Rwanda: Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/10/2019 imirwano hagati ya RDF-Kagame na FLN yarakomeje muri Nyungwe!
Ubuyobozi bukuru bw'ingabo za FLN (Etat Major) bwahaye amakuru "Veritasinfo" yerekeranye n'imirwano ingabo za FLN zarwanye n'ingabo za RDF-Kagame kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/10/2019. Ubuyobozi bukuru bw'ingabo za FLN buvuga ko ingabo za RDF-Kagame zakurikiranye ingabo za FLN mu birindiro byazo biri muri Nyungwe, imirwano ikaba yaramaze umunsi wose; ingabo za RDF-Kagame zikaba zarananiwe kwirukana FLN mu birindiro byayo zisubira inyuma.
Ubuyobozi bw'ingabo za FLN bukaba bwamenyesheje Veritasinfo ko muri iyo mirwano, ingabo za RDF-Kagame zatakaje abasilikare 7 bishwe na FLN muri iyo mirwano; FLN ikaba yaranakomerekeje abasilikare benshi ba RDF-Kagame kuburyo inkomere nyinshi z'abo ziri gutundwa n'imidoka iri kuzijyana mu ivuriro ryo ku Kigeme (Gikongoro). RDF-Kagame ikaba yagabye igitero mu birindiro bya FLN muri Nyungwe kugirango yirukanemo abarwanyi bayo bahamaze igihe maze ingabo za Kagame zibone uburyo zijya gutabara ingabo za RDF ziri mu nyeshyamba za Red-Tabara zagerageje kwambuka ziva muri Congo zishaka kwinjira mu ishyamba rya Kibira (i Burundi) rifatanye na Nyungwe ariko ingabo z'Uburundi zikaba zarababereye ibamba zikabatangira batararigeramo. Benshi mu ngabo za Kagame bakaba barafatiwe i Burundi bari muri uwo mutwe wa Red-Tabara abandi bahasiga ubuzima!
Iyi mirwano yo muri Nyungwe ije ikurikira igitero ingabo za FLN zagabye ku ngabo za RDF-Kagame mu karere ka Nyaruguru mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 18/10/2019; muri icyo gitero ingabo za RDF zatakaje abasilikare 4 baguye muri iyo mirwano zamburwa n'ibikoresho binyuranye bya gisilikare birimo imyenda, imbunda nto n'inini. Kuwa gatandatu taliki ya 19/10/2019 nibwo Kagame yakoresheje inama y'umwiherero w'abasilikare bakuru ba RDF kubera icyo gitero, maze abwira izo ngabo ze ko zigomba kwica umuntu wese utamukunda n'ubwo yaba afite impamvu zituma atamukunda! Kagame yagize ati:
"Ntabwo ntegereza ujya kumbwirwa uko ndwana n'umwanzi w'u Rwanda ariwe mwanzi wanjye ari nawe mwanzi wanyu. Ababirimo bose babikora barafashwe, birirwa babazurungamo bica abantu. Ugirango bafashwe bate se? Ababafata barahari nyine! Ariko nibibangombwa kubahindura tukajya tubafata tukabakubitira aho ngaho nabyo turabikora.Hari aho bigera ibintu bya human right (uburenganzira bwa muntu), ngo mba nabanje kumuhendahenda, kumuhendahenda yishe umuntu! ngupfu...Urica abantu ngo bagomba kuguhendahenda! Ubigerageza agomba kuba azi ingaruka zabyo. Ugerageza guhungabanya umutekano wacu ibyo yitwikira byose , ibyo yisiga, ibyo yiyambika, ibyo yiyitirira, ibyo ntabwo bibuza isasu guhita!Ngabo baranyura hirya no hino mubaturanyi. Nigeze kubabwira ngo umuntu usakaje nyakatsi ntakina umukino wo gutwikira abandi. Mwarabyumvise?"
Ngiryo ijambo ry'umukuru w'abicanyi ba RDF-Kagame uvuga ko azarasa umuntu wese utamukunda!! None se isasu ryarashwe n'abicanyi be niryo ryica gusa bo ntibashobora kuraswa ngo isasu ribafate? Ukwanga atiretse aravuga ngo ngwino turwane!!
Tuzaba tureba amaherezo y'uru rukundo rw'isasu Kagame ashaka ko abanyarwanda bamukunda aho ruzagarukira!
Veritasinfo