Amahame shingiro y’ishyaka CNR-Intwari
CNR - INTWARI Permanence: Avenue de Tourbillon 42, 1950 Sion, Suisse. Tél:0041786522183 E-mail : em.hame@laposte.net | Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika Site Web: www.cnr-intwari.com e-mail: secretariat@cnr-intwari.com information@cnr-intwari.com |
1. Abantu bose bagomba kugira uburenganzira bumwe
Ishyaka CNR-Intwari ryemera kandi ryemeza ko abantu bose, by’umwihariko Abanyarwanda bose, bagomba kugira uburenganzira shingiro bumwe. Muri ubwo burenganzira harimo:
· Kubaho : Ntawe ufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima;
· Kugira umutungo bwite utavogerwa n’uwo ariwe wese;
· Gutekereza no kuvuga icyo umuntu atekereza;
· Kwishyira hamwe n’abo umuntu ashaka;
· Gukoresha ubushobozi bwe kugira ngo yiteze imbere.
Buri wese agomba kumenya no gutozwa kubahiriza uburenganzira bw’abandi. Ubutegetsi nyabwo bubereyeho kubungabunga ubu burenganzira-shingiro bwa buri mutura-Rwanda.Igihe cyose bigaragaye ko ubutegetsi butubahiriza iyi nshingano, kubera ubushake cyangwa ubushobozi buke, abaturage bafite uburenganzira n’inshingano byo kubuhindura no kubusimbuza ubundi babona bushoboye kwita no kubahiriza inshingano yo kurinda no kubungabunga uburenganzira shingiro bwabo.
Kuva FPR imaze gufata ubutegetsi kungufu no kubwiharira, Abanyarwanda ntibahwemye gutotezwa no kuvutswa uburenganzira-shingiro bwabo n’agatsiko gakora gicanshuro. Niyo mpamvu ishyaka CNR-Intwari rihamagarira abenegihugu n’inshuti z’u Rwanda gushyira hamwe imbaraga zabo zose kugira ngo bahirike ubwo butegetsi maze babusimbuze ubundi bufite ubushobozi n’ubushake bwo kubungabunga uburenganzira bwa buri mutura-Rwanda.
Ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke ntibushobora na rimwe gukemura iki kibazo kuko ari bwo kibazo gikuru Abanyarwanda bafite kandi bakeneye ko gikemurwa.
2. Habaye ‘Jenoside y’abanyarwanda b’imbere mu Rwanda’
Ubushakashatsi Ishyaka CNR-Intwari ryakoze ku mahano yagwiriye u Rwanda, kuva muri 1990 kugeza muri 1994, bwerekanye ko mu Rwanda habaye «Jenoside y’Abanyarwanda b’imbere mu Rwanda» :
Mu turere FPR yari itarigarurira habayemo Jenoside y’abatutsi b’imbere. Iyo Jenoside yakozwe n’Interahamwe zifatanije n’abacengezi boherejwe imbere mu Rwanda na Kagame agamije kuhateza imidugararo. Interahamwe zicaga abatutsi n’abahutu bakekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi zibwira ko iryo tsembatsemba ryazifasha guhangana na FPR-Inkotanyi nta nkomyi. Naho impamvu Kagame yohereje abacengezi be kwica no kwicisha abatutsi, umuntu yazikubira mu bice bitatu by’ingenzi: 1) Kuriwe, Jenoside y’abatutsi b’imbere mu Rwanda yagomba kuba byanze bikunze. Ibyo bikamufasha kubona impamvu yo kwubura imirwano, yitwaje gutabara abatutsi no guhagarika iyo jenoside yageretse ku bahutu muri rusange, agamije kwanduza burundu izina hutu ngo kugira ngo hatazagira umuhutu wongera gutegeka u Rwanda. 2) Jenoside y’abatutsi b’imbere yamufashije kugabanya ingufu za politiki z’abatutsi b’imbere mu gihugu n’abahutu bose bari bibumbiye mu mashyaka ya opposition yaharaniraga amahoro n’ubutegetsi busaranganyije muri demokarasi n’igihugu kigendera ku mategeko. 3) Byorohereje Kagame gukoma imbarutso, abashaka intambara bakamufasha gutsembatsemba abifuza amahoro agasigara ahanganye n’abifuza imirwano, bamufashije kwikomereza Jenoside y’abahutu mu turere twose tw’u Rwanda no hanze yarwo yitwaza guhagarika jenoside y’abatutsi yateje, yakoze kandi yakoresheje yabigambiriye.
Mu turere FPR yagiye yigarurira habayemo génocide y’abahutu yakozwe n’ingabo za APR kw’itegeko rya Kagame. Impamvu zo kurimbura abahutu umuntu yazibumbira mu bice bibiri by’ingenzi: 1) Kagame n’ibyegera bye bicaga abaturage kugira haboneke amasambu yo gutuzamo impunzi za kera aho kugira ngo izo mpunzi zizatuzwe mu turere tw’u Rwanda twari dusigayemo amasambu nk’uko amasezerano y’amahoro ya Arusha yabiteganyaga. 2) Jenoside yakorewe Abahutu yamufashije kugabanya ingufu za politiki z’abahutu n’abatutsi babanaga mu gihugu, bafitanye ubumwe nyabwo.
Muri make, Kagame n’abambari be bishe abatutsi n’abahutu bose Kagame yakekaga ko bazamutera ibibazo intambara irangiye.
Ibi byerekana nta shiti ko habayeho Jenoside y’abanyarwanda b’imbere yakozwe n’udutsiko tw’ingabo za APR n’Interahamwe. Bityo, uko aba-génocidaires badakomoka mu bwoko bumwe gusa ni nako abishwe badakomoka mu bwoko bumwe gusa. Byumvikane neza, ntabwo ari Jenoside ebyiri : imwe yakorewe abatutsi yakozwe na bamwe mu bahutu na Jenoside yakorewe abahutu yakozwe na bamwe mu batutsi. Ahubwo ni Jenoside imwe rukumbi y’abanyarwanda b’imbere yateguwe kandi yakozwe na Kagame n’abambari be bifashishije udutsiko tw’abicanyi bakomoka mu moko Hutu na Tutsi, amoko Kagme yabanje guteranya no kurwanisha.
Niyo mpamvu, hakurikijwe ihame rya mbere ko Abanyarwanda bose banganya uburenganzira bumwe, CNR-Intwari iharanira ko abicanyi bose bafatwa kimwe, abishwe n’abiciwe nabo nabo bagafatwa kimwe. Nta bicanyi beza bakwiriye kubaho no gushimwa ubutwari. Nta n’abishwe badakwiriye guhabwa agaciro ka muntu cyangwa kwibukwa. Nta biciwe basumbya abandi biciwe akababaro.
3. Umutekano wa buri wese ugomba kwubahirizwa
Umutekano w’umuntu n’ibintu bye ni uburenganzira shingiro bwa buri wese. Inshingano ya mbere ya Leta ni ukurinda uwo mutekano. Kubera iyo mpamvu Leta igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibungabunge umutekano wa buri muturarwanda n’umutungo we.
Uko ibihe byagiye bisimburana ni nako amateka y’u Rwanda yaranzwe n’ubwicanyi bwibasiriye ubwoko hutu cyangwa tutsi. Kugira ngo uwo muco mubi urandurwe mu mizi yawo, ishyaka CNR-Intwari riharanira ko hajyaho imyugariro yo gukumira no kuvanaho burundu ibisigisigi by’uwo muco mubi. Ingabo z’Igihugu n’inzego zose z’umutekano zizagirwa n’abahutu n’abatutsi n’abatwa ndetse n’abandi bose biyemeje kuba Abanyarwanda ku buryo buha buri wese icyizere cyo kubaho mu mutuzo.
