Uburayi buri mu gihirahiro n’agahangayiko bitewe n’uko bushobora guterwa n’Uburusiya.

Publié le par Veritas

Inyandiko yasohowe na The Times iratanga impuruza  ko hari umwuka ukomeje kuzamuka w’intambara Uburusiya bushobora kugaba ku Burayi. Nk’uko ayo makuru abivuga, Vladimir Poutine ashobora kuba ateganya igikorwa cyo kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cya Estonie, yifashishije uburenganzira yahawe n’inteko ishingamategeko y’icyo gihugu bwo kohereza ingabo mu mahanga « kurinda abaturage bavuga ururimi rw’ikirusiya ».

Muri iki gihe, Moscou iri gutera ubwoba bwo kugaba ibitero ku nganda zo mu Burayi zivugwaho gukora drone zigenewe igihugu cya Ukraine, izo nganda zivugwa ko ziri mu bihugu nk’Ubudage, Polonye, Espanye n’Ubwongereza. Uburusiya bukaba bufata ibikorwa by’ibyo bihugu nk’ubushotoranyi kandi bukaba bufite uburenganzira bwo kubigabaho ibitero byo gusenya izo nganda !

The Times inagaragaza ko iyi myitwarire y’Uburusiya ishobora kuba iterwa n’uko NATO/OTAN igaragara nk’irimo kugenda icika intege, cyane cyane bitewe n’uburyo ifatwa na Donald Trump.

Ibi byose bikaba bituma hariho impungenge z’uko intambara y’Uburusiya kuri Ukraine ishobora kwaguka igafata Uburayi bwose, ibi bikaba byashyira ibihugu bigize OTAN mu kigeragezo cyo kugaragaza ubushobozi bwo kwishyira hamwe mu guhangana n’Uburusiya.

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article