[Ndlr: Mu kwezi gushize kwa Nzeri 2013 Paul Kagame yitabiriye inama yateguwe n'abayahudi yavugaga kuri jenoside, iyo nama yabereye mu mujyi wa New York muri leta zunze Ubumwe z'Amerika; muri iyo nama umuyahudi yateye hejuru avuza induru atunga agatoki Kagame Paul avuga ko nawe ari umujenosideri, inkotanyi zafunze umunwa uwo muyahudi biranga ,zihita zimuniga!! Iyo niyo mikorere ya gikotanyi!! Mu kiganiro n'abanyamakuru ku italiki ya 15/10/2013 Kagame Paul yavuze ko FDLR n'abana izabyara kugera ku myaka 50 azaba ari aba NAZI ! Kagame kandi yigeze yivugira ubwe ngo nubwo bamwita Hitler (umukuru w'abanazi) ngo ibyo ntacyo bimubwiye (kanda aha wumve uko Kagame yabivuze kumusozo w'iyi video rutwitsi), Kubera ko iryo jambo ry'abanazi Kagame arikunda , Rémy Nkurunziza yadusesenguriye inyandiko igaragaza isano iri hagati y'inkotanyi-interahamwe n'abanazi, nimwisomere uko inkotanyi n'aba NAZI ari mahwi !]
1.Intangiriro
Uko imyaka igenda yicuma, ni ko ibisobanuro by’amagambo amwe n’amwe bigenda bihinduka. Mu nyito y’iyi nyandiko no mu nyandiko ubwayo, turasangamo amagambo “AbaNazi, Interahamwe, Inkotanyi”. N’ubwo benshi bibwira ko bazi icyo asobanura, byaba byiza tubanje kubyibukiranya kugirango tubashe kumvikana.
1. AbaNAZI (les Nazis, mu gifaransa).
Muri rusange ni abantu bose bari mu ishyaka rya Adolf HITLER mu Budage ari ryo NSDAP : “Nazionalsozialistische Deutsche Arbeiterpartei” mu kidage, “Parti national-socialiste des travailleurs allemands” mu gifaransa, naho mu kinyarwanda, umuntu yagenekereza avuga ati “Ishyaka ry’abakozi bo mu Budage riharanira igihugu n’imibereho myiza y’abaturage”. Biragaragara rero ko izina “NAZI” rigizwe n’imvugwarimwe (syllables) 2 za mbere z’inyito y’iri shyaka mu rurimi rw’ikidage.
Ku buryo bw’umwihariko, iri jambo rivuga abari mu mashyirahamwe ashingiye kwa ririya shyaka bagize uruhare rukomeye mu itsembabwoko ry’Abayahudi mu ntambara ya 2 y’isi. Abadage bose ntibari AbaNAZI, byongeye kandi abari mu ishyaka rya HITLER cyangwa mu ngabo ze ntabwo bose bagize uruhare mu gutsembatsemba Abayahudi.
2.Interahamwe
Mu ntangiriro Interahamwe zari urubyiruko rw’ishyaka MRND, nk’uko MDR yari ifite Inkuba, PSD ikagira Abakombozi babyinaga Kamucerenge, CDR ikagira Impuzamugambi, …. Hanyuma Interahamwe zaje guhabwa imyitozo, zitangira kwitwara gisirikari, zigira uruhare runini mu itsembabwoko ryabereye mu Rwanda mu w’1994. Ubu ushatse gusesereza Umuhutu uwo ari we wese amwita Interahamwe ; nyamara Interahamwe ntizari zigizwe n’Abahutu gusa, benshi mu Bahutu bari baravuye muri MRND, kandi abari muri MRND bose ntabwo bari Interahamwe.
3.Inkotanyi
N’ubwo muri iri jambo harimo “Inkota”, ryaba rituruka gusa ku nshinga “gukotana” ivuga “kurwana ushishikaye, ugamije gutsinda uko byagenda kose”. Inkotanyi zari zimwe mu ngabo z’umwami RWABUGIRI (1853-1895), nawe ubwe akiyita “Inkotanyi cyane”. Cyari icyivugo cye.
Muri rusange “Inkotanyi” ni izina rya 2 ry’ishyaka (umuryango) FPR rigizwe ahanini n’impunzi z’Abatutsi b’Abanyarwanda bateye Urwanda guhera ku italiki 1/10/1990. Ku buryo bw’umwihariko, “Inkotanyi” bisobanura ingabo z’iryo shyaka, ari nazo zaje guhinduka mu by’ukuri ingabo z’igihugu.
