GENERALI BOSCO NTAGANDA YABEREYE PEREZIDA JOSEPH KABILA WA CONGO NA MUGENZI WE PAUL KAGAME W’U RWANDA IHURIZO RIKOMEYE
Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu kandi yizewe aremeza ko inyeshyamba za CNDP zamaze kwigarurira bidasubirwaho uduce tumwe twa Congo muri Kivu y’amajyaruguru nka Bunagana na Busanza. Ngo kandi ingabo za CNDP zikaba zikataje zerekeza I Rucuru no mutundi duce dutandukanye twa Congo.
Mugihe izi nyeshyamba za CNDP zikomeje urugamba rwo kwigarurira utundi duce twa Congo, ingabo za leta ya Congo zikomeje kwitandukanya na leta ku bwinshi zijya mu mutwe w’inyeshyamba wa Generali Bosco NTAGANDA. Tubibutse ko uyu Generali Bosco NTAGANDA akomeje gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga rw’ilahe mu Buholande kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyintambara aregwa.
Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu aravuga ko ngo Generali Bosco NTAGANGA yafashe icyemezo cyo kwerekeza iy’ishyamba nyuma yaho ibihugu by’ibihangange bishyiriye igitutu kuri leta ya perezida Joseph Kabila niya perezida Paul Kagame ko bagomba gufata Generali Bosco Ntaganda agashyikirizwa urukiko mpuza mahanga rumushakisha. Aba bakuru b’ibihugu bombi nibwo bahise batangira gushaka gushyira mu bikorwa ifatwa rya General Bosco Ntaganda, ariko ntibyabahira kuko ngo buri mugambi wose bacuraga yarawumenyaga.
Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru inyabutatu aremeza ko perezida Joseph Kabila wa Congo ngo ubu yaba yariyiziye i Goma kugirango afatanye n’ingabo ze kurwanya ingabo za CNDP no gufata Generali Bosco Ntaganda kugira ngo ashyikirizwe inkiko. Mu kiganiro perezida Joseph Kabila yagiranye na radio RFI muri gahunda yayo y’igiswahili, yatangaje ko amaze gukorana inama n’abayobozi b’inzego za gisivili hamwe n’abayobozo b’ingabo bo muri Kivu y’amajyaruguru niy’amajyepfo. Yakomeje avuga ko ngo bose bagiye guhagurukira rimwe bakarwanya Generali Bosco Ntaganda kugeza bamufashe. Perezida Joseph Kabila yakomeje avuga ko ngo we atabona impamvu Generali Bosco Ntaganda yakwohererezwa urukiko mpuzamahanga rw’irahe mu Buhorande ngo kandi leta ye imurega ibyaha birenga ijana.
Tubibutse ko intambara yabereye za Bunagana na Busanza mbere yuko higarurirwa na CNDP leta ya Kigali yoherejeyo indege zayo za gisirikare zo mu bwoko bwa kajugujugu (Helicopter) kujya gufasha ingabo za leta ya Congo ariko ngo biranga biba ibyubusa inyeshyamba zirahigarurira. Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru inyabutatu aremeza ko leta ya Kagame yatewe ubwoba nuko CNDP ishobora gufatanya n’inyeshyamba ziyirwanya, ikaba ari imwe mu mpamvu zituma ikomeje gufatanya n’ingabo za leta ya perezida Joseph Kabila kugirango babone ko batsinda urwo rugamba.
Ikinyamakuru inyabutatu kizakomeza kibagezeho uko byifashe ku rugamba muri Congo mu nkuru zacu z’ubutaha.
NGOGA Julius
inyabutatu.com