Kagame iyo ataza kugirana ikibazo n’abanyabwenge batangiye FPR, u Rwanda ruba rufite amahoro na demokarasi ihagije.

Publié le par veritas

karegeya[1]Tumaze iminsi twandikirwa n’abanyarwanda batandukanye, badusaba kubabariza abantu batandukanye impamvu Kagame abo agirana ikibazo nabo, ari abantu bo muri FPR kandi bayikoreye cyane bakana yitangira, ndetse bazwiho inararibonye mu bintu byishi bitandukanye.

Dushubije amaso inyuma tukibuka amateka y’uburyo FPR yatangiye intambara, n’ingufu yari ifite, ntibitinda kugaragara ko yazikuraga mu bayobozi beza bari bafite, cyene urwego rw’abasivile bakoraga politiki yabo neza ndetse bakabasha no kumvisha abanyarwanda n’abanyamahanga ikibazo u Rwanda rufite n’uburyo cya cyemurwa kandi amahoro akaboneka mu gihugu, niho inkomoko y’intsinzi ya FPR yaturutse.
Ibi nibyo byatumye igera ku ntego zayo zo gufata igihugu, kuko ikibazo yarwaniraga cyasobanuwe neza amahanga abasha kucyumva, ndetse abanyarwanda n’abanyamahanga babasha kuyitera inkunga inyuranye, yakoreshejwe n’abasirikare kugirango nabo bafate igihugu kandi uruhare rwa Kagame muri ibi byose rwari ruto cyane.
Ariko igitangaje iyo usubije amaso inyuma, abantu bagize uruhare rukomeye muri iyi ntambara bose bagiranye ikibazo na Kagame. Ndetse bamwe baricwa, abandi barahunga, bafatwa nabi kuburyo butangaje, kandi bari bakwiye kugororerwa igikorwa kiza bakoze.
Amateka atwereka ko beshi bakoreye FPR bari abagabo bakomeye kandi bafite ubwenge, bwaba ubwo bahashye mu mashuri ndetse no mu buzima busanzwe muri rusange. Bamwe mu bahuye n’ikibazo gikomeye n’abari bari ku isonga, harimo Pasteur Bizimungu, Kanyerengwe Alex, Seth Sendashonga, Dr Bihozagara Jack, Dr Mazimpaka Patrick, Valens Kajeguhakwa, Dr Theogene Rudasingwa, hakazaho itsinda ryabasirikare, nka Col Lizinde, Col Biseruka, Col Ndugute, Col Ngoga, Col Wilson Rutahisire, Gen Kayumba, Col Karegeya n’abandi tutarondora ngo turangize .

Aba bose iyo witegereje usanga bari abantu bakoreye FPR cyane kandi bafite amashuri n’ubwenge, ndetse beshi bemeza ko Kagame atari afite ububushobozi buhagije bwo kugira icyo akora atari kumwe naba bose. Bamwe bemeza ko impamvu Kagame yashwanye naba bose, ari uko yabonaga ko atakora amanyanga ye bamureba, kandi ko atari guhindura FPR akarima ke atabanje kwigizayo abashobora kumubangamira mu mugambi we.
Ikindi kivugwa n’uko iyo witegereje akazi aba bagabo bakoze bakiri mu ishyamba, Kagame atari kugashobora, cyane nko mukugira uruhare mu mishyikirano, byasabaga abahanga mu mategeko ndetse n’ubunararibonye muri diplomacy, Kagame atari afite namba kuko uretse n’amashuri, nta n’ubunararibonye yari afite bwo mu kazi kuburyo yari gushobora guhangana n’ibibazo bya Politiki byari biriho.

Kagame yabaye Umugabo gito:

Kagame ntabwo yemeye gusangira n’abandi ibyiza by’igihugu bitangiye, ahubwo yashatse ku byigarurira, yakunze indamu kuruta gukunda igihugu,kuko ibyo barwanije aribyo yagaruye kugirango abashe kwironkera amaronko kugiti cye.
Ibi bigaragarira kunyota y’ubutegetsi yagize isumba gukunda igihugu no kureba uburyo cyagira amahoro, beshi bemeza ko iyo ataza gukunda ubutegetsi atari kugirana n’umuntu numwe ikibazo, kuko yari kwemera abafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu mu nzira ya demokarasi buzuza intego nziza FPR yari ifite munyandiko bakiyobora, abo bari abasivile n’abasirikare bari bazi neza politiki y’igihugu kandi baragizemo n’uruhare kuyubaka mu ishyaka rya FPR.
Kwikunda, gushaka ikuzo , kutemera ibitecyerezo by’abandi, ndetse no kubona ko akazi abandi bakoze katagifite agaciro ari uko amaze gufata igihugu, nibyo byatumye atumvikana nabo. Imwe mu nama z’abanyagitugu n’ukwigizayo abantu bose ubona ko bagufashije kugera kubutegetsi bashobora ku kukubangamira gutegecyesha igitugu kuko bo bataba bagutinya, ndetse ukigizayo n’umuntu wese ucyeka ko yakubangamira mu migambi yo kugera ku gitugu.
Iki ni cyo Kagame yakoreshe, yigizayo abantu bose yacyekaga ko bashobora kumubangamira kugera ku mugambi we, abo yahereyeho nk’uko twabivuze n’abantu bari bafite ibyo bakoze muri FPR, ahitamo kuzamura abantu bato ategeka uko abyumva, abo nibo ba Gen Jack Nziza, Gen James Kabarebe, Musoni James n’abandi bato bazamuwe huti huti kugirango basimbure abantu yabonaga badashobora kumwemerera gukora uko yishakiye.
Ibi nibyo byavuyemo ikibazo gikomeye cyane cy’ubuhunzi ndetse n’igitugu gikabije kiri mu Rwanda, ibya rwanywaga bikaba aribyo bisubiraho kugeza kurwe ruruta ibyarwanyijwe. Ni nayo nkomoko y’abanyarwanda bafashije Kagame basigaye bamwamagana hirya no hino ku isi kandi bari mu bamufashije kugera ku intsinzi.
Kugeza ubu,abantu beshi bagiye bagera kubyo barwaniye, n’abemeye gukomezanya n’abo bafatanyuje intambara yo kubohora igihugu.Ingero ni nyishi, uhereye kuri Mandela, na Nyerere, nubwo we atarwanye cyane ariko yasize umurage mwiza wo kubaha umuntu wese wagize uruhare mu kubona ubwigenge bw’igihuhu cye, akaba ari yo nkomoka y’amahoro Tanzaniya ifite.
Ikibazwa ubu , n’iki abanyarwanda bakora ngo birinde kugira amateka mabi nk’ayo babonye muri FPR? Ese u Rwanda n’abanyarwanda bazagira amahoro bigenze gute? Ese Kagame yiteguye guhinduka agakosora amakosa yabaye kugirango abanyarwanda tugire amahoro? Adahindutse se abantu bakora iki? Iki n’ikibazo cyaburi munyarwanda wese ushaka ko igihugu kigira amahoro arambye abanyarwanda basangira ibyiza by’ igihugu cyabo nta bwikanyize cyangwa kwiyumva ko uri umunyarwanda kuruta undi.

Charles I.(inyenyerinews)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Kagame ni umugome urengeje urugero, ntawe bakwiye gukorana badasangiye ubugome. Abakimwibonamo na bo bakwiriye kumuvaho bakamuha akato.

Nimugire amahoro !

Répondre