Sibwo bwa mbere impunzi z’Abatutsi zari ziteye Urwanda kuko n’ubundi zari zarabikoze hagati ya 1960 na 1967. Icyo gihe ziyitaga “Inyenzi”, atari ukuvuga twa dusimba tujagata ku rusenge, mu ntabo cyangwa ahandi hantu hari umwanda ; ahubwo ari ukuvuga “INgandurarugo ziYEmeje kuba ingeNZI”. “Ingandurarugo”aribyo bivuga “ingabo zibanziriza izindi kugaba ibitero” zari zimwe mu ngabo z’umwami RWABUGIRI.
II. Itsembabwoko ryo mu Rwanda
Mu w’1994 mu Rwanda habaye itsembambwoko, ibyo ntibishidikanywa. Ikidasanzwe ni uko kugeza ubu iryo tsembabwoko rimaze guhindura amazina inshuro 3 kandi ku mugaragaro (officiellement).
1.Ryabaje kwitwa “Itsembabwoko n’itsembatsemba”,
2. Hanyuma riba “Itsembabwoko”,
3. Ubu risigaye ryitwa “Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi”.
Izina ryambere (itsembabwoko n’itsembatsemba) ryari rigamije kumvisha ko hari n’Abahutu bahitanywe n’ako kaga. Izina rya 2 (itsembabwoko) ryari rigamije kumvisha ku buryo buteruye ko ba Bahutu bavuyemo. Irya 3 (itsembabwoko ryakorewe Abatutsi) rigamije kumvisha ku buryo bweruye ko noneho Abahutu bavuyemo rwose.
Dore akumiro: uko itsembabwoko ryagendaga rihindura amazina, niho hagendaga harushaho kuboneka ibimenyetso byinshi byerekana :
1.Ko Interahamwe zitishe Abatutsi gusa, ahubwo ko zishe n’Abahutu batari bake.
2.Ko Inkotanyi zishe Abahutu b’inzirakarengane baruta kure (mu mibare) Abatutsi bishwe n’Interahamwe.
3. Ko mu rwibutso rukuru rwo ku Gisozi i Kigali, ndetse no mu zindi nzibutso ziri mu gihugu, ibyinshi mu bisigazwa birimo ari iby’Abahutu.
Ubwo kandi itsembabwoko ryo mu Rwanda ryiswe “Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi”, Leta imaze guca iteka ko amoko avuyeho mu Rwanda! Mu by’ukuri wagirango havuyeho ayandi moko yose, hasigara iry’Abatutsi gusa.
Aya macenga ya FPR agamije iki? Agamije byinshi.
1.Kimwe muri byo kandi gikomeye ni ukugirango amafaranga yose yo gufasha abacikacumu agenerwe Abatutsi gusa, ndetse baharirwe n’uruhare runini rw’ibyiza n’ubukungu bw’igihugu byitwa ko ari “impozamarira” ihoraho.
2.Ikindi ni ukugirango mu nyito no mu bisobanuro, “Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi” rise rwose n’“Itsembabwoko ryakorewe Abayahudi”.
3.Icya 3 ni ukumvisha ko Abahutu bakoze “Itsembabwoko ry’Abatutsi” ntaho bataniye n’aba Nazi bakoze “Itsembwabwoko ry’Abayahudi”, bakaba bagomba rero kugererwa mu kebo kamwe.
Aya manyanga ya FPR yo gukoresha itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu w’1994, yifitiye ibindi igamije bitari ubutabera, ukuri, ubwiyunge n’ubumwe biragayitse cyane, kandi rwose ni byo bipfobya itsembabwoko. Nanone amahano yose agira akantu kayahuza, ugasanga ajya gusa. N’abagizi ba nabi, iyo bava bakagera, bagira icyo bahuriraho. Igitangaza rero ni uko, iyo usuzumye ibintu neza, usanga Inkotanyi zirusha Interahamwe gusa n’AbaNAZI. Twumvikane neza : ni Inkotanyi, ntabwo ari Abatutsi bose ; ni AbaNAZI, ntabwo ari Abadage bose.
