“ISHYAKA RIBA KU MUTIMA”. ABAYOBOKE BA RDI RWANDA RWIZA BANDIKIYE F.TWAGIRAMUNGU

Publié le par veritas

Turikubwigenge Shema Valens Umuyobozi

wa Club-RDI /Intara y’Amajyarugur

25.02.2011

(source : leprophete.fr)

F.Twagiramungu. Perezida wa RDI

Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Twiyemeje kukwandikira tukugezaho ibi bikurikira.

1.Nyuma y’uko utangaje ko ushinze ishyaka RDI Rwanda Rwiza twabyakiranye ubwuzu kuko ubu dusigaye twifuza kugira aho duhagarara muri politike y’igihugu cyacu aho bamwe muri twe bakomeje kwitwara nk’intama zitagira umwungeri.

2.Ubwo ugarutse mu kibuga igihirahiro kirarangiye, turimo turiyandikisha ku bwinshi nk’Abayoboke ba RDI- Rwanda Rwiza.

3.N’ubwo tutaremererwa gukorera ku mugaragaro, tukwijeje ko icy’ingenzi gihari: “ISHYAKA RIBA KU MUTIMA”.

4.Icyo dusaba ni uko RDI-Rwanda Rwiza uhagarariye yatubera umuvugizi ikerekana akababaro kacu, kandi tukaba tukwizeza ko tukuri inyuma.

5.Gusa rero iyo dusobanurira abandi ibya RDI, duhura n’inzitizi zitoroshye zikomoka ku mateka yawe benshi batagize amahirwe yo kumenya. Bazi uduce duce bakaba rero bayakeneraho ibisobanuro.

None rero ubwo twiyemeje gufatanya nawe uru rugendo rugana ubwigenge na demokarasi isesuye mu gihugu cyacu reka tukubwize ukuri, nawe udusubize mu buryo busobanutse.

Ibyo bakunze kukwibazaho ni ibi:

1.Twagiramungu yatangiye gukorana n’Inkotanyi kera cyane bituma acamo amashyaka ibice.

2.Twagiramungu yaravuze ngo “n’iyo Byumba yafatwa”, aca Inzirabwoba intege, Byumba irafatwa koko

3.Twagiramungu ni umwirasi, ntakunda gukorana n’Abahutu

4.Twagiramungu yakoze n’andi makosa menshi ariko iriruta ayandi yose ni uko yagambaniye Perezida Habyarimana akicwa.

5.Bamwe muri twe bafite impungenge ko Faustin Twagiramungu yakongera gufatanya n’Inkotanyi, bityo akaba agambaniye icyizere dufitiye Rwandan Dream initiative.

Dutegereje ibisubizo bidatinze

Harakabaho Demokarasi mu Rwanda.

Igisubizo

TWAGIRAMUNGU Faustin

Perezida wa RDI RWANDA RWIZA

BURUSELI, 27.02.2011

Kuri Turikubwigenge Shema Valens,

Umuyobozi wa Club-  RDI/Amajyaruguru,

Ngushimiye ubufatanye, umucyo n’ubushake utangiranye inshingano yo kuyobora abandi muri kumwe ku rugamba rwo kurwanya ingoma y’igitugu ikavaho hatagombye kumeneka amaraso. Ngukundiye kandi ko utarya iminwa igihe wifuza kubaza ibibazo bibangamiye abo mufatanije urugamba kandi ugomba kuyobora mu nzira y’ukuri RDI-Rwanda Rwiza yiyemeje kunyuramo Ndabona rwose wowe tuzakorana neza.

Ku bibazo wambajije, reka ngire icyo mbivugaho:

Ku kibazo cya 1.

Nk’uko nabivugiye mu Kiganiro mbwirwaruhame mperutse gutanga i Buruseli kw’itariki ya 29 z’ukwezi kwa Mutarama (1) 2011, nongeye kwemeza ko ntigeze, na rimwe, ngirana ibanga na FPR Inkotanyi. Biramutse ari byo byavugwa kandi bikemezwa n’abari mu nzego z’ubuyobozi bwa FPR, nka Pahulo Kagame ubu akaba ari we perezida w’uwo muryango dore ko ariko bita FPR. Hari abandi nka ba Rutaremara Tito, Gahima Gerardi, Mazimhaka Patrick, n’abandi tuziranye, niba ari byo bazabitangaze. Nibo bakwemeza ko bambonye nongorera ko mbashyigikiye, cyangwa ko nari umurwanashyaka wa FPR, nk’uko abasazi bamwe babyemeza. Sinigeze ntekereza kujya muri FPR, iyo nza kugira uwo mugambi mba narambutse nkajya Uganda.

