Rwanda : Ingabo za FLN zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za RDF-Kagame mu murenge wa Bweyeye (Cyangugu)
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 8/11/2019 ingabo za FLN zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za RDF Inkotanyi biri ahitwa i Nyamuzi na Gikungu mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi. Amakuru ubuyobozi bw’ingabo za FLN (Etat-major) bwagejeje kuri «Veritasinfo» yemeza ko ku isaha ya saa sita z’ijoro kuwa Gatanu taliki ya 8 z’uku kwezi turimo, ingabo zabo zagabye ibitero ku birindiro bya RDF biri mu murenge wa Bweyeye. Ubuyobozi bw’ingabo za FLN bwemeza ko bwagabye icyo gitero kugirango ingabo za FLN zirukane ibirindiro bya RDF biri muri uwo murenge kuko bigenda bisatira ibirindiro byayo biri mu ishyamba rya Nyungwe mu gace kegereye umurenge wa Bweyeye.
Ubuyobozi bw’ingabo za FLN bwamenyesheje «veritasinfo» ko imirwano yahuje ingabo zabwo n’iza RDF yatangiye saa sita z’ijoro irangira saa munani z’ijoro n’iminota 5. Muri iyo mirwano, ingabo zombi zari zihanganye zakoresheje imbunda nto n’imbunda nini. FLN yemeza ko yatunguye imwe muri position (ibirindiro) y’ingabo za RDF iri mu murenge wa Bweyeye, ikaba yararashe urufaya rw'amasasu abasilikare bose ba RDF bari kuri iyo position bakahasiga ubuzima. FLN yemeza ko mu mirwano yabereye mu Bweyeye muri iryo joro ryo kuwa gatanu yahitanye umusilikare wayo umwe ariko nayo ikaba yarashoboye kwica abasilikare barenga 20 ba RDF. FLN yemeza kandi ko yafashe ibikoresho bya gisilikare binyuranye muri icyo gitero birimo imbunda nto n’imbunda nini ndetse n’imyenda ya gisilikare. Ubuyobozi bw’ingabo za FLN bwemeza ko nta muturage wagize ikibazo muri iyo mirwano kuko FLN ihangana n’ingabo za Kagame gusa ikaba igomba ahubwo kurinda umuturage w’umunyarwanda. Abaturage bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke nabo bakaba baremeje ko mu gihe bahuraga n’ingabo za FLN zabahumurije zikababwira ko zije guhangana n’ingabo za RDF gusa !
«Veritasinfo» yashatse kumenya icyo abaturage n’abayobozi bo mu murenge wa Bweyeye bavuga kuri icyo gitero cya FLN. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem yavuzeko nta makuru menshi afite kuri iyo mirwano ngo kuko yabaye ari n’ijoro kandi ngo abasilikare bakaba badaha raporo y’imirwano abayobozi b’abasivili! Gitifu w’umurenge wa Bweyeye Bwana Mushimiyimana Janvier yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki gitero kuko bitemewe mu Rwanda kuvuga amakuru y’intambara, gusa yemeje ko urusaku rw’amasasu yarwumvise kandi akaba nta muturage wo mu murenge ayobora wagize ikibazo kubera iyo mirwano. Abaturage banyuranye bo mu murenge wa Bweyeye babwiye «Veritasinfo» ko babonye imodoka y’Imbangukiragutabara (ambulance) iri gutwara inkomere z’abasilikare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 9/11/2019. Umwe mu baturage bo muri uwo murenge yabwiye « veritasinfo » ko yiboneye n’amasoye imirambo 9 y’abasilikare yashyizwe muri ambulance.
Mu kiganiro Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 9/11/2019 yumvikanishije ko ahangayikishijwe n’ibitero bikomeje kugabwa ku ngabo ze akaba ariyo mpamvu azakomeza gufatanya na Congo mu rwego rwo kurwanya impunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu yita abanzi be, ariko se ko ibitero biri kuva muri Nyungwe ,kujya kwica impunzi muri Congo bizahagarika ibitero bya FLN kandi ifite ibirindiro mu majyepfo y’u Rwanda? Amakuru ari kuvugwa muri CONGO kandi ni ayemeza ko FARDC (Forces Armées Rwandaises Dans le Congo) zishe Gén.Bgde Juvenal Musabyimana Afurika uzwi ku mazina ya Jean Michel wari ukuriye RUD URUNANA, uyu musilikare akaba yiciwe muri Rutshuru. Ese urupfu rwe ruzahagarika ruzaharika urugamba rw'abanyarwanda bashaka impinduka mu gihugu cyabo ?
Veritasinfo