Abagore 56/100 bagize inteko ishinga amategeko yo mu Rwanda ni ab'umurato gusa n'inkomamashyi. Asteriya MUKARWEBEYA(www.leprophete.fr)
Ese umunyarwandakazi afite uruhare rugaragara muri politiki cyangwa ni igikoresho ?
Abadepite 56 ku 100 bo mu Rwanda ni igitsina gore. Uwo mubare utuma u Rwanda ruba urwa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abari n’abategarugori muri urwo rwego rwa politiki. Madamu Mukarwebeya Asiteriya wo mu « Urunana mpuzamamahanga rw’abari n’abategarugori baharanira demokarasi n’amahoro » asanga uwo muhigo nta gaciro kanini ufite kuko bariya badepitekazi bashyirwaho mu buryo bw’igitugu, bakaba bashinzwe guhesha isura nziza icyo gitugu mu rugaga rw’amahanga, nyamara bakaba ntacyo bahindura kuri politiki y’igihugu. Ibyo yabisobanuye mu kiganiro yatangiye i Buruseli ho mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2011 muri ya gahunda yo kuzirikana imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe n’ubutegetsi bwa FPR. Tugiye kubagezaho ingingo z’ingenzi zikubiye muri icyo kiganiro cyatanzwe n’uwo mutegarugori.
Inshamake y’ikiganiro cyatanzwe na Madamu Mukarwebeya Asiteriya
Mu nshingano z’ « Urunana mpuzamahanga rw’abari n’abategarugori baharanira demokarasi n’amahoro (Réseau international des femmes pour la démocratie et la paix) » harimo kwerekana uruhare rukomeye igitsina gore gishobora kugira mu kurwanya ibishobora gukurura intambara byose, kuko intambara ari izo kubica no kubicira urubyaro. Ni muri urwo rwego urwo Runana rugerageza gukangurira abantu kwamagana ibibangamiye demokarasi n’amahoro muri Afurika no mu karere k’Ibiyaga Bigari ku buryo bw’umwihariko. Umugore atanga ubuzima. Intambara yo yambura abantu ubuzima bwabo. Tugerageza gucengeza mu bari n’abategarugori intego yo kumva ko bafite uruhare mu bikorwa byatuma amahoro na demokarasi bigerwaho.
Kuva mu mateka ya kera umunyarwandakazi yagiye agira uruhare muri politiki. Hakaba ubwo aba ari igikoresho ariko hakaba n’ubwo nawe agira ijambo rigaragara.
Nimwibuke nka « Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa ». Ibitekerezo bimuvuga akenshi biba byerekana ko aho yashyingirwaga byabaga ari uburyo bwo gutegurira ingabo z’igihugu cye inzira kugirango zitere bizoroheye. Uburanga bwe bwakoreshwaga mu mpamvu za politiki yo kwagura igihugu.
Mwumvise igitekerezo kivuga imihigo ya Rwanyonga na Rwabugiri. Muri icyo gitekerezo Rwanyonga yakomeje guhiga ubutwari Rwabugiri, uyu aza kumushyingira umukobwa we Nyiramutembanshyushyu ariko ashaka uburyo bwo kumwivugana. Mu gihe Rwanyonga yari aryamye n’umugeni we, Rwabugiri amugwa gitumo, uyu nawe abanza kwica uwo mugeni mbere yo kuvamo umwuka.
Amateka yo ku ngoma ya Ruganzu Bwimba avuga ko uwo mwami yashyingiye umwami w’i Gisaka mushiki we witwaga Robwa agamije kumukoresha kugirango azafate i Gisaka. Amateka y’uwo Robwa avuga ko yiyahuye atwite kugirango atabyarana na Kimenyi umwana washoboraga kuzamuzungura. Ubwo yapfuye aharanira ko ingoma ya Kimenyi yazazimira, bityo i Gisaka kigafatwa n’umwami w’u Rwanda.
Iyo dukomeje kureba ibivugwa mu mateka y’u Rwanda usanga harabaye n’igihe umugore yagiye agira ijambo rikomeye, atari igikoresho, ahubwo akora ibyo azi kandi yemera.
Dore ingero :
1.Umwami w’u Rwanda yafatanyaga n’umugabekazi kuyobora igihugu. Ndetse umugabekazi ngo yashoboraga kugira ingabo ze.
2.Umunyarwandakazi witwa Kanjogera niwe urebye wakoze ya kudeta yo ku Rucunshu, afatanije na basaza be. Umuhungu we Musinga yari umwana atazi ibyo ari byo, igihugu kiyoborwa na nyina na ba nyirarume kugeza aho abereye mukuru ashobora gufata ibyemezo.
3.Muri repubulika ya mbere hari umutegarugori witwa Madarina Ayinkamiye wabaye minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage. Ni mu w’1964 kugeza mu w’1965. Cyokora yamazeho umwaka umwe gusa.