I.Isano y’INKOTANYI n’AbaNAZI
1. Abantu baruta abandi bose.
Ihame-shingiro ry’AbaNazi ni uko ubwoko bwabo b’ABARIYE (Aryens) bugizwe n’abantu buruta abandi bose. Iryo hame si Adolf HITLER warishyizeho, yararisanze, araryemera, atangira kurishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi no mu miyoborere y’igihugu. Mu Rwanda naho hari Inkotanyi butwi zemera rwose ko Abatutsi baruta abandi Banyarwanda bose. Si bo babihimbye. Babibwiwe n’abakurambere babo, ibindi barabisoma kandi babyumva mu mvugo (ukuri gushirira mu biganiro), mu migani migufi n’imiremire, mu nyandiko (articles) no mu bitabo. Reka dutange ingero :
1°. Ingero zo mu mvugo:
Mu kanya twabonye isano iri hagati y’“Inkotanyi” n’“Inyenzi”, ku buryo rwose kugeza n’ubu Inkotanyi zimwe na zimwe zaba zitababazwa no kwita “Inyenzi”. Ahubwo ushaka gusesereza Inkotanyi ku buryo bw’umwihariko n’Abatutsi muri rusange, abita “Inzoka”. Icyo kugeza ubu benshi mu Banyarwanda batazi, badashobora no gukeka, ni uko mu ntangiriro ari Abatutsi bamwe bihaye bo ubwabo iryo zina, bashaka kuvuga ko bazi ubwenge cyane. Bati “Turi abadahwera, sha ; turi inzoka! Ni nde uzavumbura amayeri yacu?” (MUREGO D., La révolution rwandaise 1959-1962. Essai d’interprétation. Publications de l’Institut des sciences politiques et sociales de Louvain, 1975, p. 876).
Izindi ngero twazisanga muri kwa kwishongora kwa ba KANKAZI, KANJOGERA n’abandi. Kankazi yagiye gusura seminari nto y’i Kabgayi, abaza umwe mu baseminari ati “uvuka he, Mutanya ?” Undi ati “mvuka i Nyanza”. KANKAZI akebuka BAKALISHONGA wari umushagaye, baramwenyura bati “ese burya i Nyanza havuka n’ibintu bisa kuriya?”. Abonye ikindi giseminari cy’igihutu koko, ati “Nta kindi cyana gisa na kiriya ngo bagifotore hamwe n’ibwa yanjye?”.Uwo KANKAZI kandi ni we wabonye Abahutu bagungira ibijumba mu gishanga cya Rugeramigozi, abaza abagaragu be ati “Ese turiya dusimba nidutaha, buri kose karamenya akako?”. Bati “ese Kanjongera ko wituma ku gasozi, abantu bakureba?”. Ngo “bariya se ni abantu, ko ari udusimba!”.
Akaga ni iyo Abahutu cyangwa Abatwa batangiye kwemera nabo ubwabo ko ubwoko bwabo buciye munsi y’ubw’Abatutsi. Aka wa mutwa babajije bati “Yewe muntu uri nde ?”. Ati “Erega sindi umuntu, ndi Umutwa”. Cyangwa barya bavugaga ngo “mu mpanuka y’imodoka yabereye aha n’aha, hapfuye abantu batanu n’Abatwa babiri”.
2°. Ingero zo mu migani migufi
Igikeri cyakandiwe n’inka, kiti “uko zivuze nyamahembe” ; Akari mu nda y’Umututsi, Umuhutu ntakamenya ; Inkunguzi y’Umuhutu yivuga mu Batutsi.
3°. Ingero zo mu migani miremire
Umugani wa Sabizeze.Umugani wa Gahutu, Gatwa na Gatusti n’amata buri wese yari yahawe na se Kanyarwanda.
4°. Ingero zo mu nyandiko
Amabaruwa 2 y’abagaragu bakuru b’ibwami, Inyandikomvugo y’Inama nkuru y’igihugu yo mu kwa 6/1958, Manifeste n’amatangazo y’ishyaka UNAR (Lunari).
1.Ingero zo mu bitabo
KAGAME A,. Inganji Kalinga ; DEL PERUGIA P, Les derniers rois mages, n’ibindi byinshi.
2.Abantu bibwira ko bavukiye gutegeka
Abantu bo muri ubwo bwoko bw’indobanure bahamya ko ari bo bonyine bagomba gutegeka. Kuri bo, ni ko Imana ibishaka, ni ubutumwa yabahaye. Kugirango buzuze ubwo butumwa bahawe n’Imana bwo kugera, kuguma cyangwa gusubira ku butegetsi, bemerewe kwica, ndetse no gushoza intambara. HITLER yahamyaga ko Abadage bakabije gushyira intwaro hasi vuba (armistice) mu w’1918, bakemera ko batsinzwe intambara ya mbere y’isi ; kandi we yarabonaga ngo bashobora kuyitsinda.
