Rwanda : Paul Kagame ageze mu mayirabiri ku kibazo cy’intambara muri Congo!

Publié le par veritas

«Impyisi yarakunyarukiye yinjira mu nzu isanga batetse inyama, maze irasimbuka ijabura inyama ishyushye mu nkono irayimira, kubw’amahirwe macye, ya nyama imize iyihagama mu muhogo, maze irayotsa! Izindi mpyisi zikayibwira ziti cira iyo nyama, nayo igasubizako idashobora gucira akaryoshye, impyisi zikayibwira ziti noneho yimire, nayo ikazisubizako idashobora kumira umuriro! » Iyo mpyisi yagumye muri icyo gihirahiro kugeza ishizemo umwuka! Iki gitekerezo cy’iyi mpyisi kirashushanya ikibazo Kagame afite cyo guhagarika intambara yashoye ku gihugu cya Congo (RDC) no kuyikomeza!

Kagame ni igikenya kitumva ihoni! Intambara ya RDF/M23 yashoje kuri Congo niyo izamuhitana

Intambara Paul Kagame yashoye ku gihugu cya Congo (RDC) itangiye ku mushyira mu ihurizo rikomeye kuko kuyitsinda biri kure nk’ukwezi no kuyihagarika bigasa no kwiyahura kuri we! Nyuma yo kutumvikana na perezida wa Congo Félix Tshisekedi ku bucukuzi n’ubucuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rusahura mu burasirazuba bwa Congo, Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kugaba igitero kuri Congo mu kwezi k’Ugushyingo (11) mu mwaka w’202, ubu iyo ntambara ikaba igiye kumara imyaka 3 Kagame atarashobora gufata intara nibura imwe ya Kivu ya ruguru.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 8/06/2024, Perezida w’Amerika Joe Biden na Emmanuel Macron w’Ubufaransa, bombi bashyigikiye bikomeye Paul Kagame muri iyo ntambara y’ubusahuzi bw’umutungo kamere wa Congo, bongeye kumusaba gukura ingabo ze za RDF muri Congo kandi we na Tshisekedi bagahita batanga agahenge ko guhagarika intambara! Ese uretse kwigiza nkana Kagame ashobora kubumvira agakura ingabo ze muri Congo (gucira akaryoshye)? Ese ashobora gukomeza intambara aramutse adashyigikiwe n’Amerika (USA) cyangwa Ubufaransa (kumira umuriro)?

Mu gushaka igisubizo cy’intambara yashoye kuri Congo, Kagame yitabaje abadepite be! Ku wa gatatu taliki ya 05/06/2024, komisiyo idasanzwe y’inteko ishingamategeko ya Kagame yashyizweho mu mwaka w’2023 yahyize ahagaragara raporo isobanura impamvu Kagame ari muri Congo. Muri raporo y’iyo komisiyo huzuyemo ibinyoma ku mateka y’u Rwanda, iyo komisiyo yemeza ko mbere y’umwaka w’1884 akarere ka Masisi, ikirwa k’Idjwi n’akarere ka Busi ngo byari ubutaka bw’u Rwanda! Nyamara bizwi neza ko umwami Rwabugiri yarasiwe umwambi w’ingobe ku kirwa cy’Idjwi ari mu mirwano yo gushaka kwigarurira icyo kirwa !

Iyo komisiyo yasuzumye ibibazo bikomeye biri mu burasirazuba bwa Congo bibangamiye umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ariko cyane cyane u Rwanda, ibyo bibazo akaba ari ibi bikurikira :

1)Imicungire mibi y’ikibazo cy’imiryango ituriye imipaka yatandukanyijwe n’imbibi zashyizweho n’abakoloni.

2)Ihezwa n’iteshagaciro byakorewe abaturage bavuga ikinyarwanda nyuma y’ubwigenge.

3)Gukingira ikibaba abakoze jenoside mu Rwanda barimo imitwe ya FDLR n’amashami yayo.

4)Kwimakaza imvugo z’urwango no gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

5)Kwinangira kwa guverinema ya Congo mu gucyura impunzi z’abanyekongo ndetse no kwirukana abatutsi b’abanyekongo ku butaka bwa Congo.

6)Kugira uburasirazuba bwa Congo indiri y’ibikorwa bya gisilikare binyuze mu gukwirakwiza intwaro bikorwa na guverinema ya Congo ndetse bigakorwa n’ibigo byigenga n’abacancuro n’abayobozi b’inzego zibanze.

7)Guhangana hagati y’abaturage bari mu moko anyuranye barwanira ubutaka n’ubutegetsi.

8)Guhangana kw’ibihugu bikomeye bigamije kwigarurira umutungo kamere wa Congo.

9)Kwivanga mu makimbirane kwa barusahuriramunduru, birimo ibigo mpuzamahanga,sosiyete sivile,imiryango itabara imbabare, ibigo by’imiryango y’abibumbye n’abayobozi gakondo.

Kagame ari hagati nk'ururimi! Niba adashoboye kurwana ngo atsinde Congo akaba adashobora gukura ingabo ze muri Congo ubwo ahasigaye yakora iki?

