Ibikorwa byo kwihesha agaciro bya paul Kagame bikwiye kwitwa "Ikiburazina" !

Publié le par veritas

Karame arashajeNyuma ya za sms yadidibuje aganyira mugenzi we Museveni kubera urubwa rumuriho ku bw'ibibazo yakuruye muri Kongo, afande Kagame yiniguye imbere y'abanyamakuru maze avuga akamuri ku mutima. Nk'uko byari byitezwe n'abamuzi, Kagame yahakanye ko nta ruhare afite mu mvururu z'agatsiko ka Ntaganda uyu wigumuye ku butegetsi bw'i Kinshasa. Yongeyeho ndetse ko atumva igituma agomba guhora abazwa ibibazo bya Kongo... Ariko ye! Uku kwirengagiza bakwita iki koko?

 

Uretse abazungu ahora abeshya, abandi banyafurika batuye mu karere k'ibiyaga bigari bazi neza ko ingabo za Kagame (n'abacanshuro ahemba) aribo buri gihe bakurura imvururu mu ntara ya Kivu muri Kongo. Umukino we w'ikinyoma wahereye muri 1996 ubwo yashoreraga Kabila agiye kumwimika I Kinshasa barenze imirambo y'ibihumbi 300 by'abanyarwanda barasiwe mu mashyamba ya Kongo nyine. Icyo gihe uwari prezida w'u Rwanda n'umwungirije (vice-président), umwe yemeraga ko ingabo ziri muri Kongo undi ati reka da, baratubesheyera!

 

Kera kabaye Kagame ati: “impunzi nitwe twazicyuye izagombaga kuraswa turazirasa”. Bamubwiye bati hari ibikorwa bya jenoside wakoreye muri ubwo bwicanyi wigamba, ati “isi inshakaho iki?”. Ibyo ariko ntibyamubuza gushyira mu kagozi umucanshuro we Nkunda n'ubu utinyagambura i Kigali. Nguwo Kagame wacu! Guhemuka (no kwica) yarangiza agacabiranya. Si abanyekongo gusa kandi... Barihe Intare batinya? Barihe ba Ruta Shabani, ba Ndugute, ba Muvunanyambo, ba Sendashonga, n'abandi ubu ataremera ko yahitanye?

 

Umwami Kigeli niwe uherutse kuvuga ko ibikorwa n'ubutegetsi bya Kagame ari ikiburazina. Ubu se ushobora ute gusobanura ko uje kurenganura abatutsi ndetse ukiyita umukiza wabo (guhagarika jenoside) kandi ugera hirya ukabiyama ubasaba gusubiza amarangamutima mu kabati? Ikiburazina. Uti Fpr ntiyari igamije kubatabara kuko itari Croix-rouge! Ikiburazina. Ngibyo ibigambo yavugiye ku banyekongo ashaka guhakana ko nka Nkunda, Ntaganda ari imbwa yashumurije intara z'iburasirazuba za Kongo.

 

Saro kagaUkuri kuri muri ubwo bwirasi ni uko muraramo Abanyekongo barwaye itinda gukira, ariko nyine Kagame ntagahakane ko atabyungukiramo. Abyungukiramo kuko niho yohereza abagaba be ashaka kwigizayo cyangwa gufanyiya. Niho urubyiruko rujugunywa ngo rudatekereza ku byabaye mu Misiri. Niho anyarukira iyo ka diyama kabonetse. Niho agaba ibitero iyo isi imihanze amaso kubera amanyanga aba abazwa muri ako kanya. Ninde utabona ko ka gashuti ke kagufi (ndlr : sarkozy) katsinzwe amatora na Obama akaba ashishikajwe n'ibindi? Icyo ni icyuho.

 

Afande Kagame rero si uw'ejo. Kugira ngo yiheshe agaciro nk'uko ahora abirata, agomba guteza Kongo imbwa ze maze isi ikibagirwa ko ashakishwa n'umucamanza Mierelles ndetse iperereza ry'abafaransa rikaba rishobora ku(za)mukoraho. Gutera Kongo rero ni gahunda yo kumugarura kuri agenda z'abayobozi bashya kw'isi batamushaka. Nguko kwiyamamariza intebe muri conseil de sécurité. Baramukenera ngo barebe ko basarurira mu nduru ya Ntaganda cyangwa  uko bazimya iyo nkongi baciye kuri giti-mu-jisho.

 

Umwami ati ibya Kagame ni ikiburazina. Byanyibukije babaza uwo mu prezida Kagame) ubujura akorera muri Kongo maze mu gusubiza arasara arasizora, ati abazungu mujyana kwiba mwavayo bakagutunga agatoki bagakora amaraporo ngo ni wowe mujura kandi mwabikoranye! Ikiburazina. None ngo ntibakamubaze ibya Kongo! None se yemeye nibura kuzabazwa abanyarwanda yatsinzeyo? Aremera se kuzabazwa uko abavuga ikinyarwanda babayo bahunga buri munsi kubera isura mbi we ubwe amaze kubahesha?

 

Genda afande, agaciro urakagaragaje...

 

 

C Kami

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article