Namenye neza FPR icyo ari cyo hashize igihe gito imaze gutera Urwanda muri Nzeli 1990; nayibwiwe n’inshuti yanjye Seth Sendashonga, wari umaze kuyinjira mo ubwo yasangaga mo abandi bantu nari nzi, nka Kanyarengwe na Bizimungu.

Kwibeshya bibaho, ibyo simbihakana. Nibwiye ko FPR irwanira gusa kugira ngo impunzi z’Abatutsi zitahe mu Rwanda, hanyuma noneho twese hamwe twimakaze demokarasi. Sinamenye ko FPR yari ifite umugambi mubisha wo kwica abantu mu gihugu harimo no kwica Perezida Habyarimana kugira ngo ifate ubutegetsi. Ikindi kandi kubimenya icyo gihe ntibyari gushoboka, keretse iyo nza kugira icyicaro mu bwonko bwa Kagame n’abagenzi be. Na Seth Sendashonga, inshuti yanjye, wari umuhanga mu gusesengura (analyse) nta na rimwe yigeze ambwira ko hari icyo nagombaga kwishisha kuri FPR. Icyo nemeza ndashidikanya, nuko iyo aza kubimbwira cyangwa niyo abibwira abo twari kumwe mu mashyaka yandi atari MDR, jye mba naratangiye kwamagana FPR ndaguruye ijwi. Sendashonga yatwumvishaga kenshi, abinyujie mu nyandiko ko Inkotanyi ari Abademokarate.

Sinigenze mvugana n’abandi bahutu nari nzi muri FPR, nka Colonel Kanyarengwe cyangwa Bizimungu Pasteur (twakoranye muri STIR) ngo menye icyo bavuga kuri FPR. Mu mpera z’ukwezi kwa 5 muri 1992, nibwo bwa mbere navuganye n’abantu bo mu Inkotanyi zari ziyobowe na Colonel Kanyarengwe, ari kumwe na Rutaremara, mu nama twakoreye i Brusseli, twari twayitumiwemo n’Ababirigi b’inshuti za Jean Birara (wahoze ategeka Banki nkuru y’igihugu).

Muri iyo nama nari kumwe na Thadeyo Bagaragaza na we wo muri MDR (wabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko igihe cya Parmehutu), Mugenzi Justin wa PL, Mme Kabageni (+) wa PL, Dr Gafaranga (+) wa PSD, Professeur Kabeja (+) wa PSD. Nta magambo navuganye n’Inkotanyi bitari muri iyo nama, twarangije dusaba Inkotanyi kureka intambara, tukemeranya nazo ko dushyigikira inzira y’amahoro, tugaharanira demokarasi tu karwanyiriza hamwe ubutegetsi bw’igitugu cya MRND.

Twagiye mu biganiro by’amahoro Arusha muri Kamena (6)1992 ngifite icyizere gikomeye cyane ko Inkotanyi zishaka gucyura Abanyarwanda b’Abatutsi no kubana n’abo bazaba basanze mu Rwanda. Inkotanyi zimaze kwica Perezida Habyarimana muri Mata (4) zigafata ubutegetsi zatweretse igihandure. Tumaze kubona uko zicaga abaturage zibahora ubusa, tumaze kubona uko zitegekesha igitugu gikabije, ko ibyo gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mashyaka menshi ari inzozi, twatangiye ubwo kuzamaganira kure.Mwibagiwe se ko taliki ya 8 Ukuboza (12) 1994 ku kibuga cy’indege i Kanaombe, ari jye wamaganiye ku mugaragaro ubwicanyi bwa FPR, ingoyi n’akandoyi yari yadukanye? Seth Sendashonga ubwe, mu gihe cy’amez 12 yandikiye Perezida wa Repubulika amabaruwa 760 yerekana uko Inkotanyi zamaze abantu.

