AMABANGA 77 YA POLITIKI : Harabura iki ngo Opozisiyo yishyire hamwe maze ihirike Agatsiko ?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fice9efcecaa7333b4%2F1314785169%2Fstd%2Fnimufunge-imikandara-yanyu-indege-ya-revolisiyo-nyarwanda-iri-guhaguruka.jpg)
IBANGA RYA 76
Hari ibibazo 4 by’ingutu bigomba kubonerwa ibisubizo mu maguru mashya kugira ngo abatekinisiye bashobore kwatsa moteri y’indege y’impinduramitegekere kandi bayishyitse ku kibuga cy'i Kanombe. Kumenya ibyo bibazo bifite akamaro cyane kuko ari ugucengerwa n’ibanga rya 76 ribanziriza irya nyuma, mu yo nasezeranye kubagezaho.
1. Harabura iki ngo Opozisiyo yishyire hamwe maze ihirike Agatsiko?
Byaragaragaye, Abanyarwanda benshi cyane barifuza ko Abanyapolitiki barwanya Paul Kagame bakwishyira hamwe maze bakarema urugamba rumwe rusa rwo guhirika ingoma ngome y’Agatsiko! Kuki ubwo bumwe bukomeje kugorana? Ni nde ubangamira ubwo bumwe?
Koko rero kugeza ubu , incuro zose abanyapolitiki ba opozisiyo bagiye bagerageza kurema impuzamashyaka ngo bakorere hamwe, byagiye birangizwa no gushwana no gusubiranamo. Nyuma bikavugwa ko ari Kagame utanga amafaranga , akayaha bamwe muri abo banyapolitiki ngo bavangire abandi! Birumvikana ko Kagame n’Agatsiko ke ari bo bafite inyungu nyinshi mu kubona Opozisiyo idashyira hamwe . Gusa rero mpamya ko Kagame adakeneye kwirirwa atanga amafaranga menshi ngo Opozisiyo isenyuke, kuko ubwayo mu mikorere yayo hari ibibazo bigomba kubanza gukemuka, ngo ishobora gushinga ibirindiro no gukora neza. Dore ibintu by’ingenzi byatuma ubwo bumwe bubaho kandi bukaramba:
(1)Kugira ngo Demokarasi ibeho mu gihugu ni ngombwa ko hubahirizwa uburenganzira bwo kudatekereza kimwe. Amashyaka menshi ni garantie ikomeye cyane yo kurwanya ingoma y’igitugu ishingira buri gihe ku gitekerezo cya bamwe (la pensée unique).
(2)Opozisiyo nta kundi yakwishyira hamwe bitanyuze mu nzira yo kurema Ihuriro ry’IMPUZAMASHYAKA rigizwe n’amashyaka ya politiki anyuranye.
(3)Ishyaka rya politiki rigomba kuba rifite Umuyobozi uzwi (Leader),Ikipe igizwe n’abantu nibura batanu (bagaragara, umuntu yakwerekana) na porogaramu yanditse (document écrit) igaragaza ibitekerezo shingiro n’umurongo wa politiki rifite.
(4)Amashyaka ntagomba kwitiranywa n’amashyirahamwe aharanira inyungu cyangwa andi atagamije gukora politiki ku buryo bugaragara(=gufata ubutegetsi no kuyobora igihugu).
(5)Abantu ku giti cyabo ntibahabwa umwanya mu nzego z’Impuzamashyaka n’iyo umuntu yaba afite impano z’akataraboneka. Buri wese agomba kugira ishyaka rizwi aturutsemo.
(6) Amashyaka y’umurato, yo kuri Interneti gusa, atujuje ziriya conditions 3 z’ibanze (Laeder, Equipe, programme), ayo ntakwiye guhabwa agaciro nk’ amashyaka ya politiki , ni amashyengo. Ntakwiye guhabwa rugari kuko nta kindi aba agamije uretse gutesha igihe abiyemeje gukorera igihugu.