4. Amahoro ku giti cy’umuntu nibyo bizabanisha Abanyarwanda mu mahoro
Kugira ngo abanyarwanda bibona mu moko Hutu, Tutsi na Twa bazashobore kubana neza mu mahoro, Ishyaka CNR-Intwari ryemera, rishyigikiye kandi ryamamaza ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho yisanzura kandi afite inshingano yo kureka abandi nabo bakabaho bisanzura. Nibyo Nkurunziza Fransisiko yaririmbye ati:
Amahoro ku giti cy’umuntu
N’uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n’abandi
Mu migirire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk’uko bazira kubimugirira nabo
Kubera iyo mpamvu Ishyaka CNR-Intwari ryemera kandi ryemeza ko:
· Ku ruhande rumwe, Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwumva no kuvuga ko ari mu bwoko ubu n’ubu. Bityo ntawe ugomba guhatira umunyarwanda kwemera ko atagira ubwoko, ko nta bwoko bubaho mu Rwanda;
· Ku rundi ruhande, Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwumva no kuvuga ko nta bwoko arimo. Bityo ntawe ugomba guhatira umunyarwanda uwariwe wese ubwoko ubu n’ubu;
· Nta munyarwanda ugomba gutotezwa hejuru y’ubwoko, yaba ubwoko we yumva arimo cyangwa ubwoko bamwitirira, ngo yamburwe ibyo afite cyangwa yimwe ibyo yari akwiriye guhabwa;
Muri Leta, akazi kose kadashingiye ku mashyaka ya politiki no ku matora, kazatangwa hakurikijwe ipiganwa rikozwe mu mucyo.
5. DEMOKARASI : Umuntu umwe, ijwi rimwe
Kuri CNR-INTWARI, DEMOKARASI bivuga ubutegetsi abaturage bihitiyemo, bishingiye ku matora asesuye, abatsinze amatora akaba ari abagize amajwi menshi, bitabujije abatsinzwe amatora gukomeza kwamamaza amatwara n’imishinga yabo.
Mu kwubahiriziza ihame-shingiro ko abantu bose bangana kandi banganya agaciro, CNR-Intwari yemera DEMOKARASI ishingiye ku matora : Umuntu umwe, ijwi rimwe. Amashyaka agomba kwamamaza amatwara yayo mu mucyo, ishyaka rigize amajwi menshi rigategeka.
CNR-Intwari iributsa ko gutorwa atari uburenganzira (right mu cyongereza, droit mu gifaransa) umuntu ahabwa n’amategeko. Umunyarwanda, nk’abandi baturage mu bihugu birangwa na DEMOKARASI, agomba kugira uburenganzira bwo gutora uwo ashatse. Ushaka gutorwa niwe ugomba kwamamaza ibitekerezo n’imishinga byatuma abaturage bamuha amajwi.
6. CNR-Intwari yemera kandi ishyigikiye REPUBULIKA
CNR-Intwari yemera ko abategetsi b’inzego zose z’ubutegetsi, kuva ku rwego rwo hasi kugera kuri Perezida wa w’igihugu, bagomba gutorwa.
CNR-Intwari yemera gufatanya n’andi mashyaka yose ashaka DEMOKARASI mu Rwanda kugira ngo DEMOKARASI isakare mu Rwanda. Igihe DEMOKARASI izaba yasakaye mu Rwanda, amashyaka akora mu bwisanzure nta gitugu, buri shyaka rizamamaza amatwara n’imishinga yaryo maze abaturage bihitiremo ibibanogeye binyuze mu matora.
7. CNR-Intwari izubahiriza amasezerano ubutegetsi bwayibanjirije bwagiranye n’ibihugu by’amahanga
CNR-Intwari n’igera ku butegetsi izubahiriza amasezerano ubutegetsi bwayibanjirije bwagiranye n’ibihugu by’amahanga. Bitabujije ko ibigomba guhindurwa byahindurwa hakurikijwe inyungu z’igihugu.
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda, Harakabaho Abanyarwanda