Ni cyo cyatumye ashoza intambara ya 2 y’isi. KAGAME nawe ati “kuva mu w’1959 kugeza muri 94, Urwanda nta bategetsi rwagize”. Gushaka gusibanganya ibyiza revolusiyo yo mu Ugushyingo 1959 yagejeje ku Banyarwanda, no gusubizaho ubutegetsi nk’ubwariho mu Rwanda mbere ya 1959, ngiyo impamvu nyakuri yatumye Inkotanyi z’indobanure zitera Urwanda kuva taliki ya 1/10/1990. Izindi zakurikiye zitazi ibigamijwe byose, ndetse na jenerali Fred RWIGEMA wumvaga yasangira ubutegetsi n’Abahutu ahasiga gatwe rugikubita. Kuberako intambara isaba amayeri, ingufu n’amikoro menshi, abo mu bwoko bw’indobanure bashobora kwifashisha abandi bantu bo mu bwoko bwo hasi, bashobora kugira ibintu babahuma mu maso kugirango batababangamira ; ariko nyuma bakazabatsinsura nabo byanze bikunze.
Yohani Batista NKULIYINGOMA ati “Inkotanyi twari dutegereje [muri 94] sizo twabonye” (Inkundura. Amateka y’intambara ya ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi,.p. 184). Abdul J. RUZIBIZA aho yibereye akamusubiza ati “…FPR … mu by’ukuri si iriya yavugwaga kuli Radiyo, yemwe na magingo aya, FPR ikorera muli salo si iriya iba izwi ku mugaragaro, aha ndavuga iya Kagame, si iya Kanyarengwe”. (Ubuhamya bwa Abdul J Ruzibiza bwo ku italiki ya 14/3/2004 in www.leprophete.fr , le 4/3/2011, p.20).
Iyo “FPR parallèle”. (yo mu kinyegero, mugani w’Abarundi) ni yo igizwe n’abantu batekereza rwose nk’AbaNAZI. Kugirango wemerwe mu bwoko bw’indobanure bw’ABARIYE, ababyeyi bawe bombi, sokuru na nyogokuru ku mpande zombi bagombaga kuba ari abo muri ubwo bwoko. Kugirango wemererwe muri ka gatsiko nk’Inkotanyi z’indobanure, ugomba kuba utari imvange, ni ukuvuga ko ababyeyi bawe bombi bagomba kuba ari abo mu ubwoko bw’Abatutsi, ukaba warahunze Urwanda, kandi ukaruhungira muri Uganda, Kenya cyangwa Tanzaniya. Abatutsi baruhungiye mu bihugu bivuga igifaransa (Burundi, Congo…) baza ku rundi rwego rwo hasi. Naho abatarigeze bahunga bakaguma mu Rwanda, ngo ntibari bakiri Abatutsi, ngo bari barakomeje kuba bo ku isura gusa, naho ngo imitekerereze n’imyitwarire ari iya gihutu (Ubuhamya bwa Abdul J Ruzibiza bwo ku italiki ya 14/3/2004 in www.leprophete.fr , le 4/3/2011, p.19). Ngiyo impamvu Inkotanyi zitihutiye kubatabara igihe Interahamwe zari zibamereye nabi, ndetse Inkotanyi akaba ari nazo zabujije ingabo z’amahanga kuhagoboka.
3. Abantu bakeneye urwisanzuriro
Abantu bo mu bwoko buruta abandi baba bakeneye aho bisanzurira, kandi n’ababakomokaho nabo bakazabona urwo rwisanzuriro. Ngiyo impamvu ituma bijandika mu bwicanyi bw’indengakamere, kandi ugasanga umutimanama wabo ntacyo ubabwiye,nta nkomanga (remords) bagize, habe no kwicuza. Ngiyo impamvu aho bari hose, usanga hahora intambara z’urudaca. Gushaka urwo rwisanzuriro ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye AbaNazi bashoza intambara ya 2 y’isi muri rusange ; ariko ni cyo cyatumye batera Uburusiya ku buryo bw’umwihariko, kandi bari baragiranye amasezerano yo kudashotorana (contrat de non agression). Babonagana mu mirambi, ibibaya, ibigarama by’Uburusiya (grandes plaines russes) no mu bukungu bwabyo, ariho babona urwo rwisanzuriro (lebensraum, espace vital). Mu minsi ishize, uwitwa Jean de Dieu MUSEMAKWELI nawe yatwibukije ko nyuma ya Uganda n’Urwanda Inkotanyi nazo zifuza kongeraho nibura Uburundi, uburasirazuba bwa Kongo, n’agace ka Tanzaniya (MUSEMAKWELI J.D, Perezida Yuvenali HABYARIMANA ntiyigeze yanga Abatutsi, www.leprophete.fr, le 24/6/2011). Ubwo ni ho urwisanzuriro rwari kuba rutangiye kuboneka.