(7) Muri iyi minsi, bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2011, hakwiye gutumizwa inama y’Abalideri bayobora amashyaka yujuje ibyangombwa, ikigana ubwitonzi umushinga wo kurema Ihuriro ry’Impuzamashyaka. Nyuma bakumvikana ku mahame azagenga imikoranire yabo (règles de concertation), bakitoramo ubuyobozi buzajya buvugira (représentation) Opozisiyo yose imbere y’amahanga, ikanayihagararira mu mishyikirano na Leta y’Urwanda. Kugira ngo ibintu bigire aho bitangirira, iyo nama yatumizwa bwa mbere n’umulideri urusha abandi imyaka y’amavuko.
2. Inzira ndakuka (option fondamentale) yo guhirika Agatsiko izaba iyihe?
Abatareba mu cyerekezo kimwe ntibashobora gufatanya urugendo ! Wowe uhisemo kubaka, njye ngahitamo gusenya ibyo wubatse, simbona aho twazahurira! Ikibazo cy’inzira ndakuka yo gusezerera Agatsiko gikwiye kwigwa kandi kikabonerwa igisubizo mbere yo guhagurukira rimwe ariko tutazi na gato iyo twerekeza !
(1)Stratégie y’intambara isesa amaraso ikwiye guharirwa Kagame n’abambari be.
Gushyigikira inzira yongera kwica Abanyarwanda, imivu y’amaraso igatemba, si ubutwari ahubwo ni ubugwari, ni ubunyamaswa no gusubira inyuma mu bumuntu. Njye ndareba ngasanga abashyize imbere inzira yo guteza indi ntambara mu Rwanda bidahagije gusa kwitandukanya nabo ahubwo hagomba kujyaho Impuzamashyaka yo kubamagana no kubarwanya nk’uko turwanya umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke.
Impamvu zituma iyi nzira igomba gusibwa burundu mu mitwe y’abashaka ko u Rwanda ruva mu icuraburindi rugatera imbere by’ukuri twarazivuze mu mabanga yabanjirije iri : ni inzira ihenze cyane, irasenya ntiyubaka, irica, yongera urwikekwe n’umwiryane mu bana b’u Rwanda….irangaza abafite ubushake bwo gutekereza ibyubaka igihugu, gahunda yo kwibohoza igaharirwa abasilikari tutazi, kenshi na kenshi ab’inyamaswa muri bo (nka Paul Kagame, Jack Nziza, Fred Ibingira, Wilson Gumisiriza…) bakiganzura abandi, akaba ari bo bifatira ubutegetsi! Iyi nzira ni ngombwa kuyishyiraho burundu agasaraba gatukura, kugira ngo dukusanye imbaraga zihagije zo kunyura mu zindi nzira zubahiriza ikiremwa muntu.
(2) Stratégie ya Revolisiyo ya Rubanda niyo dukwiye kudatezukaho.
Abenegihugu bafite uburenganzira bwo guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo bwo kwishyira ukizana mu gihugu cyabo no kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi banogeye rubanda. Turamutse dushyize ubushake bwacu mu kunyura iyi nzira, Agatsiko ntikamara amezi 12 kagihagaze! Ntibivuze ko habura ibitambo…no muri Tuniziya , Misiri…hari abahaguye. Ariko abo ni intwari zizibukwa ubuzira herezo kandi amaraso yabo yatumye amahanga ahagurukira gushyikira Rubanda no gusezerea ingoma y’igitugu. Mu Rwanda nicyo dukeneye, kandi tuzabigeraho.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fib7ff15dea11d1b57%2F1314786304%2Fstd%2Fkarabaye-ga-ye-dore-n-amahanga-ariho-arasakabaka-ahamagara-ihrerezo-ry-ingoma-y-agatsiko.jpg)
(3) Stratégie y’imishyikirano igomba guherekeza revolisiyo idasesa amaraso.
Ni byiza gutega amatwi uwo duhanganye muri politiki kandi tukita ku bitekerezo bizima na we yashyira imbere. Paul Kagame n’Agatsiko ke baramutse bagaragaje ko bakeneye koko kuganira n’Abanyarwanda, nta cyatubuza kwicara tukavugana na bo hagamijwe gushaka igifitiye Abanyarwanda bose akamaro. Umusaza witwa Gandhi yajya akunda kubwira inkoramutima ze ngo “nujya mu mishyikirano, bakaguta hanze bakunyujije mu muryango, ujye winjirira mu idirishya ugaruke ku ntebe y’imishyikirano”!
Icyakura Kagame ku izima si urusaku rw’amasasu(twe tudafite , we akaba yarayarunze !), ni ukumwereka ingufu nzima z’abaturage biyeyemeje gukora revolisiyo. Nakomeza kunangira umutima, amaraso y’abanyarwanda azamuhame, urupfu rubi rwe n’urw’abagize umuryango we azabibazwe n’Imana. Uko byamera kose, nitubyiyemeza, tugahaguruka, impinduka izabaho mu Rwanda, byanze bikunze, kandi tutagombye gukenera gukoresha intwaro za kirimbuzi.
3. Ko politiki isaba amafaranga menshi cyane ,Opozisiyo izayakura he ?
Nta munyapolitiki mwiza uba umukire. Ni ihame. Abakora politiki ntibashobora kubona umwanya wo kujya gushakisha no kurunda amafaranga ku makonti yabo. Icyo umurimo wabo ugamije ni ugutuma habaho umutekano uhagije mu gihugu no gukemura amakimbirane atabura kuvuka hagati y’abenegihugu, kugira ngo abaturage bakore imirimo yabo mu mudendezo. Niyo mpamvu nk’Abacuruzi n’abandi bafite imitungo itubutse bafite inshingano yo gutanga umuganda ugaragara kugira abakora politiki babone ibya ngombwa bakeneye.
Biragaragara ko Opozisiyo itangiye phase ikomeye yerekeza ku mpinduramitegekere mu Rwanda. Ingendo zizaba nyinshi, inama zinyuranye, impapuro, telefoni…. hakenewe amafaranga atabarika. Abanyarwanda bafite imari itubutse kandi bakaba bifuza ko ubutegetsi bw’Agatsiko k’abajura buvaho bakwiye gufata iya mbere mu gutanga umusanzu ugaragara. Nta we ukwiye kubihatirwa, ariko igihe igihugu kizaba cyaravuye ku ngoyi y’Agatsiko, abacuruzi n’abanyemari bitanze kurusha abandi ntibazabura guhabwa ingororano: iby’ iyi si ni ko bimera , ni mpa nguhe. Abahitamo kwiryamira ku bukungu bwabo , ntibagire umutima wo gushyigikira abanyapolitiki ku rugamba, bazaba bazwi. Naho abaherwe bahisemo gukomeza gushyigikira Agatsiko bakarundaho amafaranga yo kwicira Abanyarwanda mu gihugu mbere ndetse no mu buhungiro, ubwo nabo bazabona igihembo kijyanye n’ibikorwa byabo. C’est logique.
4. Ni ikihe GIHATO gishobora kurusha ibindi kubangamira inzira ya revolisiyo nyarwanda ?
Njyewe iyo ndebye nsanga Abanyarwanda biteguye bihagije guhita batangira revolisiyo, harabura gusa uwakoma akarumbeti. Akarengane kari mu gihugu ni kenshi cyane, n’Abanyamahanga ubwabo baribaza icyo dutegereje ngo duhirike Agatsiko, ubujundwe bwirenge!
Gusa na none mbona hari IGIHATO gikomeye tugomba kwitaho ku buryo bw’umwihariko . Icyo gihato njye nacyita “Imitekererereze, imyumvire n’imigenzereze ya GIHUTU”(esprit ou mentalité servile !). Twese tuzi ko abo amateka y’ u Rwanda yise Abahutu ari abahoze ari ABAGARAGU. Burya umugaragu agira uko yumva ibintu akagira n’uko yitwara bijyanye n’urwego rwe !
Muzitonde murebe neza muzasanga Abanyarwanda benshi mbese nka 98/100 ari ABAHUTU mu mitwe yabo ! Dore bimwe mu byerekana bene uwo "muhutu-mugaragu" :
(1) Yumva ko atabaho adafite umunyamaboko umuhatse
(2) Yumva ko ubutegetsi ari umwihariko w’abavukanye imbuto gusa
(3) Yumva atabangukiwe no kwivumbura ku mutware we n’iyo yaba adahwema kumwica urubozo
(4) Yumva ko uburenganzira bwe abuhabwa biturutse ku neza y’umutegeka. Iyo atabumuhaye, yiganyiriza kuburwanira.
(5) Atsimbarara ku tunyungu twe bikomeye , ntashamadukire guharanira inyungu rusange kuko kenshi ibyagiye byitwa inyungu rusange byari inyungu z’abategetsi bo nyine.
(6) Kuri we, Umugabo ni ushoboye gukandamiza abandi akabahaka. Utaranganwa politiki ya mpakabandi nta gaciro gakomeye aba afite mu maso ye.
Icyo gihato gikwiye kugoragozwa kigakurwa mu nzira, Abanyarwanda bakamenya icyo ubwigenge bivuga! Abantu bahatswe imyaka amagana, ntibashobora guhinduka abantu bigenga mu munsi umwe gusa, ngo ni uko ingoma ya cyami na gihake yasezerewe igakurwa na Repubulika ! Hagombaga amahugurwa n'imyitozo ihagije! Amateka ya Repubulika ya 1, iya 2, n'ay'iyi y'imbohe z'Agatsiko ka Kagame yatwereka ko Ubuhake butigeze bucika mu Rwanda! Repubulika ya 4 dutegereje igomba guhangana n'icyo kibazo cy'ubuhake bubi, ikazadufasha kubuca burundu, bukagenda nk'ifuni iheze!
Umwanzuro :
Ntabwo abaturage bashobora kwitabira revolisiyo hatabayeho amahugurwa menshi agamije guhwitura abenegihugu, kubereka akarengane bahura na ko n’ububi bw’abategetsi b’igitugu.
Mu Rwanda rw’iki gihe ayo mahugurwa amaze igihe kirekire atangwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame n’abambari be. Mu mikorere yabwo, ubutegetsi bwa Kagame ntibwahwemye kwumvisha Abanyarwanda b’ingeri zose ukuntu bwubakiye politiki yabwo ku Gatsiko k’indobanure, z’abasilikari, baturutse Uganda, batize amashuri, bakaba bariyemeje KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu, bagakoresha ikinyoma mu nzego zose harimo n’urw’ubutabera, bagashyira imbere iterabwoba kugira ngo hatagira umwenegihugu utinyuka guharanira uburenganzira bwa rubanda rugufi. Ako Gatsiko kabeshya ko karengera inyungu z’abo mu bwoko bw’Abatutsi ariko mu by’ukuri si ko bimeze, gakorera inda y’abakagize gusa.
Igihe kirageze, ngo abashaka gukora politiki bagaragare, bashyireho urwego rw’impuzamashyaka ya Opozisiyo, hanyuma bareke guhunga ikibuga ahubwo batinyuke bajye mu Rwanda gufatanya n’Abenegihugu bamaze imyake isaga 17 ku ngoyi y’Agatsiko. Utazemera iyo gahunda azaba afite indi mikino yibereyemo idafite aho ihuriye n’igifitiye Abanyarwanda akamaro. Amahoro ku Barwanashyaka bose.
Zelote Mahoro.