4.Muri repubulika ya kabiri hari abagore bakeya babaye abaminisitiri cyangwa bakora indi mirimo ya politiki yo hejuru. Abandi bakeya babaye ba ofisiye mu ngabo z’uRwanda. Abagore batangiye kwiga amashuri makuru na za kaminuza, abandi bahabwa imirimo y’ubuyobozi mu bigo bimwe by’amashuri yisumbuye cyangwa bayigishamo.
5.Agata Uwilingiyimana niwe munyarwandakazi wabaye minisitiri w’intebe wa mbere mu Rwanda, aba n’igitambo cya demokarasi. Urupfu rwe rwatumye igihugu kirushaho kwinjira mu icuraburindi ryavuyemo itsembabwoko n’itsembatsemba. Agata Uwilingiyimana ndamwibuka by’umwihariko kuko yanyigishije mu ishuri mbonezamubano ryo ku Karubanda (Butare). Icyo gihe iryo shuri ryayoborwaga na Felicula Nyiramutarambirwa nawe wagize uruhare rukomeye muri politiki y’igihugu. Abakobwa benshi banyuze muri iryo shuri ntibazibagirwa ubutwari bw’abo badamu bombi.
URwanda rufite umuhigo w’abadepitekazi benshi ku isi. Uwo muhigo ufite kamaro ki ?
Guhera mu w’1994 ubutegetsi bushya bwa FPR bwashyize imbere intego yo kugira abari n’abategarugori benshi mu myanya y’ubutegetsi. Byatumye ubungubu uRwanda ruza ku mwanya wa mbere ku mubare w’abadepite ugera kuri 56 ku 100, bityo rukaba ruza imbere y’igihugu cya Suwedi.
Itegekonshinga ryo mu w’2003 rirwanya ibintu byo kuryamira igitsina gore, ndetse rikongeraho umwihariko wo kuvuga ko 30 ku 100 mu myanya yo mu nzego zifata ibyemezo igomba kugenerwa abagore.
Tugarutse kuri bariya bagore 56 ku 100 b’abadepite birakwiye kwibaza uburyo bagiyeho. Icyo gihe nibwo washobora kumenya niba hari ijambo bafite cyangwa niba ari ibikoresho. Mbese hari icyo bamariye abandi bategarugori ?
Hari ibibazo byinshi biri mu gihugu bibangamiye abategarugori kimwe n’abandi baturage ku buryo bigaragara ko abadepitekazi benshi ari umurato gusa kuko bitabaye gutyo ibyo bibazo babishakira ibisubizo bikwiye. Dore ingero z’ibyo bibazo :
1.Ko umutegarugori witwa Ingabire Vigitoriya Umuhoza afunzwe azira ibitekerezo bye bya politki, bariya badepitekazi bakoze iki kugirango arenganurwe ? Abanyamakuru babiri b’abagore, Sayidati Mukakibibi na Anyesi Uwimana Nkusi bo mu kinyamakuru Umurabyo ubu bafunze bazira ibyo leta yise ingengabitekerezo ya jenoside, ariko nta muntu utabona ko ari uburyo bwo gushaka kuburizamo ubwisanzure bw’itangazamakuru. None se bariya badepitekazi babikozeho iki ?
2.Ko amafaranga y’ishuri ahora yiyongera bikaba bibangamiye imyigiye y’abana benshi barimo n’abakobwa, abo badepite uretse kurebera gusa babikoraho iki ?
3.Imishahara y’abarimu, iy’abaforomokazi n’abandi bakozi bo hasi ntacyo ibamariye kuko ibintu bihenze cyane, kandi nyamara abategetsi bo hehuru bo bariyongeje ku buryo nta bibazo bafite by’imibereho. Ese abo badepite babivugaho iki ?
4.Abana biciwe ababyeyi n’ingabo za FPR ntabwo bafashwa na leta mu myigire yabo nk’uko bikorerwa imfubyi za jenoside. Ako karengane abadepitekazi barakazi ? Ese bagerageje gusaba ko byakosorwa ?
5.Ese politiki yo kurunda abagabo muri za gereza, abagore bakirirwa mu mayira bagemura, ndetse bakanavunika bonyine barera abana babyaranye n’abo bagabo bafunzwe, ubwo abo badepitekazi babona ibanogeye cyangwa bashinzwe gushyigikira ibyo leta ikora byose n’iyo byaba bibangamiye imibereho ya bagenzi babo?
Ibyo ni bimwe mu bibazo, ariko uwashaka yakomeza kubirondora. Kugira imyanya myinshi mu butegetsi ni intambwe nziza, ntawabura kuyishimira ; ariko si cyo cy’ingenzi. Igikenewe ni uko ubwo butegetsi bwakemura ibibazo by’ingutu abategarugori bahura na byo, kandi ibyo n’abagabo byaba bibafashije.
Asteriya Mukarwebeya