4. Ibindi byaranze AbaNAZI usanga no mu Nkotanyi
1. Kuvuga ko bakunda igihugu ariko bakica abenegihugu
Abambere baboneramo ishyano ku bantu bibwira ko baruta abandi si abanyamahanga. Ni abo basangiye ubwenegihugu. Impamvu batazuyaza kubica ni uko kuri bo atari abantu ; niba ari n’abantu kandi, ni inyangagihugu. Niko byagenze muri Afurika y’Epfo igihe cya polotiki ya gashabuhake n’irondakoko (apartheid), ni ko byagenze mu Budage igihe cya HITLER n’AbaNAZI, ni ko byagenze mu cyahoze ari Yugoslavia aho Abaserbe barikoroje mu kwica Abakorowate, Abanyabosiniya, Abanyakosovo n’abandi. Ni ko byagenze mu Rwanda mbere ya revolusiyo yo mu Ugushyingo 1959, igihe ABASHYIRAHAMWE ba Lunari (UNAR) bitaga abantu bose bari mu yandi mashyaka yaharaniraga demokarasi n’ubwigenge ngo ni abanzi b’umwami n’ab’Urwanda. Gucumura ku mwami ntakindi gihano byahanishwaga kitari urupfu. Buri gihe usanga abo mu bwoko bw’indobanure bavuga ko ari bo bakunda igihugu bonyine, cyangwa se ko barusha abandi kugikunda. Mu by’ukuri, aba ari amaco y’inda, baba bashaka kukirya bonyine. No mu Rwanda rw’ubu niko bimeze.
2. Amazina n’ibirangantego
Zimwe mu ngabo za RWABUGIRI zikitwaga “Impama-kwica”. Iri zina risa rwose n’iryo abasirilikari ba HITLER bo muri diviziyo ya 3 irwanisha za burende (blindés) bari barihaye ari ryo “Totenkopf” mu kidage, cyangwa “Tête de mort” mu gifaransa. Ntakundi wabivuga mu kinyarwanda usibye kubita “Impama-kwica”. Ikirangantego cyabo cyari kigizwe n’agahanga k’umuntu wapfuye n’amagufa 2 ye maremare (imirundi cyangwa se ay’ikibero) asobekeranije. Ayo magufa tuyasanga mu kirangantego cya FPR. Agahanga k’umupfu kasimbujwe intare. Ntaho byavuye, ntaho byagiye kuko iyo ntare ariyo nyine yariye uwo muntu igasigaza amagufa, kubishyira mu kirangantego bikaba ari kimwe no kubwira abasigaye ngo “nabo bitonde”. Iyo ntare tuyisanga kandi mu kirangantego cy’ingabo zayo ; ariko noneho ya magufa agasimburwa n’imbunda (kalachnikov?) n’igisasu (missile?) bisobekeranije nkayo. Ibirangantego biragwira!
3. Kwihorera no gutera ubwoba
Hari izindi ngabo za RWABUGIRI zitwaga “Abazirampuhwe”. Mu ntambara ya 2 y’isi, hari ubwo abaturage bo mu bihugu byari byarigaruriwe n’AbaNAZI bagwaga gitumo abasirikari ba HITLER, bakicamo umwe cyangwa benshi. Icyo gihe abasirikari bagenzi b’uwishwe bazaga ari igitero. Bafataga abantu bose bahuye nabo hafi y’aho uwabo yiciwe. Haba hapfuye umwe, bakicamo 10; haba hapfuye babiri, bakicamo 20. Imibare yari iyo : abantu 10 kuri 1.
Ku Mututsi 1 w’inzirakarengane wishwe n’Interahamwe, ntawe uzigera amenya umubare w’Abahutu b’inzarakarengane Inkotanyi zishe. Iyo gahunda yo guhora yamaganywe n’abaminisrti benshi bo muri leta ya Faustin TWAGIRAMUNGU (1994-1995), KAGAME aranga arayikomeza, leta ya TWAGIRAMUNGU ahubwo aba ariyo ivaho. Igiye hagiyeho leta ya Petero selestini RWIGEMA n’abacengezi bagatera, noneho abahozi ba KAGAME bari bashyizwe igorora. Batsembaga abaturage n’ahantu bazi neza ko nta Bacecengezi bahari.
