Rwanda: Mutagatifu Kizito Mihigo azitirirwe BAZILIKA Y'UBWIYUNGE.
Izuba ryarasiye Inazaleti (aho Yezu yavukiye) ni naryo ryarasiye i Kibeho (aho Kizito Mihigo yavukiye)
Kizito Mihigo abaye Umutagatifu abikesheje kwicwa nk'Umumaritiri. Yavukiye i Kibeho muri Nyaruguru 1981. Uwo mwaka habaye ikimenyetso gikomeye aho i Kibeho: nibwo Bikiramariya yahabonekeye ashishikariza Abanyarwanda guhinduka mu mutima.
Mu 1994 aho i Kibeho niho Kizito Mihigo yarokokeye ubwicanyi bwiswe Jenoside. Muri Gashyantare 2020, abicanyi bafatiye Kizito hafi ya Kibeho, aho yavukiye aba ariho hamubera nk'irembo rigana mu ijuru.
Yiciwe i Kigali (Kuko nyine nta handi Umuhanuzi yagwa hatari i Yeruzalemu!) , azira kwemera no kwigisha IMBABAZI n'UBWIYUNGE. I Kibeho hazubakwe BAZILIKA Y’UBWIYUNGE (Basilique de la Réconciliation), ishyingurwemo Abanyarwanda bose bamenewe amaraso guhera taliki ya 1/10/1990. Iyo Bazilika izitirirwe Mutagatifu KIZITO. Leta y'u Rwanda yishe uriya muziranenge izushyure amafaranga yose yo kubaka iriya BAZILIKA Y'UBWIYUNGE.
Fungura aha iki kiganiro cyose tugezwaho na A.Thomas NAHIMANA.