Twabonye zitumva, ahubwo natwe zitangiye kutwishyiramo, duhitamo kwegura vuba na bwangu, duhunga FPR. Umugabo natanga ni amateka: tumaze gutahura isura nyayo ya FPR yatangiye kuduhiga, yica Sethi Sendashonga na Lizinde barashwe, Kanyarengwe yimwa uruhushya rwo gusohoka ngo ajye kwivuza arinda anogoka. Ni njye jyenyine wayirokotse kugeza ubu kandi nkomeje umugambi wo gufatanya n’Abanyarwanda, ariko by’umwihariko urubyiruko ngo dukore revolisiyo ya rubanda, tuzashirwe ari uko ingoma ngome ya Paul Kagame n’inkotanyi ze bakomeje kurenganya Abanyarwanda no kubicira ubusa ivuyeho.

Ku kibazo cya 2.

Amagambo ngo “n’iyo Byumba yafatwa” asa naho yabaye incyuro n’igikangisho bya bamwe bashaka kubeshya Abanyarwanda ngo ko natanze Byumba. Ibi byerekana ko imyumvire ya politike ikiri kure nk’ukwezi kuri bamwe mu Benegihugu, baramutse koko ariko babyumva!

Byumba yafashwe tariki ya 4 Kamena (6) 1992, bucya tuva mu Bubirigi aho MDR, PL, PSD yari yahuriye na FPR kugira ngo twigire hamwe inzira yo gushaka amahoro na demokarasi. Tugeze i Kigali umunyamakuru witwa Bicamumpaka yadusabye ko twamuha ikiganiro, kuri Radio Rwanda, nyuma atubwira ko bitagishobotse kandi twageze mu kigo cya ORINFOR, nibwo yatubajije (off the record) ati: “ko mwasinye n’Inkotanyi muvuga ko mushaka amahoro, mugafatanya maze mukarwana intambara ya demokarasi ngo muvaneho ubutegetsi bw’igitugu, none Inkotanyi zikaba zafashe Byumba murumva nta soni bibateye”? Nari kumwe na bamwe mubo twajyanye i Brusseli, ariko nijye washubije ndavuga nti: Icyo tugamije ni imishyikirano y’amahoro, niyo Byumba yafatwa tuzakora uko dushoboye turangize intambara”. Uyu munyamakuru yanyanyagiye Kigali yose agenda avuga ko ngo navuze ko niyo Byumba yafatwa ntacyo bitwaye. Ng’uko uko natanze Byumba.

“Niyo Bumba yafatwa” sinabivugiye kuri Radio mvuye i Brusseli. Nabivuze nagiranye ikiganiro-mpaka n’aba CDR impaka kuri Radio Rwanda kuri icyo kibazo cya “Niyo Byumba yafatwa”. N’ubwo bari bahantsinze, ariko narabatsinze, banga kuva kwizima. Kuba naragiye i Brusseli sinagiyeyo ngiye gusaba Inkotanyi ngo “Byumba ifatwe”. None se ko ntacyo navuze kuri Kigali, Ruhengeri Gisenyi, Butare, n’izindi prefegitura, wowe wasobanura ute ko zafashwe? Nazo narazitanze? Ntabwo nigenze nyobora ingabo z’Urwanda!

Ibyiza ni uko twarekera aho kwitana bamwana. Twese mu gihugu, twari mu bihe bikomeye. Inkotanyi zaturushije ubwenge ziraducurika ziraducuranura, zigakora ibyaha zikabigereka kuri Leta n’andi mashyaka, zaraduteranije dusubiranamo nk’abasazi, ubundi si ukudusebya mu mahanga ziva inyuma, kugeza zidutsinze ku rugamba rw’amasasu.

"Twese Inkotanyi zaduhumye amaso, ziraducurika ziraducuranura" !

Twese zaduhumye amaso , tuzifata nk’abavandimwe bashaka gutaha mu Rwababyaye bagamije gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Iyo nza kumenya ko bariya bantu bari bagamije kwiharira ubutegetsi no gusahura igihugu, mba narabarwanyije nk’uko narwanyaga ingoma y’igitugu. Ubu nibwo tubona neza ko Habyarimana atari akabije iyo umugereranije n’izi Nkotanyi.

