Burundi: Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze iminsi ashakishwa arafunze !

Publié le par veritas

Bwana Alain-Guillaume Bunyoni wigeze kuba Minisitiri w’intebe kuva muri Kamena 2020, nyuma akaza kuvanwa kuri uwo mwanya ku ya 7 Nzeri 2022 na Perezida Evariste Ndayishimishe, kuri uyu wa gatatu taliki ya 19/04/2023 yatawe muri yombi. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’Uburundi, Martin Niteretse, yatangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu w’iki cyumweru ko Alain-Guillaume Bunyoni ari gushakishwa n’inkiko. Hakaba harabaye ibikorwa byo kumushakisha ariko ntashobore kuboneka.

Ntabwo gukomeza kwihisha byamushobokeye kuko kuri uyu wa gatandatu Bunyoni yatawe muri yombi. Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22/04/2023, komisiyo yigenga y’uburenganzira bwa muntu (CNIDH) hamwe n’umuyobozi mukuru w’umutekano batangaje ko Alain-Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi.  Kuri uwo munsi, CNIDH yemezako yashoboye gusura Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, igirana ikiganiro nawe, ikaba yasanze ameze neza.  Kuva yatabwa muri yombi nta bikorwa by'iyicarubozo cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose yigeze akorerwa, nk'uko CNIDH yabyanditse mu butumwa yanyujije kuri twitter.

Iminsi itanu mbere y’uko atangira gushakishwa, Umukuru w’igihugu yari yamaganye mu ijambo rye icyifuzo gifitwe n’abantu bamwe bashaka « guhirika ubutegetsi » bitewe n’uko bumva ko «bakomeye kandi bashoboye byose»,bityo bakiyemeza «guhungabanya» ibikorwa bye. Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe kuva muri Kamena 2020, yavanywe ku mirimo ye ku ya 7 Nzeri na Perezida Evariste Ndayishimie asimburwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gervais NdirakobucaBwana Bunyoni yari amaze igihe kinini agaragara nk’umuntu wa kabiri ukomeye mu butegetsi kuva ikibazo cya politiki cyo mu mu mwaka w’2015 cyatangira ndetse akaba yafatwaga nk’umuyobozi wa mbere uvuga rikijyana ndetse ufite n’igitinyiro mu bayobozi bakuru ba gisilikare mu Burundi bashyigikiye ubutegetsi buriho!

Kuva intambara yangije ibintu byinshi yari hagati y’abanegihugu yarangira hagati ya 1993 na 2006, igahitana ubuzima bw'abantu barenga 300.000, igihugu cy’Uburundi cyayobowe n’abayobozi bafata ibyemezo bikakakaye kandi bashyigikiwe n’Imbonerakure : urubyiruko rw'ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD kimwe n’ibiro bikuru by’igihugu bishinzwe iperereza. Nubwo Umuryango mpuzamahanga wishimiye ko ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye bwakuye igihugu mu bwigunge kuva muri kamena 2020, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza ; komisiyo ishinzwe iperereza y’umuryango w’abibumbye yemeje muri Nzeri 2021 ko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu gikomeje kuba «ikibazo » muri Burundi.

Kugeza ubu ntabwo ibyaha bishinjwa Bunyoni birashyirwa ahagaragara ; twizereko ifungwa rya Bunyoni ritazasubiza ibintu irudubi mu Burundi maze hakavuka amakimbirane ashobora kubyara intambara nk’uko bimeze mu gihugu cya Sudani.

Iyi nkuru yatangajwe na « Le Figaro »mu gifaransa,  ishyirwa mu kinyarwanda na « Veritasinfo »

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article