Inkuru y’ifatwa rya Justus MAJYAMBERE muri USA ikomeje kuba urujijo

Publié le par veritas

014 rutaremaraKuri uyu wa  kabiri taliki ya 24/05/2011 VERITAS yatugejejeho inkuru yakuye mu gihugu cya Espanye yavugaga ko umusilikare w’u Rwanda witwa Justus Majyambere yafatiwe mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu mujyi wa Washington. Bukeye bwaho kuwa gatatu taliki ya 25/05/2011 umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Jules Rutaremara yatanze itangazo ryanyuze ku ri uru rubuga rigira riti « Maj. Justus yari amaze iminsi mu ruzinduko muri America koko, ariko kuri uyu wa mbere akaba yaragarutse mu Rwanda, bityo rero  kuba yatawe muri yombi muri America ntaho bihuriye n’ukuri. Kuwa Gatatu na none , Umugore wa Majyambere yatangarije igitondo.com ko nawe amakuru avuga ko umugabo we yaba yarafatiwe i Washington yayumvise. Ati: “Nayasomye nanjye uyu munsi mu gitondo kuri internet... ariko umugabo wanjye arahari ari mu Rwanda.” Umugore wa Majoro Majyambere, Olive Uwimbabazi, yatangarije igitondo.com ko telefone y’umugabo we yari yapfuye, bagiye kuyikoresha, ibi ndetse akaba ri nabyo umuvugizi w’ingabo za RDF Jill Rutaremara yadutangarije.

Amakuru akomeje kuva muri Espanye yo aravuga ibindi :

Kuri uyu wa kane taliki ya 26/05/2011 ikinyamakuru cyo muri Espanye kitwa EuropaPress.es cyatangaje itangazo ry’umuryango wo muri Espanye witwa S’Olivar Fondation (ONG) ryatanzwe n’umuyobozi w’uwo muryango  Bwana Juan Carrero, wagaragaje ko umuryango ayoboye wishimiye ifatwa ry’umusilikare wa FPR witwa Justus Majyambere wafashwe ni igipolisi cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, iyo akaba ari inkuru nziza kuri uwo muryango kubera ko ukuri ku byaha Justus Mujyambere aregwa n’ubucamanza bwa Espagne kugiye kujya ahagaragara.

Muri iryo tangazo, umuyobozi w’uyu muryango arishimira kandi ko nyuma y’igihe kigera ku myaka itanu bategereje ubutabera, igihugu cya USA gishoboye guta muri yombi umugizi wa nabi ruharwa Justus Majyambere uri kurutonde rw’abandi bagizi ba nabi nkawe bagera kuri 40 muri mandat zatanzwe n’umucamanza wa Espanye Fernando Andreu. Uwo muryango urasanga ihagarikwa ryumwe mubashakishwa n’umucamanza  ari intambwe itewe mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kugaragaza ibimenyetso bishinjwa abagizi ba nabi barimo na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Umuvugizi w’uwo muryango (ONG) Bwana Manel Gomariz yavuze ko itabwa muri yombi rya Justus Majyambere ari intambwe ishimishije mu kurwanya ubwigomeke bwo kudahanwa bugaragara mu ngabo za Kagame zagiye zigaragara mu bikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi muri iyi myaka.

Justus Majyambere , arashinjwa n’ubucamanza bwa Espagne kimwe n’abandi basilikare ba FPR bagera kuri 40 ibyaha binyuranye birimo icyaha cya jenoside, ibyaha bihohotera uburenganzira bw’ikiramwamuntu ; urupfu rw’impunzi z’abahutu ndetse n’abakongomani mu gihugu cya Congo(RDC) , urupfu rw’abihayimana 6 b’abespanyoli n’abaganga 3 b’abespanyole. Nkuko kandi byemejwe n’umucamanza Fernando Andreu , uyu muryango uremeza ko uyu Justus Majyambere azoherezwa na USA muri Espanye mu minsi ya vuba kuko umucamanza wa Espanye yamaze kwemeza ko ushakishwa ariwe wafashwe koko ! Uyu muryango kandi uratangaza ko hagiye haboneka uburyo bwinshi bwo guta muri yombi aba bantu baregwa ngo ariko leta yabo ntibishyiremo ubushake ngo kuko yashakaga guhishira ibyaha byakozwe na Kagame n’agatsiko ke nkuko byagaragajwe n’ikinyamakuru cya Wikileaks. Abashobora gusoma iri tangazo kuburyo burambuye barisanga aha : http://www.europapress.es/illes-balears/noticia-fundacio-solivar-tilda-detencion-majyambere-buena-noticia-cree-va-linea-correcta-20110526184529.html

Nyuma y’aya makuru , twemere iki ,tureke iki ?

Iyo urebye inkuru yatangajwe n’ibinyamakuru bya Espanye  ndetse n’uyu muryango (ONG) hari ibyo bahuriraho na Jull Rutaremara: Ni uko Justus Majyambere yagiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, icyo batandukaniyeho ni uko Espanye ivuga ko yafashwe n’igipolisi cya Amerika u Rwanda rwo rukaba rubihakana , ndetse rukemeza ko ari no mu Rwanda. Uko byagenda kose harimo ikibazo gikomeye kuko inkuru yavuzwe ku italiki ya 24/05/2011 kugeza ubu ikaba ikivugwa muri Espanye biragoye kuvuga ko ari ikinyoma mu gihe Espanye ari igihugu cyiri mubyateye imbere mu itumanaho n’iperereza, kandi haramutse hajemo kwibeshya nta buryo muri Espanye batabimenya; kandi u Rwanda rwaravugiye kumugaragaro ko Justus adafunze , bityo muri Espanye bagombye kuba barabimenye bagahindura imvugo! Amakuru atarajya ahagaragara mfite, ni uko yemeza ko koko Justus Majyambere yafashwe , u Rwanda rukaba rurimo rushakisha imishyikirano y’uko yarekurwa akoherezwa mu Rwanda, bityo u Rwanda rugashaka kubeshya abaturage n’isi yose kugira ngo igikuba kidacika!

