ryabo (iyo iriho !) ugasanga baririrwa biruka inyuma ya nyamwinshi kandi ntacyo bafite cyo kuyereka !!! Ibyo rwose ni uguta irembo ugaca mu cyanzu . Ntacyo ugeraho.


 


(6). Nta mukinnyi uba “bingwa” ubuziraherezo.


Biragoye kubona umukinnyi w’umuhanga ukinira ikipe ye imyaka irenze 10! Impamvu kandi irumvikana. Gukina neza bitwara ingufu nyinshi kandi bigasaba ubuzima buzira umuze. Abakinnyi beza basaza vuba. Mu gihe ikipe ishaka gukomeza gutera imbere ntiyihambira ku bakinnyi bacyuye igihe.  Ahubwo ihora ishakisha amaraso mashya byaba ngombwa ntizuyaze gusohora mafaranga atabarika ikagura umukinnyi mushya.


Politiki yo muri Afurika ikomeje kuzambywa n’akageso ko kwihambira ku butegetsi, ababugezeho bakabwitiranya n’akarima kabo barazwe na ba se! Abayobozi b'amashyaka ya politiki bayafata nk'umunani wabo, abategetsi b'igihugu bakibwira ko ari bo bonyine ku isi bavukanye imbuto ! Mu gihe abategetsi bo mu bihugu byateye imbere badashobora kurenza imyaka 10 badasimbuwe (alternance), Kadafi wa Libiya yishwe amaze imyaka 42 ku butegetsi , Hosni Mubaraki wa Misiri bamuvudukanye amaze 30, Ben Ali wa Tuniziya bamwirutseho amaze 24,Paul Kagame amaze 18 kandi aracyagundiriye….! Aba banyafurika se batinda ku butegetsi bigeze aha kubera ko barusha ubwenge n’ubutwari Bill Cliton wamaze 8 gusa, Sarkozy wamaze imyaka 5 gusa…??


4.Amashyaka ya poliki akwiye kwigira byinshi ku Ikipe y’umupira w’amaguru.


(1)Buri shyaka rishaka gutera imbere rikwiye kugira Umulideri ufite IMPANO yo kuyobora abandi. Kuba umulideri ntibihabwa ufite amafaranga menshi gusa,uvuka mu muryango wigeze gutegeka igihugu, cyangwa ukomoka mu bwoko runaka…abahitamo umulideri wabo bahereye kuri ibyo gusa barema amashyaka ya politiki atifitemo ubuzima, bigasa no “gukubita igihwereye”! Ushaka kumva neza uko Opozisiyo nyarwanda imaze imyaka hafi 20 yarananiwe gutera umutaru ngo ihangane by’ukuri n’ubutegetsi bw’Agatsiko-Sajya gakomeje kuyogoza igihugu yazirikana aho hantu.


Gusa rero Umulideri agirwa no gushyigikirwa kuko ngo umugabo umwe agerwa kuri nyina. Politiki si ikintu umuntu yakora wenyine kabone n'iyo yaba afite ubwenge n'impano z'akataraboneka !


(2)Buri shyaka rigomba kugira Ikipe nyobozi igizwe n’abantu nibura 6, bajijukiwe n’ibya politiki, bafite impano yo kurenga utunyungu twabo bwite maze bakita ku nyungu rusange z’Abanyarwanda.


(3)Ikipe nyobozi y’ishyaka igomba kwemera gukora IMYITOZO, rimwe na rimwe igoranye : guhura kenshi, kuganira kenshi, guhugurana buri gihe…hagamijwe kumenyana, kugira umutima umwe na roho imwe, kurushaho gutahura impano ya buri wese. Iyo mpano kandi iyo igaragaye igomba kwemerwa na bose, ikitabwaho, ikabyazwa umusaruro : uzi kwandika agahabwa ubwanditsi, uzi kuyobora neza inama agahabwa uwo murimo, ugaragara nk’umukandida ufite amahirwe yo gutsinda amatora  akaba ari we wamamazwa…  hagamijwe ineza y’umuryango wose.


(4) Kumenya kubanira abandi neza, umuntu umwe ntahore akururira ikipe yose mu mazimwe n’amakimbirane y’urudaca. Iyo habayeho umuntu uteye atyo agomba kugororwa byananirana agasezererwa atarananiza abandi burundu.


(5)Gukorera mu mucyo buri wese akamenya uko ishyaka ricunzwe,uko rikora n’ibyo riteganya gukora.


(6)Kugira ingamba zihamye zo gushaka amafaranga yo gukoresha imirimo ya ngombwa kandi yaboneka agacungwa mu buryo bwumvikanyweho kandi buciye mu mucyo.

 

Ibi byitaweho, amashyaka ya politiki ya opozisiyo nyarwanda yahinduka bwangu nk’ikipe ikomeye itsinda ibitego , igatwara ibikombe, ikagira abafana benshi bayikunda kuko ibatera ishema. Abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho bashyigikira amashyaka yabo, bikayatera ingufu zo guhangamura Agatsiko bidatinze .

 

Umwanzuro


Nk’uko amakipe y’umupira w’amaguru atanganya agaciro n’icyubahiro, n’amashyaka ya politiki ni uko.


Hashobora kubaho ikipe y’Akagari, iy’Umurenge, iy’Akarere, iy’Intara n' ikipe y’Igihugu. Kandi zose zikitwa iz’umupira w’amaguru !

 

Wowe se wahitamo gukina mu ikipe y’ Akagari kandi wiyumvamo impano n’ubushobozi bwo gukina mu ikipe y’igihugu?


Shishoza maze umenye neza urwego ishyaka ushaka gushinga cyangwa gushyigikira ririmo !


Nkwifurije amahirwe masa.

 


 

Padiri Thomas Nahimana. 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> Amakuru yanyu muba mwayatohoje<br />
Répondre