RDC : Ikinshasa, kuri Noheli , Umushumba wa kiliziya yatanze inyigisho yibanze ku kavuyo ka politiki kari mu gihugu.
Munyigisho yatanze kuri Noheli, Umwepiskopi Mukururu wa Kiliziya y’i Kinshasa Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya yamaganye yivuye inyuma ubwicanyi buri kubera mu gihugu kimwe n’ubushake bwo kwigundiriza k’ubutegetsi hakoreshejwe intwaro.
Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya ntabwo yariye iminwa mu nyigisho ye, abantu benshi bakaba bamuziho kuvugisha ukuri, akaba yaravuze uko ibintu bimeze mu gihugu atabinyuze kuruhande. Muri iyo nyigisho ya Noheli, Umwepiskopi wa Kinshasa yavuze uko abona ibiri kubera mu gihugu mu ijwi riranguruye, yagize ati : « kwica biroroshye cyane kurusha kutica, biroroshye cyane kwishora mu mvururu kurusha guhangana n’igitugu gikoresha imbaraga, ni byiza cyane kuba umwigisha w’amahoro kurusha kwitabira imvururu ».
Hakurikijwe uko ibintu bimeze, Umwepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Laurent Monsengwo uzwiho kuba yarayoboye inama «Rukokoma» ku butegetsi bwa Mobutu Seseko yahamagariye abaturage ba Congo kwiyumvisha ko gukoresha intwaro wica abantu nta shema ririmo, Cardinal yagize ati : «gufata ubutegetsi ukoresheje intwaro, ntibivuga ko ugomba kubuvaho hakoreshejwe intwaro », ibi Musenyeri Monsengwo akaba yarabivugiye mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu misa ya Noheli y’umwaka w’ 2016.
Cardinal Monsengwo asanga ibihe byo gufata ubutegetsi ukoresheje intwaro byarahindutse, kandi ko igihe cyo kugundira ubutegetsi wica abaturage ukoresheje intwaro, nacyo cyahindutse… Cardinal Laurent Monsengwo yashyigikiye imyivumbagatanyo y’abaturage, yagize ati : «Uru rubyiruko nta kindi rusaba uretse uburenganzira bwarwo bwo kubaho mucyubahiro kirukwiye». Mukurangiza Cardinal Monsengwo yagize ati : « nshuti bavandimwe, nimwitonde, kuko umuntu wese uzicisha inkota nawe azicishwa inkota ».
Inkuru ya RFI yashyizwe mu kinyarwanda na « veritasinfo ».