Ibisobanuro byatanzwe na Jull Rutaremara ntibyuzuye:

Iyo usesenguye neza ibisobanuro byatanzwe na Jull Rutaremara ,urasanga bidasobanuye neza, kuki Majyambere ataboneka kuri telefoni ye? Niba iyo telefoni yarapfuye koko, ni kuki atafata indi agakoresha iyo yapfuye ariko urujijo rukavaho!

Bishoboka gute ko Espanye yavuga ko umuntu yafashwe ikabitangaza ari kuwa kabiri, ariko uvugwa ko yafashwe yarageze mu Rwanda ku italiki ya 22/05/2011?  Jull Rutaremara avugako abavuga ibyo ari ibyifuzo byabo by’ibinyoma bahora bahimba!! Ibi binyamakuru bya Espanye bijya bihimba ibihe binyoma ku Rwanda?

Ndasanga u Rwanda rukwiye gusaba Justus kwigaragaza kugirango ibihuha biri muri Espagne (niba aribyo koko) bihagarare kuko kwicinya icyara bakaryumaho bishobora kongerera ibibazo ku gihugu! Niba za ONG zatangiye gutanga amatangazo ,murumva ko nta kibazo kirimo?

Dukeneye amakuru y’impamo kuri iki kibazo n’iba hari n’imishyikirano irimo ikorwa ivugwe kuko si u Rwanda rwaba rubikoze rwonyine ariko impuha n’amagambo bihagarare!

Inkuru ya MUGARURA Alphonse

i Paris

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

JILL RUTAREMARA ARAKEMEZA KO JUSTUS MAJYAMBERE ATAFATIWE MURI USA ?

Leta z'ikinyoma ziragwira , Justus ntabwo telefoni ye irakira ngo abeshyuze ko atafashwe ko ari ikigali? Ese iyi leta ya Kagame ifata abanyarwanda nkibicucu koko cyangwa abana b'ibitambambuga!

Nyamara muroge magari amazi si yayandi, murimo mutereta muri USA ngo bamurekure ariko ntimuzi icyo mwakoreye PH Peter Erlinder! Tuzaba tureba!

Répondre
A

RDF Refutes Claims of Majyambere's Arrest

The Rwanda Defence Forces (RDF) has laughed off media reports that
United States authorities have arrested Major Justus
Majyambere, a Rwandan army officer who recently
travelled to the US on official duty but has since returned to Kigali.

Reports on some websites and blogs run by Rwandan exiles had
insinuated that Major Majyambere had been arrested by US authorities over indictments issued in 2008 by
a Spanish Judge, Fernando Andreu Merelles over alleged crimes committed in Rwanda after the 1994
genocide.

In February 2008, Fernando issued indictments against 40 Rwandan army officers on charges of mass
murder and crimes against humanity in the aftermath of the genocide. In an exclusive interview with Contact FM, Lieutenant Colonel Jill Rutaremara, the Defence and army spokesman said these are pure lies being
peddled by wrong elements living outside the country.

When contacted on phone, Majyambere, who was at his home here in Kigali, said he went to the US and
returned safely and had not been stopped by anyone while in Amsterdam, Detroit or Kansas.

In 2005, Fernando opened investigations based on what he claimed were complaints from
the families of six Spanish priests and three Spanish doctors who were reportedly killed in Rwanda.

Répondre
P

Ibinyoma bya Rutaremara n'abasangirankaba be turabimenyereye, ni kangahe barigisa abantu bagahakana ko batazi aho bafungiye nyuma induru yaba nyinshi bakazamwerekana.Ntagushidikanya
buriya uriya mwicanyi yarajariwe,ahumbwo nihashyirwemo ingufu na bariya 39 barimo na Kagame na bo batabwe muri yombi baryozwe ubugome bakoze batarayogoza u Rwanda.
Imana nihe buri wese umutima wicuza.

Répondre
M

Ariko se niba atari ikinyoma cya FPR Major Muzima amara icyumweru cyose avuye muri USA akabura téléphone yo kuvugiraho!

Kugirango twemere ko inkuru zirimo zitangazwa n'ibinyamakuru bya Espanye ari ibinyoma kuki uwo major Justus adashobora kubwira abanyarwanda ko ari mu gihugu? Bajya kumuvugira kubera iki? Ese kuki
iyi nkuru y'uko ari mu Rwanda itandikwa muri News times noneho ngo amahanga anamenye ko mu Rwanda barimo babeshyuza ibyo Espagne ivuga! Leta zikora kinyeshyamba ziragwira!

Répondre
P

Jules Rutaremara ni Bushishosi!! yivugiyeko mu Rwanda ntamategeko akora, ko hakora ubushishozi!! murubwo bushishozi rero no kubeshy aburya bibamo kuko ntategeko ribimuhanira!! Naho Majyambere
Justus! Major ubura telephone mobile, urunva ari major nyabaki!!!imishyikirano barimo si iyindi, ni iyo kureba uko muri USA bamutera urwingusho akiriyo, kubera ubwoba bafite ko yazavuga akari
imurore nashyika i madrid!

Mucunge abo 39 basigaye, naho Justus we yageze iyo ajya, abatagera ibwami babeshywa byinshi!!!!!

Répondre