ICYO PADIRI EUGENE DUSABIREMA YITA "KUBANGAMIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA" GITEYE AGAHINDA ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

A.EugèneNzinduwe no kugira icyo mvuga ku Kiganiro ikinyamakuru Igihe.com gikorera Leta ya FPR-Inkotanyi cyagiranye n’umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu witwa Dusabirema Eugène, kigasohoka ku taliki ya 16/04/2012. Impamvu intera kugira icyo mvuga kuri icyo kiganiro ni uko njyewe ubwanjye na Padiri Fortunatus Rudakemwa, twongeye gushyirwa mu majwi ngo kubera inyandiko yitwa« Gutabaza : Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana ashenye Diyosezi ya Cyangugu burundu » ! 

Reka tubwire abatwumva ko iyo nyandiko-nyirabayazana atari twe twayanditse, yewe nta n’ubwo yatangajwe mu kinyamakuru cyacu ! Iki kibazo bakidutereyemo bate ? Ko bisa n’ubushotoranyi, hagamijwe iki ? Kubera ko icyo Padiri Eugène Dusabirema adushakaho tutarakimenya neza, bibaye ngombwa ko twasesengura tukamenya aho « uku kubura imirwano » guturutse n’aho ibintu bigana !

1.Ikibazo gihatse ibindi

 

Tutabiciye ku ruhande, ntawe uyobewe ko icyaha gihoraho cya Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa ari ukuba BARATINYUTSE gushinga ikinyamakuru cyitwa Leprophete-Umuhanuzi giha ijambo Abanyarwanda bose bapfukiranywe kugira ngo bavuge akababaro kabo kandi bagaragaze ibitekerezo n’ibyifuzo bafite. Ni uburenganzira bwabo. Reka twibutse na none ko kuva icyo kinyamakuru cyatangira, le 01/1/2011, ntako Leta ya FPR itagize kugira ngo ikiburizemo, ntacyo itakoze ngo idufunge umunwa, ngo kubera ko « dutangaza impuha zihungabanya Ubumwe bw’Abanyarwanda ».

 

Iyi mvugo ya « Leta yiyita iy’ubumwe (!) », turayimenyereye . Nta we utazi uko Leta iri i Kigali yitwaza idéologie ya nyirarureshwa yise iy’« Ubumwe bw’Abanyarwanda » kugira ngo ishyireho ibikangisho bigamije mu by’ukuri gucecekesha burundu Umunyarwanda wese ushobora kunenga AKARENGANE karenze igipimo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwahaye intebe mu Rwanda guhera mu w’1994. Ibyo bikangisho bigaragarira mu BIREGO nka biriya bahora bagereka ku muturage wese ubajije ikibazo cyangwa utinyutse kuvuga ibintu uko abibona : ahita ahamwa n’icyaha cyo kugira ingengabitekerezio ya jenoside no guhungabanya Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubwo gereza ikaba iramubonye, iyo agize amahirwe ntakatwe ijosi uwo munsi !

 

Ariko noneho AGASHYA k’Igihe.com ni uko iki kinyamakuru kitugaragarije umwe mu bapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu wiyemeje gutafa iyo idéologie ya FPR-Inkotanyi akayigira iye izuba riva, ndetse akaba yumva rwose bimuha ububasha bwo kujya mu binyamakuru bivugira Leta agakanga Padiri Thomas na Fortunatus agamije kubafunga umunwa bidasubirwaho ! Ngaho rero nakenyere akomeze tujye mu biganiro, ukuri kujye ahabona, ikinyoma nacyo gikubitirwe ahakubuye .Ikibazo nyamukuru ni iki : Ni iki gihishe inyuma y’ubu butumwa bw’igitaraganya Padiri Eugène Dusabirema yahawe na FPR-Inkotanyi ?

 

2. Leprophete.fr ntaho ihuriye na Veritasinfo.fr

 

Ndongera kwibutsa ku mugaragaro ko ikinyamakuru Leprophete-Umuhanuzi twashinze kandi duhagarariye ntaho gihuriye n’ikindi kinyamakuru cyigenga cyitwa Veritasinfo.fr. Ibyo Veritasinfo itangaza niyo bireba, ntabwo bigomba kugerekwa kuri leprophete.fr cyangwa ngo byitirirwe Padiri Thomas na Fortunatus. Kuvuga ngo izo mbuga zombi « zikunze gukorana », ntitwumva neza icyo bishaka kuvuga  n’icyo bigambiriye ? Ni nk’uko wavuga ko dukorana na Igihe.com kubera ko rimwe na rimwe ducisha ku rubuga rwacu inyandiko basohoye ku rwabo ! Nongere mbisubiremo bwa nyuma, nta masezerano yo gufatanya Leprophete.fr yagiranye n’urwo rubuga rwa Veritasinfo.fr, ubwo rero uturusha kubimenya azabisobanurire Abanyarwanda.

