Imishyikirano y'Amerika n'Abatalibani yagombye kubera ikitegererezo Leta ya Paul Kagame !

Publié le par veritas

Talibans.pngIntambara irasenya ntiyubaka kandi ukwanga atiretse agira ati « Ngwino turwane « ! Kuva Amerika yatangira guhangana n’abatalibani mu mwaka w’2001,isi yose yumvishijwe ko abo batalibani ari abantu babi bameze nka shitani ko ndetse ntawakumvikana nabo ahubwo ko bagomba kurimburwa , none urugiye kera ruhinyuza intwari, Amerika yiyemeje kwicarana nabo, bagashyikirana  bagashyira intwaro hasi.

 

N’iwacu mu Rwanda ngirango niko byagombye kugenda, hari umutwe witwa FDLR wavutse nyuma ya jenoside mu Rwanda. Nta kindi leta y’u Rwanda yakoze uretse kumvisha amahanga n’abanyarwanda ko FDLR atari abantu ahubwo ari inyamaswa ko bagomba kurimburwa. Amahanga yarahuruye sinakubwira aza kurwanya uwo mutwe ,hakorwa amaraporo ahoraho ,agaragaza abantu ngo bafasha uwo mutwe, nyamara biranga bikaba iby’ubusa kuko uwo mutwe ukomeza ukabaho ; kuba Amerika itinyutse kurebana mu maso n’abatalibani kandi bizwi neza ko Amerika ari igihangange ku isi birerekana ko urugamba atari ukugira intwaro zikomeye gusa; bityo ubuhangange n’intwaro zikomeye leta ya kigali ikomeza gushakisha ntibyagombye kuba urwitwazo kuri Leta y’u Rwanda ngo ireke gushyikirana na FDLR maze intambara igahagarara cyane ko abapfa bose ari abana b’u Rwanda ; kiretse rero niba ari yamayeri yakunze kuvugwa y’uko FDLR itabaho ko ahubwo ari leta y’u Rwanda ihimba imitwe y’abarwanyi muri Congo kugirango u Rwanda rukomeze gusahura amabuye ya Congo !

 

Kuri iyi nkuru rero y’abatalibani n’abanyamerika ni uko intumwa z’Abanyamerika n’abahagarariye Abatalibani bari guhurira muri Quatar mu rwego rwo gutangira kugirana nabo amasezerano y’amahoro.Izi mpande zombi zikaba zishaka kugirana umubano ushingiye ku cyizere nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahoze bakuriye Abatalibani.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bivuga ko kuri iki cyumweru aribwo i Quatar hatangiye ibiganiro bigamije amasezerano y’amahoro ya Afghanistan. Aya makuru akaba yemejwe n’umwe mu bakuru b’idini uba uzwi nka ‘mawlavi’, Qalamuddin, wahoze ari mu bakuriye igipolisi ku butegetsi bw’abatalibani kuva mu 1996 kugeza muri 2001.

Itsinda ry’abatalibani riri mu mishyikirano rigizwe n’uwahoze ari ambasaderi wa Afghanistan muri Arabia Soudite, Shahabuddin Delawar, uwari minisitiri w’ubuzima Sher Mohammad Abaas Stanikzai, Mohammad Tayeb Agha na Aziz-Ul Rahman, wahoze ari umudipolomate i Dubai nkuko uyu munyedini abitangaza. “Imishyikirano nyirinyirizina ntiratangira. Impande zombie ziracyari gushakisha uko zagirirana ikizere, ibyo bikaba bizafata igihe kitari gito” nk’uko byavuzwe na Mawlavi Qalamuddin, washyizweho na perezida Hamid Karzaï.


Abatalibani bakaba basaba ko mbere y’ubwumvikane ubwo aribwo bwose, hagomba hagomba kubanza kurekurwa Abatalibani bagiye  muri gereza ya Guantanamo muri Cuba, naho Amerika yo ikifuza ko babanza kureka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mbere yo kugirana ubwumvikane.


Pakistan ihora ishinjwa na Afghanistan kuba intambamyi y’amahoro ya Afghanistan, yagaragaje ko ishishikajwe n’aya masezerano, kuko ariho ikipe y’abatalibani yahagurukiye yerekeza i Quatar. Mu bizaganirwaho n’impande zombi ngo ahanini akaba ari ukureba icyakorwa mu guhashya iterabwoba, ahanini hifashishwa igihugu gituranyi cya Pakistan.


Pakistan nayo ikaba yaremeye kugirana imishyikirano na Afghanistan kubijyanye n’abatalibani, ibiganiro byari byarahagaritswe biturutse ku iyicwa ry’intumwa ya perezida Hamid Karzai mu kwa cyenda k’umwaka ushize, yishwe n’umwiyahuzi wari watumwe n’abakuriye umutwe w’Abatalibani. Abatalibani bakaba barirukanywe n’Abanyamerika bafatanyije n’ibihugu by’amahanga mu mwaka wa 2001, ku butegetsi bari bafite kuva mu 1996, kuri ubu bakaba bamaze imyaka 10 barwanya mu buryo bwa kinyeshyamba, ingabo z’amahanga ziri muri Afghanistan. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere akaba aribwo batangaje icyifuzo cyabo cyo gufungura ibiro muri Quatar byo kugiraniramo ibiganiro by’amahoro na Amerika.


Iyi ntambara y’abatalibani ikaba imaze kuzengereza ibihugu by’amahanga kuburyo igihugu cy’Ubufaransa kiyemeje kuzakurayo ingabo zacyo bitarenze umwaka w’2013 kandi na Amerika nayo ikaba iteganya gukurayo ingabo zayo vuba , uko ibintu bimeze rero birasaba ko habaho kumwikana n’abatalibani kuko izo ngabo z’amahanga nizimara kugenda abatalibani bashobora kuzasubirana ubutegetsi kungufu muri kiriya gihugu bikaba bitera impungenge abanyamerika n’ingabo z’amahanga ko abatalibani basubiranye ubutegetsi ntabwumvikane bafitanye nabo baba bacitse muri kariya karere k’isi.

 

 Veritas

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article