Kuri ibi bibazo byose, Komisiyo idasanzwe y’abadepite ba Kagame yashimangiye ko NTA GISUBIZO CYA GISILIKARE GISHOBORA GUKEMURA IBI BIBAZO biriho uyu munsi! Kugirango amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari agerweho, komisiyo idasanzwe y’abadepite yatanze ingamba 3 zikurikira zigomba kubahirizwa:

1)Kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.

2)Kurandura imvugo y’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.

3)Kwimakaza ubumwe no gukemura ibibazo by’abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane ikibazo cy’ubwenegihugu no gucyura mu buryo butekanye impunzi z’abanyekongo.

Nyuma yo kugeza iyi raporo ku badepite, bamwe muribo bafashe ijambo bagira icyo bayivugaho :

Ndoriyobijya Emmanuel yavuze ko umuryango w’abibumbye, Ububiligi, Ubufaransa n’Amerika (USA) aribo batanga amabwiriza ku kigomba gukorwa mu karere k’ibiyaga bigari ku birebana n’intambara zihabera, kandi ibyo bihugu akaba aribyo bishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu ntambara yo muri Congo, akaba asanga ibi bihugu aribyo bigomba kuvuga ikigomba gukorwa ndetse bigatanga n’igisubizo kirambye gishobora kuzana amahoro n’umutekano mu karere.

Ruku Rwabyoma John we avuga ko FDLR yamaze kwinjira mu nzego z’ubutegetsi bwa Congo ndetse ikaba yaramaze kwinjiza muri ubwo butegetsi  ingengabitekerezo ya jenoside. Uyu mudepite nta gisubizo yatanze cy’uko iki kibazo cya FDLR cyakemuka.

Karemera Francis we yatanze igitekerezo cya gashozantambara cyavuzweho cyane n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, Francis yagize ati « …ntimwizereko umuryango w’abibumbye uzacyura impunzi, ari iza 59 hano mu Rwanda zacyuwe na RPF, ari iza 94, zacyuwe na RPF, ahubwo reka dusabe ko bashyigikira M23 kugirango izacyure impunzi z’abanyekongo ziri mu bihugu bitandukanye. Dushyigikire ko M23 igomba gushyigikirwa, ikemerwa nk’abarengera abanyekongo b’Abatutsi, ikazabacyura nka bene wabo ».

Iyo witegereje neza usanga iyi raporo y’iyi komisiyo irushaho gushyira Paul Kagame mu gihirahiro aho kumuha igisubizo kigaragaza impamvu ari kurwana muri Congo. Komisiyo ivugako ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bidashobora kurangizwa n’intambara ya gisilikare, ariko nyuma muri iyo raporo bakavugako hagomba ibikorwa byo kurwanya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro! Ubwose Kagame aramutse akuye ingabo ze za RDF muri Congo, FDLR yayirwanya ate ? Iyaba aba badepite bari bafite ubwonko buzima, byari kuba byiza gusaba Congo kugirana ibiganiro n’abakongomani b’impunzi kugirango batahe iwabo noneho u Rwanda narwo rukagirana ibiganiro n’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo na FDLR irimo kugirango batahe mu gihugu cyabo, ese ibyo Kagame yabitinyuka ?

Uko imyaka ishira niko igisilikare cya FARDC kigenda kiyongera mu bushobozi, muri Afurika kiri ku mwanya wa 8 mu bisilikare bikomeye

Ku gisubizo gitangwa na Francis cyo gushyigikira M23 kugirango ifate igihugu cya Congo maze icyure impunzi z’Abatutsi bene wabo, nacyo kirimo urujijo. Ese hari imbaraga zindi Kagame asigaje atashoboye guha M23 muri iyi myaka 3 igiye kumara iri kurwana ikaba yarananiwe gufata intara nibura imwe ya Congo? Nubwo u Rwanda rwamenyekanye nk'igihugu gifite igisirikare gikomeye, abahanga mubya gisilikare bemeza ko gufata Congo yose kuri RDF (gisilikare cya Kagame) ari ibintu bikomeye kandi bigoranye cyane. Congo ni igihugu kinini gifite ubuso bunini n'abaturage benshi, kandi n'igisirikare cyayo kigenda kiyongera ubushobozi n'ubunararibonye mu kurwana intambara. Gufata igihugu nka Congo ku Rwanda byarusaba imbaraga nyinshi rudafite, bikarutwara igihe kirekire, ndetse n’abasilikare benshi rudafite cyangwa rudashobora kubonera ubushobozi bwo kubatunga n’intwaro zikomeye.

Kuba Kagame adashobora kurwana ngo afate Congo, akaba adashobora gukura ingabo ze muri Congo kuko afite ubwoba ko abamurwanya bamutera kandi akabura amafaranga akura mu mabuye y’agaciro asahura muri Congo, bimushyira mu ihurizo ryo kubura icyo afata n'icyo areka, akaba ari mu mayira abiri, akaba yaramanitse agati yicaye none kukamanura bikaba bimusaba guhaguruka ! Inama twamugira ni uguhagarika ikinamico ry’amatora, hakaba isimburana ku butegetsi mu mahoro mu Rwanda kugirango u Rwanda rubone ubuyobozi bushya bufite intego yo kubana neza n’abaturanyi !

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article