CLUB RDI BARCELONA: Gukorera politiki mu Rwanda ni byo byahirika ingoma y'Agatsiko.

Publié le par veritas

Montserrat

Source : leprophete.fr

Abasore n' inkumi, abagabo n’ abagore bagize Club RDI y i Barcelona ho mu gihugu cya Espanye bakoze inama rukokoma, bayikorera ahitwa Montserrat. Mu by'ukuri bakoze umwiherero w'amasaha 48 kugira ngo baganire birambuye.

Bunguranye ibitekerezo ku bibazo byinshi bishishikaje Abanyarwanda ariko by’umwihariko barebeye hamwe uko ikibazo cy impunzi z’Abanyarwanda zikomeje guteragizwa biturutse kuri politiki mpotozi ya Paul Kagame n’Agatsiko ke.

Abanyarwanda ntibashobora gukomeza guterwa sentiri nk’aho batagira igihugu bakomokamo. Kubera ko abitwa ko ari abayobozi b’igihugu cyacu aribo bakomeje gukurikirana Abanyarwanda iyo babahungiye, bakababuza umutekano n’amahwemo, twaba turi abiyahuzi n'abaswa cyane tudahagurutse ngo dushake inzira isubira mu Rwatubyaye.

Bityo rero :

(1) Aho ibihe bigeze, Abanyarwanda bari mu mahanga ntibakwiye gukomeza kwigundiriza mu bihugu bitabashaka.

Ibihugu by'abazungu byifitiye ibibazo by'ubukungu kandi birabona neza ko nta kibuza Abanyarwanda kuba mu gihugu cyabo .

( 2) Abanyarwanda bakwiye gutangira kwiyumvisha ko gutahuka mu Rwanda ari byo byiza .Gusa bikaba bigaragara ko ntawe ushishikajwe no gutahuka mu Rwanda uko rumeze ubu. Birasaba buri wese gutangira guca ukubiri n’umutima wo kuba nyamwigendaho, ahubwo akemera kwitanga uko ashoboye kugira ngo politiki mbi iri mu Rwanda ihinduke mu buryo bwihuse.

Ndetse ngo mu gihe twaba tugaragaje ubushake, ibi bihugu by'abazungu byiteguye kudufasha guhangana na kariya Gatsiko k'abicanyi kateje jenoside mu Rwanda no muri Kongo, ubu abagize ako gatisko bakaba bibwira ko u Rwanda ari igihugu cyabo bonyine n'imiryango yabo gusa.Niyo mpamvu bagisahura ubutitsa, bakiberaho mu murengwe mu gihe abana ba rubanda rugufi bapfa ku bwinshi buri munsi bazize bwaki.

CLUB RDI Barcelona irasanga :

(1)Abanyapolitiki ba Opozisiyo bakwiye guhaguruka bagashyira hamwe maze bagatangira kuvugira Abanyarwanda no gukora imishyikirano igamije gucyura impunzi mu mahoro no mu cyubahiro.

(2) Gukorera politiki mu mahanga bifite akamaro ariko ntibihagije kuko atari byo byonyine bizahirika ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Abanyapolitiki ba Opozisiyo bazagirira Abanyarwanda akamaro cyane ari uko biyemeje kumanuka bagasanga abaturage mu gihugu, bakibonera n'amaso yabo akarengane ka buri munsi Leta ya Kagame ikora, bagatera ingabo mu bitugu abanyapolitiki bafunze....bagafatanya n'abaturage URUGAMBA rwo gusubirana ubwigenge. Ni ukuri kw'impamo : Agatsiko kayobowe na Paul Kagame kashubije u Rwanda ku ngoyi y'ubucakara irushije ubukana ingoma ya gihake na gikolonize!

Turasanga iyo gahunda yo kujya gukorera kuri "terrain" ikwiye kwihutishwa. Kubera ko HCR n' amahanga bahaye impunzi z'Abanyarwanda amezi atandatu gusa yo kwitegura gusubira iwabo, Club yacu irasanga hakagombye kuba hakozwe byinshi muri icyo gihe kigufi!

UMWANZURO.

(1)Abagize CLUB RDI ya Barcelona bakomeje gushima ubuyobozi bukuru bwa RDI RWANDA RWIZA kandi babusaba gutangaza mu gihe kitarambiranye amazina y’Abagize Biro nkuru iyobora ishyaka.

(2) Abasore n’ inkumi bagize CLUB RDI BARCELONA bijeje Nyakubahwa Faustin Twagiramungu, ko biteguye nta mususu kujyana n’ Abanyapolitiki b’ ishyaka ryacu gukorera politiki mu gihugu, ku italiki izaba yemejwe.

Imana izadufasha,

Natwe tuzashyiraho akacu,

Tuzakora ibishobika byose,

Tugobotore u Rwanda n’ Abanyarwanda,

Mu menyo y' Agatsiko kirimbuzi

Kayobowe na Paul Kagame.

Jacques Kayumba

Barcelona, Espagne.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Niba koko mubona mufite ubutwari bwo kuza gukorera mu Rwanda mukabohoza abanyarwanda ingoma y'igitugu ya kagame nkuko izindi ntwari zabikoze zirimo na Ingabire Victoire Umuhoza nimutahe kandi
nibibananira mwicecekere kuko ubu abanyarwanda bakeneye umuntu ubaba hafi bagafatanya imbonankubone kuruta kuvuza akaruru muri iyo mu mahanga nubwo nabyo atari bibi kuko wenda ariho ubushobozi
mufite bugarukira.

Répondre
A

Kuba abantu batabona ibintu kimwe, ntakibazo biteye, kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kuba yabona ibintu bitandukanye nuko mugenzi we abibona.

Kuba amashyaka yakorera mugihugu ari menshi, ntakibazo biteye, ahubwo n’imbaraga Igihugu kiba gifite, cyo kuba gifite abantu bafite ibitekerezo bitandukanye bigamije kucyubaka.

Kuba RDI – Rwandanziza yaza gukorera murwanda, ntakibazo gihari,kuko nubundi dukeneye ko Abanyarwanda batahuka. Ariko nkimara gusoma iyinkuru, byatumye nibaza mubyukuri niba rino shyaka rishaka
kubaka Igihugu cyangwa kugisenya. Kuba abanyamuryango baryo batabona ibintu kimwe na FPR, ntakibazo gihari, ariko politiki yariyo yose igomba gukorwa mubwubahane. Nigute ushobora gufata Perezida
w’igihugu watowe nabaturage, warangiza ukamwita umwicanyi ntarukiko narumwe rwigeze rumuhamya icyo cyaha, ubwo murabona ikigihugu mushaka kukiganisha he?

Gusa mwatweretse abo muribo, nicyo mwifuriza Igihugu cyababyaye. Icyo ngye mbibwirira, nuko iyo Politiki yanyu itazigera narimwe yemerwa murwanda. Muzabaze uko byagendekeye umuntu wese washatse
gusubiza Abanyarwanda inyuma mubyo bahozemo, uko byamugendekeye, ibyo bizababere isomo rikomeye ryuko urwanda atarahantu ho kuza gutoba uko mwishakiye.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre