IMPURUZA : Abaturage bafite inshingano yo gusuzugura amategeko n’amabwiriza abangamiye uburenganzira-shingiro bwabo. Padiri Thomas Nahimana.
Source: Leprophete
Maze gusoma « ITANGAZO » ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza (Bugarama-Cyangugu), MUKAMANA Esperance, ryashyizweho umukono taliki ya 27/12/2011, naguye mu kantu numva umutimanama utanyemerera gukomeza guceceka ! Ndagira ngo mfatanye n’abasomyi ba Leprophete.fr dusuzume AKARENGANE karenze urugero Abaturarwanda bakomeje kugirirwa n’Ubutegetsi kandi dusabe ko imigenzereze mibi nk’iyi yakosorwa.
- Si itangazo risanzwe ni « Amabwiriza ».
Iki kintu (acte juridique) Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza yise ITANGAZO, mu by’ukuri si itangazo risanzwe nk’irimenyesha abaturage umunsi w’inama, umupira w’amaguru,… Ni inyandiko y’ubutegetsi ishyiraho amabwiriza : mu rurimi rw’igifaransa bayita « Arreté ». Ayo mabwiriza agomba gukurikizwa n’abaturage bose batuye umurenge. Amabwiriza ni inyito ihabwa « amategeko » atangwa n’abayobozi b’igihugu , ariko adaturutse mu Nteko nshingamategeko, muri Perezidansi cyangwa mu biro bya Minisitiri w’intebe.
Aya mabwiriza yatanzwe n’uyu muyobozi w’Umurenge wa Muganza arasobanutse neza : « Nta muntu wemerewe guca ibigori bibisi mu murima (we !) agamije kubigurisha cyangwa kubyotsa ». Umuntu yakwibaza niba uwabica agamije kubiteka we ataba anyuranyije n’iri bwiriza !
Icyerekana ko amagambo y’iri tangazo atari inama Umuyobozi agira abaturage ahubwo akaba ari amategeko abahaye ni uko « rigena n’ibihano » bizahabwa uzanyuranya n’ayo mategeko :
« Umuntu uzafatwa atwaye, yagurishije cyangwa yaguze ibigori azacibwa ihazabu ku buryo bukurikira » : amafaranga 20 000 ku wabigurishije ; 10.000 k'ubitwaye ; igare cyangwa imodoka bizafatwa nabyo bizacibwa amande !
Ingingo y’ingenzi iri BWIRIZA rigamije gutambutsa :
Ubutumwa bw’ingenzi bw’iri bwiriza bugaragarira muri iyi ngingo isoza : « Buri wese arasabwa gusarura hakurikijwe amategeko » ! Ibi biragaragaza neza ko hariho « amategeko » yaturutse mu nzego zo hejuru , mu butegetsi bw’igihugu (Perezidansi, Inteko Nshingamategeko, Minisitiri w’Intebe) abuza abaturage gusarura imyaka bihingiye mu mirima yabo, noneho iri bwiriza ry’umuyobozi w’umurenge rikaba rije rigamije gushyira ayo mategeko mu bikorwa !! Ikibazo gikomeye ni aha kiri !
Ntabwo ari Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza bwashatse kwitangira aya mabwiriza ku bwende, ahubwo ni gahunda rusange y’ubutegetsi bw’Igihugu! Ni ukuvuga ko aya mabwiriza atangwa mu Mirenge yose y’igihugu.
2. Leta y’u Rwanda iratandukira ku buryo bubangamiye uburenganzira-shingiro bw’abaturage.
Iri bwiriza ry’umuyobozi w’umurenge wa Muganza, rishyize ahagaragara ukuntu abaturarwanda bagowe, bagashyirirwaho amategeko agamije kubapyinagaza ndetse no kubatsemba mu cyayenge (crime contre la population) binyuze mu nzira yo KUBICISHA INZARA.
Twibuke ko guhera mu mwaka ushize, mu buryo bw’ubuhubutsi butangaje ariko cyane cyane hagamijwe kubungabunga inyungu z’ubucuruzi bw’Agatsiko kari ku butegetsi , Leta y’u Rwanda yahatiye abenegihugu ba buri Karere guhinga igihingwa kimwe gusa (monoculture). Ngo ibyo bikaba bigamije « guhingira amasoko». Iyi ntego ubwayo ntiyari mbi ariko ifite inenge zikomeye kandi zisenya :
(1) Ko Leta y'u Rwanda izi neza ko abaturage barenze 90 % batunzwe n’imyaka bahinga mu turima twabo tutanahagije, irabona abahinze ibigori gusa bazatungwa n’iki mu gihe hashyizweho amategeko ababuza kubica igihe bashonje bakeneye kurya ?
