Ikiganiro mpaka ku ijwi rya Rubanda :Ntabwo ushobora kumbuza kuvuga ndi mu Rwanda ngo ningera no hanze yarwo ushake kuncecekesha ! Padiri Thomas

Publié le par veritas

Iburyo Bwana Justin Bahunga. I bumoso Padiri Thomas Nahimana.

 

Iki Kiganiro mpaka cyari gishyushye. Nyuma y'abatumirwa aribo Padiri Thomas na Bwana Justin Bahunga, abandi banyarwanda baba mu bihugu binyuranye babajije ibibazo banatanga ibitekerezo byabo. Havuzwe byinshi ariko ikibazo cyafashe umwanya muremure ni icyerekeye  Kayumba Nyamwasa n'abandi bakoze ubwicanyi , baba Interahamwe zo muri Hutu-Power cyangwa  se Abatutsi bicanye mu rwego rwa FPR-Inkotanyi!

 

Ikibazo cyari iki ngiki : Ese umuntu w'umwicanyi uzwi na bose, ushakishwa n'Inkinko mpuzamahanga, kandi na we akaba abyiyemerera ko yicanye,  afite uburenganzira bwo kujya imbere y'abaturage yiciye ngo ngaha ashinze ishyaka agiye gukora politiki ? 

 

Kanda kuri iyo link nawe wiyumvire icyo kiganiro. Niba udashaka kumva ibiganiro byakibanjirije , Ikiganiro cyaje kuvamo impaka gihera ku  ISAHA YA 2:15.


http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-mbere-16042012-saa-1800-london-saa-1900-kigali

 

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article