USA: Senateri John McCain yatabarutse.
Publicité
Inkuru y'itabaruka rya Nyakwigendera John McCain yaraye isakaye mu itangazamakuru muri iri joro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru taliki ya 26/08/2018. Yitabye Imana afite imyaka 81 y'amavuko, urupfu rwe rukaba rwaturutse k'uburwayi bwa kanseri yo mu bwonko yari amaranye igihe kingana n'umwaka umwe. Senateri John McCain akaba ari umunyepolitiki wo mu ishyaka ry'abarepubulika wari ufite ibitekerezo bitandukanye n'iby'abasenateri benshi bo muri iryo shyaka cyane ko atari ashyigikiye politiki ya perezida w'umurepubulika Bwana Donald Trump uyoboye Amerika muri iki gihe.
Senateri McCain yiyamamarije kuba umukuru w'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika atsindwa amatora, akaba yari ahanganye na Barack Obama. McCain yabaye imfungwa ya gisilikare mu gihugu cya Viyetinamu mu gihe cy'imyaka 5, icyo gihe cyose akaba yarakimaze akorerwa ibikorwa by'iyicarubozo; John McCain akaba yari umunyepolitiki wubahwa cyane muri leta zunze ubumwe z'Amerika ndetse no hanze yayo. Hari hashize iminsi 2 umuryango wa John McCain utangaje ko Nyakwigendara yafashe icyemezo cyo guhagrika imiti y'uburwayi bwe.
Ibiro bya senateri John McCain byatangaje ko yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa Gatandatu akikijwe n'umuryango we. Akimara kwitaba Imana , umufasha we Cindy Lou Hensley yagize ati: "umutima wanjye wuzuye agahinda. Nagize amahirwe yo gukunda uyu mugabo mu gihe kinganan n'imyaka 38 tumaranye.". Bwana McCain yashyingiranywe na Cindy mu mwaka w'1980, bakaba bari bafitanye abana 4, abahungu 2 n'abakobwa 2. Umwe mubana be Meghan yagize ati :"Nzagukunda iteka ryose mubyeyi mwiza".

Donald Trump nawe yanditse ku rukuta rwe twa twiiter ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa John McCain, Trump yagize ati : "Nihanganishije kandi mpaye icyubahiro umuryango wa Senateri John McCain, urukundo n'amasengesho yacu biri kumwe namwe". Urutonde rw'ubutumwa bw''abanyepolitiki bakomeye bukomeje kugera ku muryango wa McCain ari bwinshi harimo ubwa: George W.Bush wabaye perezida w'Amerika, Joe Biden wabaye Visi perezida w'Amerika; Bill Clinton wabaye perezida w'Amerika, Mike Pence visi perezida w'Amerika muri iki gihe n'abandi.
Nubwo bimeze gutyo ariko , umuryango wa Nyakwigendera John McCain watangaje ko mbere y'uko MacCain ashiramo umwuka yawutangarije ko Perezida Dold Trump atagomba kuzakandagiza ikirenge mu ishyingurwa rye! McCain akaba yitabye Imana ataravugaga rumwe na Trump nubwo bari mu ishyaka rimwe!
Veritasinfo.