4. Gutwika inzu ugahisha umwotsi
Ikivugwa ahangaha ni “ukwica abantu ugahisha imirambo ndetse ukanayitwika”. Ibi bisa n’iby’aya mafura AbaNazi batwikiragamo Abayahudi. Ikindi kidakunzwe kuvuga, nyamara Inkotanyi zakoze ni ugufungira abantu ahantu hatazwi harimo ndetse n’amazu y’abantu ku giti cyabo, hanyuma zikabareka bakicwa n’inzara n’inyota nk’uko AbaNAZI nabo babigiraga. Kuva intambara y’isi ya 2 itangira, abayobozi b’ibihugu by’Iburayi ndetse n’umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) byabajije AbaNAZI aho bajyana Abayahudi, niba batajya kubica. AbaNazi bararahiraga, bakarya imbi, bati “ahubwo muduteye urubwa”. Bakongeraho bati “muzohereze intumwa, zize kwirebera ukuntu bariya Bayahudi tubavana ahantu hari intambara, tukabakusanyiriza ahantu hizewe, tukabitaho kandi umutekano wabo tukawubungabunga”.
Mu w’1944 ni bwo ibihugu by’Iburayi byasabye Croix Rouge kujya gusuzuma, maze nayo yohereza intuma ziyobowe n’umugabo w’umusuwisi witwa Marcel ROSSEL. AbaNazi bamenye ko izo ntumwa zizaza, zakoze ibintu 5 :
1.Kugabanya cyane umubare w’Abayahudi bari mu ibohero (camp de concetration) ry’ahitwa Theresienstadt (Repubulika ya Ceka), bohereza benshi kwicirwa mu yandi mabohero.
2. Gusukura no gutera irangi amazu yari asanzwe y’iryo bohero.
3.Kwagura iryo bohero mu gihe gito cyane, bakongeramo ibyumba mberabyose byo kwidagadura (umuziki, sinema, inkinamico, ibibuga by’imikino n’ibindi).
4.Kwigisha ku ngufu Abayahudi bari baririmo amagambo meza bazavuga izo ntumwa zaje, ibirori bazabereka, umunsi mukuru bazabakorera.
5.Kwambika no kugaburira neza imfungwa umunsi w’isurwa.
Iryo surwa ryabaye muri Kamena 1944, maze Bwana Marcel ROSSEL n’intumwa ayoboye bakirwa neza cyane, bagirana ibiganiro n’imfungwa, hafatwa amafoto ndetse batangira no gukora filimi. Intumwa za Croix-Rouge zatashye zishimye cyane, zitanga raporo ko Abayahudi bafashwe neza cyane, ko ahubwo n’abasigaye bose bagombye kujyayo. Zigitirimuka aho, AbaNazi bikomereje umurimo wabo wo kwica, ku buryo muri ba Babayahudi za ntumwa zari zabonye harokotse mbarwa.
Raporo izo ntumwa zakoze yafashwe nk’ihame, amahanga akomeza kwamagana ishimutwa ry’Abayahudi no kunuganuga (gukeka) ko bamwe muri bo baba bicwa ; ariko gihamya nyayo idashidikanywa ko bashize kandi bishwe nabi kuva kera yabonetse ku italiki ya 27/1/1945 ubwo ingabo z’Abarusiya zafataga ibohero rya AUSHWITZ muri Polonye.
Kuba Inkotanyi nazo zarishe nabi Abahutu benshi b’inzirakarengane byatangiye guhwihwiswa kuva intambara itangira kuya 1/10/1990. Nyamara muri iyi myaka ya vuba aha, nibwo hatangiye kuboneka ibimenyetso simusiga ko ubwo bwicanyi bwabayeho kandi ko buteye ubwoba. Naho ubundi, Inkotanyi zari zagerageje kubihisha kandi zari hafi kubigeraho, uretse nyine ko “ikinyoma kidahabwa intebe kabiri”.
Umwanzuro
Abadage bose ntibari AbaNazi, Abahutu bose si Interahamwe, Abatutsi bose si Inkotanyi. Ibihugu byari byarashegeshwe n’intambara n’itsembabwoko nk’Ubudage, Ubufaransa na Isirayeli ubwayo yaje kuvuka nyuma byashoboye kuzanzamuka no gutera imbere mu ngeri zose. No mu Rwanda rero birashoboka.
Rémy Nkunzurwanda