Isabukuru y’imyaka 50 yiyunze :Tanzaniya ikomeje kuba Mudasumbwa mu karere k’ibiyaga bigari !!
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/04/2014 igihugugu cya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya cyahimbaje isabukuru y’imyaka 50 yo kwihuza hagati y’ikirwa cya Zanzibari na Tanganyika bigakora igihugu kimwe cya Tanzaniya. Mu gihe cy’ubukoloni ikirwa cya Zanzibari nicyo cyari gifite isoko rikomeye mu burasirazuba bw’Afurika ryo gucuruza abacakara b’abirabura, no gucuruza urusenda ;naho Tanganyika ikaba yarakorerwaho ubuhinzi bw’icyayi no gukorerwamo imikino ya kera.
Mu mwaka w’1964 mu gihe cyo kwaka ubwigenge, amashyaka yaharaniraga ubwigenge ku mpande zombi yifuje ko ibice byombi byunga ubumwe bigakora igihugu kimwe cya Tanzaniya n’ubwo Zanzibari igizwe n’abayisilamu benshi naho Tanganyika ikagirwa n’abakristu benshi ibyo ntibyabaye imbogamizi.
Kuva cyabona ubwigenge igihugu cya Tanzaniya cyabaye intangarugero mu bihugu byose byo mu karere k’Afurika yo hagati n’iy’uburasirazuba mu bihugu bifite imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi no mu mutekano. Igihugu cya Tanzaniya kandi cyagize uruhare rukomeye mu guca politiki ya ruvumwa ishingiye ku ibara ry’uruhu (apartheid) mu gihugu cy’Afurika y’epfo no guca ubukoloni mu bindi bihugu by’Afurika.
Abayobozi b’ibihugu by’inshuti ya Tanzaniya bifafatanyije nayo mu birori !
Ibirori byabereye mu mujyi wa Dar-es-salam kuri stade ya Uhuru byitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi n’abaturage benshi cyane ; byabaye n’umwanya ku bayobozi ba Tanzaniya wo kwerekana imbaraga icyo gihugu gifite mu rwego rwa gisilikare n’ibikorwa cyagezeho mu gihe cy’imyaka 50 cyiyunze. Hafi ya bose abakuru b’ibihugu by’Afurika yo hagati n’abasimbura babo bitabiriye ibyo birori kandi bakirwa n’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Perezida Jakaya Mrisho Kikwete.
Abanyacyubahiro bitabiriye ibyo birori ni aba bakurikira : Perezida wa Kenya Ukuhuru Kenyatta, Umwami Mswati wa Swaziland, Perezida Joyce Banda wa Malawi ari nawe perezida w’umuryango wa SADC, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni , Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, Umwami Letsie III wa Lesotho , Benjamin Mkapa wayoboye Tanzaniya , Mwai Kibaki wayoboye Kenya, Rupiah Banda wayoboye Zambiya, Sam Nujoma wayoboye Namibie, hari kandi Visi Perezida wa Nijeriya n’uwa zambiya n’abandi banyacyubahiro.
Iyi sabukuru y’imyaka 50 Tanzaniya yiyunze ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye kuba nyafurika benshi ndetse no ku isi yose. Nubwo iki gihugu cya Tanzaniya cyahuye n’ibigeragezo byinshi byashatse gusenya ubumwe bwacyo, cyashoboye kubisimbuka mu mahoro ubu Tanzaniya akaba ari igihugu cy’intangarugero mu mahoro no mu bumwe ku mugabane w’Afurika yose ndetse no ku isi yose.
Kuva Tanzaniya yabona ubwigenge imaze kuyoborwa n’abaperezida bane. Uretse Perezida Kikwe uri kubuyobozi muri iki gihe, abandi bakuru b’ibihugu bose bamubanjirije bavuye kubuyobozi mu nzira y’amahoro kandi ikurikije Demokarasi, twavuga nka Perezida Mwalimu Julius Nyerere Kambarage ari nawe wagejeje igihugu ku bwigenge,Perezida Ali Hassan Mwinyi na perezida Benjamin William Mkapa. Biteganyijwe ko Perezida Kikwete nawe azarangiza manda ye ya nyuma mu mwaka w’2015.
Mu ijambo rye yavuze, Perezida Jakaya Kikwete yishimiye iyi sabukuru y’imyaka 50 igihugu cye cyiyunze, akaba abona ari intsinzi y’abaturage bose ba Tanzaniya kandi akaba abona ari urugero rwiza rugomba gukurikizwa n’urubyiruko rw’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yose.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bose bari bateranye uretse umunyagitugu Paul Kagame utaratinyutse kuhakoza ikirenge !
Icyagaragariye abantu bose bari bitabiriye ibyo birori byiza cyane, ni uko umunyagitugu uyobora u Rwanda muri iki gihe jenerali Paul Kagame atatinyutse gukoza ikirenge muri Tanzaniya kandi ari umuturanyi wa hafi w’icyo gihugu! Ni ubwo Paul Kagame ari umwanzi wa demokarasi akaba yariyemeje kuba rukarabankaba, kutaboneka muri ibyo birori kwe byeretse buri wese ko umubano we na Perezida Jakaya Kikwete ukirimo agatotsi kandi bikaba bigaragara ko ako gatotsi katazarangira mu bihe bya vuba !
Amateka azaduha ibisobanuro mu minsi izaza !
Ubwanditsi