Rwanda- France: Perezida Emmanuel MACRON yahaye Paul Kagame impano ya Noheli ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana Juvénal!
Kugirango habeho umubano mwiza hagati ya leta ya Paul Kagame wabohoje u Rwanda kuva mu mwaka w'1994 na leta y'Ubufaransa iyobowe na Emmanuel Macron; byabaye ngombwa ko abacamanza b'abafaransa bahagarika burundu iperereza ryo kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare mu guhanura indege yaguyemo perezida Habyarimana Juvénal w'u Rwanda na Ntaryamira Cyprien w'Uburundi n'abo bari kumwe bose muri iyo ndege. Iyo ndege yahanuwe ku mugoroba wo ku italiki ya 6 Mata 1994 i Kigali; icyo gikorwa cy'iterabwoba akaba aricyo cyabaye imbarutso y'uruhererekane rwa jenoside mu Rwanda!
Iperereza ryakorwaga n'abacamanza b'abafaransa ryo kumenya abahanuye iyo ndege ryari rimaze imyaka irenga 20. Ariko kuri uyu wa gatatu taliki ya 26/12/2018, radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI yatangaje ko abacamanza Jean -Marc Herbaut na Nathalie Poux bakoraga iryo perereza bafashe umwanzuro wo kurihagarika burundu kandi abantu 7 bacyekwagaho gukora icyo gikorwa cy'iterabwoba bakaba batagomba kugezwa imbere y'ubutabera kuko ntabimenyetso bibahamya icyaha abo bacamanza bashoboye kubona! Umucamanza "Jean Louis Bruguière" niwe wabashije kugaragaza amazina y'abantu 10 barimo na Paul Kagame bakekwaho kugira uruhare mu ihanurwa ry'iyo ndege ndetse ashyiraho impapuro zo kubata muri yombi! Nyuma iyo dosiye yahawe abandi bacamanza kugeza kuri aba ba nyuma bavugako nta bimenyetso babonye.
Mu ijwi rya Sezibera, leta ya Paul Kagame yagaragaje ko yiruhukije kuko abacamanza b'abafaransa bayituye umutwaro wo gukurikiranwaho icyaha cyo guhanura indege ya Juvénal Habyarimana mu gihe inkotanyi zamaze imyaka irenga 2 yose (1994-1996) zizenguruka igihugu cyose cy'u Rwanda zivuga ibigwi mu baturage ko arizo zahanuye Kinani mu ndege! Madame Agatha Habyarimana yahise atangaza ko azatanga ubujurire mu rukiko bwo gukuraho icyo cyemezo cyo guhagarika iperereza ry'abahanuye iyi ndege. Leta y'Uburundi yo ivugako yasabye umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA ndetse na ONU ngo bikore iperereza kandi bigeze imbere y'inkiko abantu bishe perezida w'Uburundi Cyprien Ntaryamira wiciwe i Kigali ari kumwe na Habyarimana Juvénal muri iriya ndege!
Bwana Innocent Biruka, ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko urubanza rw'iyicwa rya perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira ruzaburanishwa n'inkoko z'u Rwanda ubutegetsi bwa Paul Kagame bumaze kuvaho igihe cyose bizafata! Biruka avuga ko iyo politiki yinjiriye mu muryango, ubutabera bunyura mu idirishya ry'inzu bugahunga, akaba aricyo gisubizo atanga kuri iki cyemezo cy'abacamanza b'abafaransa mu guhagarika iperereza ku ihanurwa ry'iriya ndege. Itangazamakuru mpuzamahanga ryo risanga kiriya cyemezo gihwanye n'impano ya Noheli ubutegetsi bwa Macron bwahaye leta ya Paul Kagame!
Ubusanzwe bavuga ko ubutabera bw'igihugu cy'Ubufaransa bwigenga, bukaba budakorerwamo na politiki ariko kugirango kugirango abanyarwanda n'abarundi bazi ukuri ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana bazemere iryo hame rivugwa ku butabera bw'Ubufaransa biri kure nk'ukwezi! Bizwi neza ko abacamanza b'abafaransa bakoze iperereza ku ihanurwa ry'iriya ndege ari abanyamwuga, niba barasanze nta bimenyetso bifatika bishinja abavugwaho guhanura iriya ndege; ubwo ni ukuvuga ko abo bacamanza bafite ibimenyetso bigaragaza abandi bantu bahanuye iriya ndege mu byukuri batari muri iyo dosiye, bityo ikibazo k'indege kikaba kitagomba guhagarara gutyo abakoze ayo mahano badahanwe, kuki bashaska kubakingira ikibaba kandi babazi? niba batabazi, ni kuki iperereza ritakomeza ngo bamenyekane?
Umwe mu banyarwanda bakurikiranira hafi politiki y'Ubufaransa yabwiye "veritasinfo" ko ntacyo abanyarwanda bagomba kwizera ku butabera bw'Ubufaransa, urugero yatanze ni uko abafaransa bazi neza iyicwa rya perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira kuko abo ba perezida bombi barashwe bari mu ndege yakozwe n'igihugu cy'Ubufaransa ndetse n'abaderevu b'indege bakaba bari abafaransa; igihugu cy'Ubufaransa akaba aricyo cyafashe bwa mbere agasanduku k'umukara kari muri iyo ndege kandi ako gasanduku niko karimo amakuru yose yerekana uko indege yarashwe! Iyo abafaransa baza kuba bashishikajwe no kumenya abantu barashe iyo ndege ntabwo ako gasanduku k'umukara bari kukanyereza!
Ababibona ukundi nabo bazatugezeho ibitekerezo byabo!
veritasinfo