 

Muri make umuntu yakwibaza impamvu padiri Eugène Dusabirema n’Igihe.com bifuje gushyira abapadiri ba Leprophete mu mpaka zitabareba. Ntawe utazi ko abo bapadiri badatuye muri diyosezi ya Cyangugu nk’uko na padiri Eugène abyibutsa, bityo bakaba batajya mu nama z’abapadiri ba Diyosezi. Abatabizi nibamenye ko nta na Raporo y’inama za Diyosezi Cyangugu twohererezwa, kandi ubundi ari n’uburenganzira bwacu ! None se Abapadiri ba Leprophete, padiri Eugène yabatumwe na nde ? Na none ariko, kubera izi mpaka , byatumye tunyarukira kuri Veritasinfo.fr tujya gusoma iyo nkuru igiye kubera bamwe agatareranzamba ! Padiri Eugène se yaba yadukwegeye mu bitatureba ari nk'uburyo bwo kutubaza icyo dutekereza ku bivugwa muri iriya nkuru ? Birashoboka kandi ntayobewe ko turi Abataripfana !


3. Imvugo ya padiri Eugène dusabirema ifite aho ikomoka


 
 

Padiri Eugène Dusabirema ni umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu natwe dukomokamo. Twarabanye mu Seminari nkuru, twarakoranye muri Diyosezi ya Cyangugu nk'abapadiri . Muri make turaziranye bihagije!


Tutiriwe tuzikura amateka atari ngombwa, Padiri Eugène azwi nk’UMUHUTU w’umunyabwoba rurindi, ariko rero ni mu gihe, « ntawe utinya ijoro, atinya icyo barihuriyemo ». Umuryango we wahuye n’aka kaga kagwiriye igihugu cyacu. Eugène Dusabirema ubwe yateshejwe umutwe biratinda guhera akiri umufaratiri. Kuba ageze iki gihe atarafungwa abikesha « ubuhanga (Science) bwo gucangacanga kugira ngo umuntu aramuke » we wenyine afitiye ibanga ! Si ibyo gusa. Se umubyara yafunzwe na FPR akatirwa urwa burundu cyangwa se urwo gupfa (simbyibuka neza); kuba uwo mubyeyi agihumeka ni ubushake bw’Imana gusa.


Uwo muryango ariko wahuye n’akaga kadasanzwe ubwo murumuna wa padiri Eugène Dusabirema witwa Pascal Ntiharabayo yihinduraga UMUMOTSI W’IKIRENGA wa FPR-Inkotanyi, maze kugira ngo yemerwe muri rya shyaka rya politiki ry’akataraboneka ryiyita « Umuryango w’Abanyarwanda », yerekana ubutwari bw'igikenya mu GUSHINJA JENOSIDE imbere y’inkiko uwo musaza wagushije ishyano umunsi amubyara ! Ababizi neza ndetse na padiri Eugène arimo, bahamya ko Pascal Ntiharabayo yashinje ise ibinyoma, ko mu by’ukuri FPR yageje uwo musore mu bwonko akaba asigaye ari IGIHUNDA, iki gihuhwa n’umuyaga ! Ibyo byabaye ku batari bake, si igitangaza ! Ibyo Pascal Ntiharabayo uwo yirirwaga yandika kuri Interneti, kuva Leprophete.fr yashingwa, yibasira abapadiri Murengerantwari, Nahimana na Rudakemwa, abatuka ngo ni ba « Nostaligiques ba Parmehutu », ntawakwirirwa abirondora, byaba birebire ! Nanone kandi mumenye neza ko, byaba gushinja se umubyara, byaba gutuka abo bapadiri, Pascal Ntiharabayo yabikoraga kugira ngo arebe ko FPR yamuha akanya mu kazi, no kuri twa duhera tugororerwa Ingambanyi ! Ibyo twari twarabyakiriye, ndetse muri iyi minsi yasaga n'uwaduhaye agahenge ! Gusa twari twarizeye ko Padiri Eugène we ari mutaraga…ko yenda uwo musaza azaririra kuri padiri ! None se padiri Eugène yaba agiye kumera nka murumuna we ?


