Paul Kagame yavuze uko yibona ni uko abona abandi, wowe umubona ute ?
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi, Perezida Kagame yasubije itsinda ry’ibibazo ryitwa ‘Le Questionnaire de Proust’, aho yavugaga mu magambo make ku buryo atekereza, ibyo akunda, ibyo yanga n’uburyo abona abandi bantu n’isi muri rusange.
Urwo rutonde rwa Proust rugizwe n’ibibazo byinshi abongereza bakundaga kubazanya mu mpera z’ikinyejana cya 19. Umuntu yabazwaga ibyo bibazo na bagenzi be, maze bakamenya uko atekereza bahereye ku bisubizo yatanze. Umwanditsi w’umufaransa Marcel Proust yakundaga gusubiza ibyo bibazo cyane, ndetse byaje no kugaragara muri bimwe mu bitabo bye. Ibyo bibazo byaje gukoreshwa n’umunyamakuru Bernard Pivot mu kiganiro cye cyo kuri televiziyo cyitwaga ‘Apostrophes’, n'abandi banyamakuru bakazajya babikoresha babyitirira Proust.
Ibibazo bya Proust bikunze kubazwa abanyapolitiki, abahanzi, abanyamadini n'abandi bantu bakomeye ku isi. Dore uko Perezida Kagame yasubije ibibazo bya Proust yabazwaga na François Soudan, umunyamakuru ukomeye wa Jeune Afrique.
Ni ikihe kintu cy’ibanze kikuranga?
Perezida Kagame: Nemera inshigano zanjye kandi ndazubaha. Sinemera na rimwe ko hari umbwira uko nkwiye kwitwara cyangwa uko igihugu cyanjye gikwiye kwitwara. Munyubahe, nk’uko nanjye mbubaha.
Ni ikihe kintu cyiza kigushimisha ku wundi muntu, yaba umugabo cyangwa umugore?
Perezida Kagame: Ni uburyo yitwara.
Ni iki wanga?
Perezida Kagame: Nanga kutaba inyangamugayo.
Ni iyihe ndangagaciro yawe y’ibanze?
Perezida Kagame: Ubutabera.
Ni izihe ntege nke zawe?
Perezida Kagame: Ni iz’uko ntajya nemera ibyananiye (faiblesses/weaknesses).
Ni ikihe kintu wagezeho ubwawe cyagushimishije kurusha ibindi?
Perezida Kagame: Ni icy’uko nakomeje kuba uwo nari ndi we.
Kuri wowe, umunezero ni iki?
Perezida Kagame: Ni ukugera ku byo nifuza.
Naho ibyago ni iki kuri wowe?
Perezida Kagame: Ni Jenoside, uretse ko yo irenze ibyago.
Mu bundi buzima, wumva wakora uwuhe murimo?
Perezida Kagame: Naba umupilote w’indege cyangwa ingénieur. Icyo nakora cyose, mpfa kuba ndi mu mudendezo.
Ni ibihe bitabo uherutse gusoma?
Perezida Kagame: Naked Economics cya Charles Wheelan, na Competitive Strategy cya Michael Porter.
Ni uwuhe muntu ubona nk’intwari, wumva wakwigana?
Perezida Kagame: Ntawe mbona.
Ifunguro ukunda kurusha ayandi?
Perezida Kagame: Ntaryo. Mfungura bimwe n'ibyo abo turi kumwe bari gufungura.
Naho ikinyobwa ukunda kurusha ibindi?
Perezida Kagame: Amazi, icyayi. Divayi iyo bibaye ngombwa, nabwo kandi ni ugusomaho sinyinywa.
Ese iyo usomyeho urabyishimira?
Perezida Kagame: Reka da!
Urumva umeze ute muri aka kanya?
Perezida Kagame: Ndatuje. Mfite ubushake bwo gukora ngo nubake ejo hazaza. Mfite icyizere gifatika kandi gifite aho gishingiye ku hazaza h’igihugu cyanjye. Si icyizere cy’aho gusa, kuko nta wubaka adashyizeho ingufu za buri munsi.
Utekereza iki ku byo umaze kubazwa??
Perezida Kagame: Yewe, n’ubundi sinkunda kuvuga ku binyerekeye.
[ NDL: Nyuma y'ibisubizo Paul Kagame yahaye uyu munyamakuru by'uko abona abandi nawe ubwe , wowe umubona ute ? ushaka gusubiza akande aha munsi handitse commentaire, nyuma yandike izina yiyitirira , ashake na mail yishakiye, nyuma y'iminota 5 agaruke kuri uru rubuga arabona ibyo yanditse iburyo ahana hejuru, nibyo abandi banditse, Dussangire ijambo!!]
Olivier NTAGANZWA (Source : igihe )