Ndibuka induru twigeze kumuvuzaho ngo atunze inka muri Gishwati ! Inka zingahe se da ! None undi arakora mu mutungo muke w’igihugu akigurira indege 2 za Jet zihwanye n’amamiliyoni 200 z’amadolari, agafata ibikingi akorora amashyo y’inyambo, mu gihe abana bicwa n’inzara, abanyeshuri bakirukanwa mu mashuri kugeza igihe bimanika bakiyahura, abakene bari gusenyerwa utururi twabo mu gihugu, mbese mu by’ukuri twagushije ishyano mu gihugu. Nuko agakenera ko tumukomera yombi ngo yahagaritse jenoside we ubwe yateje, ngo azana n’amajyambere na ICT…! Ariko muri iki kinyejana cya 21 Kagame agomba kumenya ko iby’ejo hashize atari byo bya buno. Abanyarwanda bo mu gihe cya internet n’ikoranabuhanga bagizwe ahanini n’urubyiruko bazamuvanaho.

Ikibazo cya 3.

Kuvuga ngo ndi umwirasi, none se niba ariko nteye uragira ngo ngire nte! Ariko Abanyarwanda kubera ko bamenyereye guhakwa iyo uvuze ukuri, bavuga ko uri umwirasi. Kuvuga ko Runaka afite amabinga, cyangwa ko avuga yaturumbuye amaso, ko mbona adakwiye gukora politike ko atabishoboye, ko yibye igi ko ejo yakwiba inka, kandi ari byo, nibyo abantu benshi bampora. Gusa simbivuga nshaka gusenya, mba numvisha Abanyarwanda ko tugomba kujya tuvugisha ukuri. Guhinduka umuntu ashaje ntibyoroshye, ubwo muzajya munyihanganira! Buri wese agira akageso ke(défaut), ubwo nanjye nzakomeza njye ndwana n’ako muvuze, niba ari ko mubibona.

Ku byerekeye gukorana n’Abahutu byo hari icyo nabivugaho. Abahutu ndashobora gukorana nabo narababonye n’amaso yanjye, ndabazi: ni babandi bagambana hato na hato, ni abashyira inda yabo imbere, bakiba barangiza bakigira nyoni nyinshi, cyangwa bakavuga ngo niba baribye ngo baramaze ngo mbese Inkotanyi zo ntizibye cyangwa ntiziba? Ubwo bakirengagiza inyungu z’igihugu n’iz’abakene bakandamijwe. Ni abiyita abahanga muri politiki kandi nyamara batazi no gutandukanya iburyo n’ibumoso!

Ntakubeshye ariko nanga abahutu bafata politike nk’umukino w’amakarita ya “muzungu anarara”, cyangwa bashaka gusa n’aho bakina urusimbi, mbese bibwira ko politike ari ibikino, cyangwa ngo kuba ukunzwe n’abazungu. Abandi bahutu nanga ni bamwe bavuga ko bashaka kurwana na Kagame, bakabivuga babunze muri twa appartements na twa studio, badashobora kujya mu ishyamba cyangwa mu Rwanda ngo FDRL irahababereye. Keretse niba bene abo Bahutu baravumbuye ubuhanga bwo kurwana bakoresheje “télécommande” (remote control). Ubwo se muragira ngo bene abo dukorane iki?

Si Abahutu gusa kandi bangora, n’Abatutsi b’incakura ntitujya twumvikana. Bamwe bibwira ko ngo bafite amayeri yo gushuka Abahutu. Ariko se abantu nti bari bamenya ko ntari Umuhutu gusa. Ndi umuhutu wize, sinahatswe, na data ntiyahatswe, ubwo rero birangora kugira ngo numve Umututsi icyo yankangisha. Nizera ko kuba Umututsi atari ukugira uburanga, ubu n’Abahutu barabufite. Nawe se umuntu arakubwira ngo mukorane ariko afite ibyo agukinga. Uwo mutareba mu cyerekezo kimwe mwafatanya mute urugendo? Ngaho namwe nimumbwire!

Ndagira ngo mubyumve neza, amakosa twakoze muri politiki arahagije. Ubu njye sinshobora kwongera kwishora mu bigare ngo nizeye abantu ntazi! Nta wundi Kanyarengwe dukeneye, nta wundi Pasteur Bizimungu! Mushatse na Twagiramungu wa kera mumwibagirwe, ubu naragenze ndabona.

Ku kibazo cya 4.