 

Ubwo uyu mupadiri afashe mikoro, AGATINYUKA kuvugira ku mugaragaro (kandi ubundi atabimenyereye !) mumwitege : niba atavugishwa n’ UBWOBA , afiteUTUNYUNGU TWE BWITE ariho yiruka inyuma! Ndamwibuka : Padiri Eugène Dusabirema, ukuntu yakundaga gucira abandi bapadiri umugani wa kinyarwanda uvuga ngo « Umusonga w’undi ntukubuza gusinzira »! None dore ageze aho yita abatinyuka guhara amagara yabo bamagana akarengane rubanda igirirwa ngo barandika IMPUHA (zihuye n’ukuri !) ziteranya abantu !


Niko se Padiri Eugène, Umurenge wa Muganza ntuhana urubibi na paruwasi Mibirizi ubereye Padiri Mukuru ? Ko abaturage baranduriwa imyaka, bagakubitwa, bakicishwa inzara, bakaryamishwa hasi mu kiziba bareba mu zuba, kuva mu gitondo kugera ku mugoroba, ubwo nibwo bumwe bw’Abanyarwanda ukotanira ?Wowe se ubamariye iki ? Abasenyerwa amazu, abakonwa nk’amatungo, abamburwa amasambu yabo, abambuwe imirima yabo y’imiceri bagokeye ikigarurirwa n’Inkokobotsi ziturutse i Kantarange….wabavugiye mu yahe magambo ko witwa Umushumba ? Kubasonga mu gihe bicishwa inzara, maze aho kubashakira imfashanyo y’ibiribwa, ugashuka Musenyeri ngo akore gikotanyi ace abakristu miliyoni 60 yiyubakire inzu i Kamembe ! Ayo makoro arenze ubushobozi bwabo seni cyo kiguzi cyubaka  Ubumwe bw’Abanyarwanda ?


 

4. Politiki y’ikinyoma no gucabiranya ya FPR padiri Eugène Dusabirema ayigize iye, nta garuriro !


 
 

(1)Padiri Eugène uragira uti « Buri Paruwasi igize Diyoseze ya Cyangugu yasabwe kugira icyo yiyemeza cyangwa se umusanzu yatanga », ndetse ahandi ubyita « actions » , ni ukuvuga Imigabane, mbese aya si amagambo akoreshwa iyo abantu biyemeje kugira uruhare mu ishoramari muri Société cyangwa Entreprise zibyara inyungu ! Muri make Diyosezi, paruwasi, komisiyo za Diyosezi n’imiryango ya Agisiyo Gatolika ubihinduye « sociétés zibyara inyungu », ndakubeshyeye se ?


Ikibazo : Ubwo se abakritsu bawe bo  ubabona ute ?


 

Igisubizo Nk’abagomba gutanga amafaranga, uko babayeho ntibindeba !


 

Yego ga rero Mushumba ushagawe! Inyigisho zerekeye Kiliziya (Ecclesiologie na Pastorale) ziteye zitya wazigiye mu yihe Seminari ? Simvuze ko Diyosezi cyangwa Paruwasi zidakenera amafaranga kugira ngo n’iyogezabutumwa rishobore gukorwa ! Gusa rero Inzira ushaka kunyuzamo Diyosezi mu gushaka ayo mafaranga uyitondere ! Icyakora hari umuntu umwe nzi mwumva ibintu kimwe : ni Minisitiri wa FPR ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu witwa James Musoni, wa wundi wumva ko Abaturage nta kandi gaciro bagira uretse kuba Inka zikamwa, na we si ukwongera imisoro n’amakoro ya hato na hato, abaturage batamenyera irengero : Ng’uwo Umurenge Sako, ng’iyo Mwarimu Sako, ngabo abarasorera imirima yabo bwite, ngabo abamburwa ibibanza i Kigali……hasigaye ko Abanyarwanda bategekwa gusorera imyenda umuntu yambaye n'umusatsi afite ku mutwe !  Ndabona yaraguhuguye uracengerwa, songa mbele !


 

(2)Uvuga ko abo bakristu bagomba « kwiyemeza », kandi nyamara ukongeraho ko mwabyigiye mu nama y’abapadiri gusa bikaba bitarabwirwa abakirisitu…, kandi ntibibabuze gutegeka amamiliyoni buri paruwasi (cg Komisiyo) igomba gutanga (hagati ya 10 000 000fr na 500 000fr, buri yose)  : ubwo se barasabwakwiyemeza cyangwa bazemezwa ku ngufu nibiba ngombwa hitabazwe na LOCAL DEFENSE FORCES, ko mbona imikorere ushaka gutiza Kiliziya yawe ntaho igitaniye n’imikorere mibisha ya Mayor!