(2)Ayo masoko ashyirwa imbere tuzi ibanga ryayo : ntashyize imbere inyungu z’umuturage ahubwo agamije kurya imitsi ya rubanda gusa ! Koko rero bimaze kugaragara ko ibyo abaturage bahinze bisarurwa hanyuma bikagurwa n’agatsiko k’abacuruzi bake bafitanye ibanga n’Agatsiko kari ku butegetsi ! Abo nibo bashyiraho ibiciro bishakiye bigamije kugura imyaka y’umuturage ku giciro gito cyane kugira ngo bazironkere inyungu zihanitse ku masoko yo mu gihugu no ku masoko mpuzamahanga !
Abitwa Intumwa za rubanda bakagombye kwamagana iyo « corruption organisée », ntacyo bibabwiye ahubwo bashishikariye gusaba ko imishahara yabo (yari isanzwe ari agatangaza ugereranije n’ubushobozi buke bw’umutungo w’u Rwanda!) yakongerwa mu gihe rubanda yo noneho yabujijwe no kurya utugori yagokeye ! Kuri bo wagirango « principe de proportionalité » ntibaho cyangwa ntacyo ibabwiye ! Ubwo se mumaze iki ? Ubutabera n’imibereho myiza mushakira rubanda biri he ? Ikimwaro nticyica !
3. Dore ingingo ikwiye kumvikana neza :
(1) Amategeko abangamiye inyungu rusange za rubanda si amategeko akwiye kwemerwa no kubahirizwa ! Leta y’u Rwanda nta burenganzira ifite bwo kwambura abaturage imitungo yabo (propriété privée) nta mpamvu ifitiye benshi akamaro iriho kandi batabanje guhabwa ingurane ikwiye . Nta burenganzira na buke Leta ifite bwo gutegeka umuturage KWICWA n’inzara imubuza gusarura imyaka yihingiye mu isambu ye.
Leta ikora ibyo niyo bita « Etat-voyou », ni Leta idakurikiza amategeko mazima abaturage bibonamo ahubwo yo igahitamo kugendera ku myitwarire mibi ya kinyeshyamba ! Bene iyo Leta nta gaciro abaturage n’amahanga bakwiye kuyiha.
(2) Niba u Rwanda rwarahindutse igihugu kigendera ku matwara ya Gikomunisiti, aho nta muturage ukigira umutungo we bwite (propriété privée) bigomba gutangazwa abantu bose bakabimenya. Kandi biramutse ariko bimeze, ubwo Leta y’u Rwanda na yo yaba ifite inshingano yo guha abaturage bose ikibatunga kugira ngo bakunde bemere ko Leta ari yo igena uko bahinga, uko basarura n’uko bagurisha imyaka yeze, uko barongora n’uko barongorwa , uko baryama n’uko basinzira !!!
Uko tubizi , Leta y’u Rwanda ntitunze abaturage ahubwo imenyereye kubambura utwabo! Nimenye rero ko kubategeka kwicwa n’inzara nta muntu muzima ukwiye kubishyigikira! Ahubwo abantu bose batakwanga ngo bamaganire kure iyo gahunda mbisha yo gucuza abaturage uburenganzira ku mutungo wabo baba baciye ukubiri n’inshingano ikomeye ijyanye n’uburenganzira umuntu wese avukana bwo kurwanya AKARENGANE kamugiriwe cyangwa akagiriwe abandi (La résistance contre l’oppression est un droit naturel et imprescriptible: cf. DDHC de 1789, art.2)
Umwanzuro
(1)Iyo abaturage batewe n’umwanzi uturutse hanze, Leta yabo ntishobore kubarwanaho (protéger), ubwo ntacyo baba bagipfana n’iyo Leta; ntabwo bagomba kongera kuyumvira(obéissance)!
(2)Noneho rero iyo bibaye agahomamunwa, Leta ishinzwe kurengera abaturage akaba ariyo igaruka ikabashora mu rupfu mu buryo ubwo aribwo bwose (harimo no gushaka kubicisha inzara!), iyo Leta iba ihindutse UMWANZI w’abaturage! Icyo gihe abaturage bagomba guhaguruka bakayikuraho byaba ngombwa bagafata intwaro bakayirwanya!
Ndabona ariho Leta y’u Rwanda igeze! Abaturage ikomeje kwicisha inzara n'akarengane k'ubwoko bwose nko kwamburwa amasambu, gusenyerwa amazu, kwirukanwa mu mugi wa Kigali, guhomberezwa ubucuruzi, kwimwa buruse, gufungwa no kurigiswa hato na hato, kwicirwa abana ku Kirwa cya Iwawa ...baramutse bahagurutse bakayivumburaho bagamije kuyihirika nanjye naba uwa mbere mu kubaha umugisha!
Imana ibarizwa ku ruhande rw'abazira akarengane!
Padiri Thomas Nahimana.
Master en Droit
Nawe isomere iryo "TANGAZO" hasi aha:
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fib69fb90ae7e1dd6d%2F1325774783%2Fstd%2Fimage.jpg)