Ku byerekeye kugambanira Habyarimana nabyo koko dukwiye kubyumva kimwe.Ntabwo nari gushobora kugambanira General Major Habyarimana, yari inshuti ya mukuru wanjye Nicolas, basaga nabafitanye igihango. Habyarimana namurwanije inkundura nifuza gusa ko twagira demokarasi mu gihugu. Gusa arijye nawe aho twibeshye ni uko twirengagije ko igihugu cyari mu ntambara. Kirya gihe ntabwo cyari icy’amashyaka. Kirya gihe twagomba kugiharira intambara, tugatsinda FPR, tukajya mu mashyaka nyuma.

Perezida J.Habyarimana, yishwe le 06.04.1994

Mu buzima bwanjye ntabwo nigeze ndota n’umunsi n’umwe ko nagambanira Habyarimana ngo bamuhanure mu ndege, apfe nk’uko yapfuye. Ahubwo ubwo mukeneye ko mbabwira amabanga, jye mbabwiye ko Habyarimana namwubahaga cyane bikomeye. Ubwo nakumenyesha ko muri MDR ari jye jyenyine wamwitaga “Nyakubahwa Perezida Habyarimana” ku buryo abasazi bamwe bigeze kumbuza kuzongera kubivuga ndabangira. Kandi rero icyo namukundiraga ni uko na we ubwe yubahaga Abanyarwanda kugera no kubamurwanya.

Hari igihe njya nicara nkibwira nti yenda iyo aza kutwubahuka agafata abanyamashyaka twese akadufunga kugira ngo yenda abanze arwane n’Inkotanyi, wenda hari byinshi biba byararokotse! None se koko abazi Perezida Habyarimana, azutse bakabahitishamo hagati ye na Perezida Kagame mwatora nde?

Ni yo mpamvu uwakoze kiriya cyaha cyo guhanura indege, akica abaperezida babiri Habyarimana na Ntaryamira ari we mu by’ukuri wateje jenoside na buriya bwicanyi ndengakamere bwayiherekeje. Uwo rero agomba kuzafatwa akabiryozwa by’intangarugero. Ubundi se uwari abifitemo inyungu ntiyagaragaye? Nongere mbisubiremo nta ruhare na ruto nagize mu rupfu rwa Habyarimana. Abavuga ko mfite uruhare muri ayo mahano ni abariye amafaranga ya Kagame, kugirango bakomeze bayobye uburari. None se ko bagira batya bagashinyagurira n’umupfakazi we Agata Kanziga ngo yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, nabyo tubyemere dutyo? Perezida Habyarimana ni we wakundaga kuvuga ati: “Muramenye ntimukagwe mu mutego w’umwanzi. Umwanzi afite amayeri menshi”. Ubwo ariko twaramusekaga cyane kuko tutumvaga neza icyo bivuga. Ndizera ko bitazongera. Reka dutegereze ankete ikorwa n’Ubufaransa twizera ko izakurikirwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Icyo ntahakana ni uko nagize uruhare rugaragara mu kurwanya ubutagetsi bwa Habyarimana mu gihe twabonaga ko bwikubiwe n’agatsiko k’abajyanama be batari bashobotse, bamugira inama zishingiye kuri politike y’uturere no kwimakaza umuryango we n’Abashiru. Abanyarwanda bo mu tundi duce tw’igihugu bari babangamiwe n’ubwo buryo bwo kwikubira ibyiza by’igihugu kandi aho byatugejeje haragaragaye.

Nkumva rero igihe cyari kigeze ngo twemere ko abo Bakiga n’Abanyenduga nta cyo bagipfa. Bapfaga ubutegetsi gusa, ubu ntabwo bafite. Umwanzi dufite ubu ni umwe, ni agatsiko kiyise FPR Intore kikubiye ubutegetsi bwose, kakaba gakomeje gusahura ibyiza by’igihugu, mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutindahara. None bamaze kurengwa, ngo bashyizeho gahunda yo gufungira abakene kubyara, kubasenyera amazu, kwirukana abana bagata amashuri, gufungira urubyiruko ku Kirwa cya IWAWA, kubakenesha no kubatindahaza babaca amakoro ya buri gihe, n’ibindi bibi nk’ibyo.

Ku kibazo cya 5.