Ariko se rwose muvandimwe padiri Eugène, ubwo koko uyobewe uko abo bakristu ushaka guca amafaranga angana atyo babayeho ? N’ituro rya 300fr ku mwaka bayabona zahize, miliyoni 60 urahamya ko bazayaguha utabahase IKIBOKO nka Esperance Mukamana, ugiye kumarira ku icumu abaturage b’umurenge wa Muganza ? Nk’abahinze ibigori gusa nabyo bikisarurirwa n’Abanyendanini ba FPR, ayo mafaranga bazayagukurira he ? Mbwira ko bitandeba, kuko umusonga w’undi utakubuza gusinzira, si kweli ?


(3) Uragira uti «  Naho ubundi ku bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo(wa Diyosezi) numva ntacyo namushinja (Padiri Evariste) , kandi nta n’undi ukimushinja muri Diyosezi uretse izo mbuga za internet zonyine nazo zidakorera mu Rwanda, zikunze akenshi gutangaza ibihuha bigamije amatiku mu Banyarwanda ».

 

None se ko wumva nta wundi ugira icyo ashinja iyo ntangarugero yawe mu bucungamari, ariwe Padiri Evariste Nambaje, uretse nyine izo mbuga za Internet nazo zikorera hanze y’igihugu, watubwira uko izo mbuga zahawe icyicaro gihoraho mu nama y’abapadiri ba Cyangugu ? Uwanditse iriya nkuru wita IMPUHA nyamara ukongera ukemeza ko ibyo ivuga bihuye 100% n’ibyavugiwe mu nama y'abapadiri warimo, we si umuntu ? Ese ubwiwe n'iki ko atari benshi  batemera umurongo mutindi ushaka gushoramo Diyosezi yabo ? Ese na ka Logique wigeze kwiga kera nako bakagusibye mu mutwe ? Padiri Eugène we, kubeshya bisaba ubwenge bwinshi, biragaragara ko ubwo ufite budahagije. Jya wicecekera , ukomeze ukorere mu kinyegero nk'uko bisanzwe ,  ureke kwiha amenyo y'abasetsi bigeze aho !


Umwanzuro


 
 

Nemera ndashidikanya ko utorewe kuba umwepiskopi wa Kiliziya gatolika ahabwa n’ingabire nyinshi zijyanye n’ubwo butumwa butoroshye. Muri izo ngabire, iy’UBUSHISHOZI ni inkingi UBUBASHA bw’Umwepiskopi bwubakiyeho. Musenyeri Bimenyimana, umushumba wa Diyosezi yacu ya Cyangugu, arugarijwe kandi akwiye gusabirwa. Birashoboka ko diyosezi ya Cyangugu yaba ifite ibibazo by’umutungo, si igitangaza. N’andi madiyosezi arabifite. Gusa nihashakwe « inzira zishobotse kandi zidasenya Kiliziya» zo gukemura icyo kibazo ! Uwabisuzuma neza yasanga ko Musenyeri niyishinga imigambi itamurikiwe n’Ivanjiri y’ABUCURUZI BABUVUKANYE nka padiri Eugène Dusabirema n’abo bafatanyije muri iyi GAHUNDA yabo isa n’iyo gucuruza inzego bwite za Kiliziya,   Diyosezi ya Cyangugu barayihindura ishami rya FPR-Inkotanyi, dore ko yo isazanye uburambe mu guca imisoro n’amakoro ititaye ku bukene n’ububabare bw’abaturage ! « Inkotsa iravuga, bati dore kanwa kabi ….! »


 

Reka nsoze nibutsa ko ndi umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, ko nanjye nyikunda nk’abandi, kandi ko mpora nyifuriza ibyiza gusa, mpereye ku Mushumba wacu Yohani Damaseni Bimenyimana n’abakristu bose dufatanyije gushakisha inzira y’ijuru. Iyo mbyibutse ndasenga, nkabasabira mwese ikintu kimwe gusa : kubaho mu « Bwigenge bw’abana b’Imana » ! Yezu ati, «  Muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe KWIGENGA ».(Yh 8,32).


 

Pasika nziza kuri twese.


Padiri Thomas Nahimana

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D
PADIRI THOMAS, UMUNTU UKWIKOREREZA SINZI ICYO ABA ASHAKA PE, JYEWE IMANA IZANDINDE KUGIRANA IKIBAZO NAWE! ARIKO SE NZABIHUNGIRA HEHE KO NDI UMUTUTSI KANDI IBYO BIKABA ARI ICYAHA GIKOMEYE CYANE KURI<br /> WOWE?
Répondre