Rimwe na rimwe twaridukwiye kujya dukoresha amagambo dushobora gusobanura icyo avuga. Ijambo kugambanira Abanyarwanda rivuze iki? Kugambana ni iki? Kugambana ni ukumena ibanga ry’intambara mugomba kurwana, mugomba kwikiza umwanzi, noneho umwe mubo muhuje umugambi akanyura inyuma akabwira umwanzi ati tuzabatera, kandi kuri ubu buryo.

Urundi rugero naguha n’urwo muri bibiliya ntagatifu, aho bavuga ko imwe mu ntumwa 12 za Yezu, yitwaga Yuda, yamugambaniye ibwira abaza kumubamba ku musaraba, uburyo baza gufata Yezu, arababwira ati: “Uwo muza kubona ndamutsa muhobeye abe ariwe muza gufata”. Reka nibutse ko Yuda we bamuhaye “impiya 30” kugira ngo agambane.

Kuvuga ko nagambaniye Abanyarwanda kubera ko navuganye “officiellement”, cyanga ko navuze ko “Habyarimana”agomba kuvaho “nta kundi byagenda”, ibyo ababyita “kugambanira Abanyarwanda” bagomba kuba batumva politike. Ese uwababwiye ko Inkotanyi atari Abanyarwanda ni nde? Inkotanyi ni Abanyarwanda, Abatutsi ni Abanyarwanda. Abumva ko Abahutu aribo Banyarwanda gusa abo ni abarwayi, cyangwa abasazi. Baramutse biyemereye ko ari bazima, ubwo bagombye gufatwa bagacirwa urubanza.

Ariko se koko ubu hashize imyaka 50 Republika ishinzwe, muri iyo 50, harimo na 20 Inkotanyi ziteye Urwanda, hashize 17 zirufashe zimaze kwica Perezida n’Abanyarwanda batagira ingano, ubu ntitwari twamenya koko abagambanyi abo ari bo! Yewe niba tutabazi ni uko ntabo kweri! Niba bariho menya ko ntabarimo.

Ubu njye ndakuze. Nta butegetsi ngishaka, ariko si ukuvuga ko mbwanga. Bimaze kugaragara ko Urubyiruko rufite ingufu ziruta ingufu ziruta iz’imbunda. Ubu gufata ubutegetsi mu Rwanda ntibisaba amayeri n’ubwicanyi nk’ubwo Inkotanyi zakoresheje. Birasaba ubwenge, ingengabitekerezo nshya, kandi nyamara ishingiye ku mateka y’Urwanda no kurwanya umuco wo mubi wo kudahana abicanyi (impunité/impunity). Gukura kwanjye rero ntibisobanura ko ngomba kuva muri politike. Nyivuyemo naba ntereranye urubyiruko, kandi ngomba kurubuza kongera kugwa mu mutego twaguyemo. None se ko nayirekeye abato imyaka irindwi yose yose igashira (2003-20100 bakoze iki kiruta ibyo naba narakoze ndi mu mashyaka n’aho ngiriye kwiyamamaza muri 2003?

Ubu icyo nifuza ni ugushyigikira urubyiruko, rugafata ingamba zo kuvanaho iriya leta ya FPR ifite umugambi mubisha wo guheza Abenegihugu ku ngoyi yo kuba inkomamashyi mu gihugu cyabo. Ndamutse mpfuye ntabonye impinduka igarurira Abanyarwanda ishema no kugenda bemye mu gihugu cyabo nzaba mpfanye ishavu n’agahinda bikomeye. Urubyiruko nimuhaguruke dufatanye, nimwinjire bwangu muri RDI-Rwanda Rwiza, mureme Clubs zanyu mwisuganye, maze murebe ngo izo nzozi murazibyaza umusaruro ushimishije wo kubana nta makimbirane n’amacakubiri yazanywe n’Inkotanyi zigira nyoni nyinshi.

Murakarama.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Twagira,

1959, 1961, 1963, 1973 ngo nta jenoside yakozwe na sobukwe Masudi ! Kuva 1990-1994 nabwo nta bantu Kinani yishe ! Masudi yapfuye ate ? Uri hafi kumusanga aho ari ngirango sinzi niba azabikubarira
kandi izo nzozi zawe uzigendera zitarasohorwa. Imana niyo nkuru kandi niyo ica urubanza.

Répondre